Ingabire Victoire yatahuwe arimo gushaka abayoboke ashingiye ku moko

Ingabire Victoire warekuwe mu mezi umunani ashize ku mbabazi z’Umukuru w’Igihugu, yagaragaye ari mu bikorwa byo gushaka abayoboke b’ishyaka rye b’abahutu gusa.

Ingabire Victoire ubwo yari akimara gufungurwa, yeretse abanyamakuru icyemezo cyo gufungurwa
Ingabire Victoire ubwo yari akimara gufungurwa, yeretse abanyamakuru icyemezo cyo gufungurwa

Ku wa gatandatu tariki 11 Gicurasi 2019, Ingabire yerekeje mu Karere ka Kirehe, mu Murenge wa Kigina, mu Kagari ka Ruhanga, mu Mudugudu wa Nyakarambi II muri Motel yitwa Sun City mu nama byitwaga ko ari iy’ishyaka FDU-Inkingi, yitabirwa n’abantu 22.

Mbere y’uko Ingabire ahagera, uwitwa Ndatinya yari yatumiye abaturage mu mahugurwa, abizeza ko baza guhabwa insimburamubyizi.

Abaturage baritabiriye, bahabwa n’icyo kunywa, nyuma y’akanya gato, Ingabire aba arahageze, yibwira abari bateraniye aho, abagezaho na gahunda y’umunsi.

Umwe mu bitabiriye yavuze ko Ingabire yababwiye ko ashaka abo ashyira mu ishyaka rye, abasaba kurijyamo ndetse na bo bakagira uruhare mu kurizanamo abandi, ariko ababuza kuzanamo ‘Abatutsi’ kuko Ingabire ngo atabakunda.
Ingabire ngo yabasabye kwibanda ku Bahutu bahoze ari abarwanyi.

Uwatanze aya makuru yavuze ko akimara kumva ko imigambi yari ibateranyirije aho atari myiza, yahisemo kuhava aragenda.

Umwe mu bandi batanze amakuru, acyumva uwo mugambi, yahise abimenyesha abayobozi b’inzego z’ibanze, barahagera, basanga iyo nama ikirimo kuba.

Undi wari uri muri iyo nama avuga ko yabajije Ingabire impamvu bagomba kuzana Abayoboke b’Abahutu gusa, Ingabire asubiza ko Abatutsi babayeho neza.

Uwari umubajije icyo kibazo yongeye kubwira Ingabire ko nta mpamvu yo kuvangura Abanyarwanda, abwira Ingabire ko adashobora gukomezanya na bo.

Uwari uhibereye kandi yatangaje ko Ingabire ngo yashakaga cyane cyane urubyiruko rudafite akazi ariko rw’Abahutu.

Ingabire ngo yashakaga no gutwara imyirondoro y’abo bantu ashaka kwinjiza muri ibyo bikorwa.

Mu bandi bitabiriye iyo nama barimo ufite imyaka 18 y’amavuko wabonye ubutumwa bumusaba kwitabira iyo nama, ahagera nyuma asanga Ingabire Victoire yahageze, arimo kuganiriza abayitabiriye.
Uwo wari uyitabiriye avuga ko ari ubwa mbere yari abonye Ingabire amaso ku maso.

Icyakora nyuma y’uko iyo nama ye ikomwe mu nkokora n’abayobozi mu nzego z’ibanze, Ingabire yihutiye kujya mu bitangazamakuru mpuzamahanga, avuga ko yabangamiwe n’abo bayobozi babujije inama ye gukomeza.

Ati “Sinzacika intege kugeza igihe nzafungurira urubuga rwa politiki mu Rwanda.”
Icyakora ibyo bitangazamakuru ntibyamubajije niba yaba yari afite uruhushya rwo gukoresha iyo nama.

Ni mu gihe mu Rwanda amategeko ateganya ko inama nk’izo ziteranye mu buryo butazwi kandi butasabiwe uburenganzira zitemewe.

Mu gutangira ijambo rye, Ingabire yaciye amarenga agaragaza ko asa n’ushaka abantu azifashisha mu guteza imvururu no kugumura abaturage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 22 )

Kigali today sigaho kubiba urwango n’ivanguramoko.

Cyprien yanditse ku itariki ya: 27-05-2019  →  Musubize

Izi nkuru zanyu zidacukumbye zirangwa n’amarangamutima zituma INGABIRE arushaho gukomera no kuba IGIHANGANGE MU RWANDA.
Mugenda mumshakira ABAYOBOKE BENSHI mu ibanga
KIGALITODAY icyo mutazi kandi muzabona ni UMUNYARWANDA agira amasura mesnhi mba ndoga bishingwe bwarakeye biraba!!!!!!!!

kanyarwanda yanditse ku itariki ya: 13-05-2019  →  Musubize

iyi nkuru isa n’igihuha n’uwayanditse aragira ngo abe adushyushya mumitwe gusa.
1.Ntabwo politics ya VICTOIRE ari ivangura moko kuko usibye no kuba icyaha n’amahanga arabyamagana
2.Ntabwo abo bayobozi bareka guta muri yombi umunyabyaha niba koko aribyo bamusanze mo
3.Iyi nkuru irasa n’biba amacakubiri n’urwango gusa

reuters yanditse ku itariki ya: 13-05-2019  →  Musubize

mwe kujya muvuga ubusa ubwo c yahangara kubivuga muba musebya umuntu gusa.

