Perezida Kagame yasabye abacuruzi ba Rubavu gucuruza bagamije isoko rinini
Mu ruzinduko Perezida wa Repubulika Paul Kagame yari arimo kugirira mu Ntara y’Amajyaruguru n’Iburengerazuba, ku wa Gatanu 10 Gicurasi 2019, yari mu Karere ka Rubavu, ahari hateraniye abaturage b’ako karere ndetse n’aka Rutsiro.

Perezida Kagame yabwiye abaturage bose bo muri utu turere, ndetse n’abacuruzi by’umwihariko ko muri aka gace bafite amahirwe yo kuba baturiye igihugu cya Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, yagereranyije n’isoko rinini ku bucuruzi.
Perezida Kagame yagize ati “Muri aka karere by’umwihariko hagaragara urujya n’uruza rw’abantu benshi. Abo bantu ni isoko, namwe muri isoko, ku buryo habayeho uburyo bwo gukorana ikibuze hamwe kikaboneka ahandi, abantu bakagenderana bikaba urujya n’uruza abantu bakunguka kurusha”.
Perezida Kagame kandi yasabye abikorera ko mbere yo kureba ku baturanyi bagomba kubanza gutunganya ibyabo.
Ati “Tubanje tukibonamo isoko ubwacu, tugakora, icyo gihe tubona aho duhera dukorana n’andi masoko yo hanze y’imipaka yacu”.

Perezida Kagame yasabye abikorera kandi bishoboye, gushaka ukuntu bakorana n’abaturage, bakabona ko isoko riri mu Rwanda, muri Rubavu no hakurya muri Kongo ari rinini.
Ati “Iyo bizinesi ukora igirira akamaro abantu benshi, ni ukuvuga ngo muri abo bantu benshi, urabashyiramo ubushobozi, ni bo bazagaruka bakagura ibyo ucuruza.”
“Naho gukorana n’abantu bake, ugacuruza utuntu dukeya kandi ugakuramo inyungu nyinshi, ubwo kandi wanahenze abantu, ibintu byabuze ntibabibona nk’uko bagombaga kubibona, ariko wowe kubera ko witwa ngo wabonye inyungu, ukarekera aho ukumva ari ibyo. Ntabwo ari byo”.
Perezida Kagame yijeje abashoramari ndetse n’abaturage bo muri aka karere ko igihugu na cyo kizakomeza gukora ibishoboka kikaborohereza ku buryo bw’umutekano n’imigenderanire.

Yabasabye kandi na bo kugaragaza uruhare rwabo, kandi abayobozi na bo bakanoza uburyo bwo kugeza ku muturage ibikwiye.
Imibare itangwa n’ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu igaragaza ko mu mujyi wa Gisenyi honyine buri joro bacumbikira abantu barenga 3000.
Umupaka muto (petite barriere) uhuza u Rwanda na RDC wo, imibare igaragaza ko wambukiraho abantu barenga ibihumbi 50 buri munsi, naho umupaka munini wo ukaba wambukiraho abantu ibihumbi icyenda buri munsi.




Amafoto: Plaisir Muzogeye
Inkuru zijyanye na: Kagame mu turere tw’u Rwanda
- Uwashaka guhungabanya umutekano wacu ajye abanza atekereze kabiri – Perezida Kagame
- Icyo twashakaga mwarakiduhaye, ubu natwe icyo mwadushakagamo tugomba kukibaha – Perezida Kagame
- Perezida Kagame i Musanze: Abayobozi bihutiye kwandika ibibazo by’abaturage (Amafoto)
- Abagishaka guhungabanya umutekano bazahura n’ibintu bibi cyane - Perezida Kagame
- Ntabwo ba mukerarugendo bajya ahantu hadafite umutekano – Perezida Kagame
- Perezida Kagame aribaza impamvu ibibazo bimara igihe bivugwa ariko ntibikemurwe
- Ibihumbi by’Abanyamusanze byiteguye kwakira perezida Kagame (Amafoto)
- Burera: Inzego zananiwe gusobanurira Perezida Kagame ikibazo cy’uruganda rw’amata
- Uruzinduko rwa Perezida Kagame i Burera mu mafoto
- Ntabwo twakwingingira umuntu kuduha umutekano – Perezida Kagame
- Perezida Kagame akigera i Burera yakiranywe ubwuzu (Amafoto)
Ohereza igitekerezo
|