koko yanditse ku itariki ya: 13-05-2019  →  Musubize

inkuru zirangwira ubwenge Ingabire afite iryo kosa ntiyarigwamo pee.ahubwo ishuri ryigisha itangazamakuru riracyafite akazi

kwizera yanditse ku itariki ya: 13-05-2019  →  Musubize

Uyu wateguye iyi nkuru agombe akurikiranwe. Ntabwo ari Ingabire yanga gusa ahubwo na Kagame nta mukunda. Kubona agarura ibintu bya moko abyitirira Ingabire. Ariko se uretse na Ingabire, umusazi we yabivuga?

Masunzu Anaclet yanditse ku itariki ya: 13-05-2019  →  Musubize

ibi nibinyoma rwose murashaka kwambika victoire isurambi kugira ngo mwongere mumufunge, ayo magambo yivangura ntayo yakoresheje , ibyo abo bagabo bari kuvuga nibyo mwababwiye bavuga , ntimukabeshye ,, ese kuki byanditswe na kigali today gusa? mukanya biranandikwa n’ igihe kuko nibyo binyamakuru bivugira leta.

ahaaaaaaaaa , nzaba ndoraaaaaaaa

cyirima yanditse ku itariki ya: 13-05-2019  →  Musubize

Ariko nkuyu wiyise quatre vinght avuze iki koko hari abantu bagenda mu kigare mutazi ngo akarengane ubwose wazana amoko mu Rwanda ugashyigikirwa koko wagirango ntimuzi aho byagejeje abanyarwanda gusa inzego zibishinzwe zimukurikirane

ngabo yanditse ku itariki ya: 13-05-2019  →  Musubize

Iyi nkuri yuzuye urujijo. Ubwo se ubuyobozi bwarahageze bwumva ibyo bari barimo buramureka aragenda! Kuki mutavuze amazina yaba bantu babahaye amakuru muvugako bari munama? Kuki ntamuyobozi numwe mwavugishije mubahageze (wenda kuri telephone) ngo agire icyo abivugaho?

Paul yanditse ku itariki ya: 13-05-2019  →  Musubize

ntugace urubanza! ntago victoire yagira ubwenge buke gutya! afite ubwenge buhagije kdi azi politic byukuri! mwe mu muvuga ibyo mwifuza kumebeshyera kugirango asubire muri kasho! uyu munyamakuru yarabitumwe kuko nawe siwe! gusa ukuri ntigutsindwa! jamais

lili yanditse ku itariki ya: 14-05-2019  →  Musubize

Uyu mugore yuzuye abadaimoni, kandi nubwo avuga ko adakunda abatutsi nibazako nabahutu atabakunda kuko ikibi yateza urwanda ntabwo cyaza gitoranya niba ari sasu ntabwo rizatoranya umututsi gusa ahubwo numuhutu azagenderamo.
Jye mbona ikiza yasubira murikasho kuko ameze nkigishyimbo cyamunzwe, gikwiye kuva mubizima kugirango kitabitera kumungwa nabyo.
Nta mpamvu yokubana numuntu nkuyu udafite icyoyongereye mûri société ahubwo azana amacakubiri.

Jane yanditse ku itariki ya: 13-05-2019  →  Musubize

Niba koko aribyo,Rwanda ifite ibibazo.Umuntu bafunguye ejobundi?What is Amoko?Nkuko Ibyakozwe igice cya 17,umurongo wa 26 havuga,abantu twese duturuka ku Muntu umwe.Icyo Imana yizeza abantu,nuko mu isi nshya dusoma muli 2 Petero igice cya 3,umurongo wa 13,nta Ronda-bwoko rizabamo,kubera ko ku munsi wa nyuma,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,igasigaza abuyumvira gusa nkuko Imigani 2:21,22 havuga.Icyo Imana idusaba twese,nuko tutahera mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo tukabifatanya no gushaka Imana,mbere yuko uwo munsi w’imperuka uza.Abibera mu byisi gusa,Imana ibita abanzi bayo nkuko Yakobo 4:4 havuga.Bisobanura ko itazabaha ubuzima bw’iteka muli paradizo.Tukibuka yuko ku munsi wa nyuma Imana izazura abantu bapfuye bayumvira nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6 umurongo wa 40.It is a matter of time kandi si kera,kubera ko Imana itajya ibeshya.

munyemana yanditse ku itariki ya: 13-05-2019  →  Musubize

Politike ninkurumogi nakomeze kobenshi bacecetse abarusha ubutwari

Mob yanditse ku itariki ya: 12-05-2019  →  Musubize

Ariko abantu bagikorera mu macakubiri bibazako u Rwanda rukibakeneye. Ubwo abantu nk’abo bibazako ko bayobora Abanyarwanda ?

Roho yanditse ku itariki ya: 12-05-2019  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka