Kunyereza no kwangiza umutungo wa rubanda byashyizwe mu byaha by’ubugome

Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda burasaba abashinzwe gushyira ingengo y’imari ya Leta mu bigo bitandukanye bya Leta kurya bari menge, kuko ngo ibihano bijyanye n’ibyaha ku kwangiza umutungo wa rubanda byakajijwe bigakurwa mu makosa bigashyirwa mu byaha by’ubugome.

Minisitiri Busingye aganiriza abashinzwe ikoreshwa ry'ingengo y'imari ya Leta
Minisitiri Busingye aganiriza abashinzwe ikoreshwa ry’ingengo y’imari ya Leta

Umunyamabanga Mukuru w’Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda, Jean Damascene Habimana, yabibwiye abashinzwe ingengo y’imari ya Leta mu bigo bya Leta bari mu mahugurwa y’umunsi umwe, i Kigali kuri uyu wa 9 Gicurasi 2019.

Ni amahugurwa yari agamije kubongerera ubumenyi ku bijyanye n’amasezerano y’amasoko bagirana na ba rwiyemezamirimo no kubashishikariza kurushaho gukemura ibibazo binyuze mu bwumvikane (mediation).

Yagize ati “Dukwiye kuba menge, nk’uko mu Kinyarwanda babivuga, tukagerageza gushishoza kugira ngo tutazagongongwa n’ibyo ngibyo byari amakosa ubu bikaba byaragizwe ibyaha, cyane cyane ko n’ibihano byazamuwe cyane.”

Mu gihe mbere uwagaragarwagaho amakosa mu masezerano akagushamo Leta yacibwaga ibihumbi 500FRW, Itegeko mpanabyaha rishya ryashyize ayo makosa “mu byaha by’ubugome” aho uyagaragaweho ahanishwa igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni 5FRW.

Habimana yavuze kandi ko mu gihe mu Itegeko Mpanabyaha rya mbere, hari harimo ingingo ivuga ibyo kunyereza umutungo wa Leta, ngo wasangaga biteza ikibazo kuko ritateganyaga ibyo kunyereza umutungo wa rubanda.

Agira ati “Mu itegeko mpanabyaha ryari ririho mbere y’iryo dukoresha ubu, hari harimo ikibazo ku ngingo ivuga kunyereza umutungo wa Leta, hakavuka ikibazo cy’abantu banyerezaga umutungo uteri uwa Leta ariko ufitiye rubanda rwinshi akamaro.”

Habimana akavuga ko abantu nk’abo wasangaga baca mu rihumye inzego zishinzwe gukurikirana umutungo ufitiye rubanda akamaro, akavuga ko ubu icyo kibazo cyakemutse itegeko rinakurikirana n’abanyereza cyangwa abangiza umutungo w’amabanki n’amakoperative.

Emile Ntwari, Umuyobozi ushinzwe Ubujyanama mu by’Amategeko muri Minisiteri y’Ubutabera, watanze ikiganiro ku bijyanye no gutegura amasezerano, yavuze ko hari ikibazo cy’ubunebwe ku bigo binini bigirana amasezerano y’imirimo n’ibigo by’abanyamahanga kuko ngo usanga ahanini basinya ayo masezerano batabanje kuyasoma.

Ntwari yavuze ko amasezerano y’ibyo bigo by’ibinyamahanga ahanini bishyira mu masezerano ko igihe habayeho kwica amasezerano bazakemura icyo kibazo binyuze mu bwumvikane (arbitration), mu gihe hari igihe usanga ikiguzi cy’ubwo bwumvikane gishobora kurenga kure ikiguzi cy’ibyo muburanira.

Kubera ko abo usanga baba bashaka gukemura ibibazo binyuze mu kumvikanishwa usanga akenshi bakoresha amategeko yo mu bihugu by’Uburayi nk’Ubwongereza n’Ubufaransa, bityo mbere yo kwemera amasezerano nkayo bagombye kujya bashishoza, kandi bakanagisha inama Minisitiri w’Ubutabera.

Muri ayo mahugurwa, abashinzwe ikoreshwa ry’ingengo y’imari ya Leta mu bigo bya Leta, bagaragaje ibibazo bimwe na bimwe bishobora gutuma bica amasezerano cyangwa gusesa amasezerano baba bagiranye na ba rwiyemezamirimo bigahombya Leta.

Muri ibyo harimo gutinda kubona amaranga yo kubishyura, amasezerano arimo imitego, amabwiriza y’inzego zo hejuru, ruswa mu itangwa ry’amasoko n’ibindi.

Donat Hararimana, Umuyobozi ushinzwe kubaka inganda ntoya z’amashanyarazi n’imiyoboro minini mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe gutunganya ingufu z’amashanyarazi (EDCL), avuga ahanini usanga bahura n’ikibazo cyo gutinda kwishyura ba rwiyemezamirimo bikaba ngombwa ko bakurura amasezerano bigahombya Leta.

Yagize ati “Nko mu myaka ine ishize twagiriwe inama ko aho kwishyura inyungu y’ubukererwe ku nyishyu, twagerageza kureba niba tutajya tureba ko niba rwiyemezamirimo tumutindije amezi abiri tukamwishyura na we tutajya tumwongereraho amezi abiri agakomeza imirimo.”

Ati “Ibyo rero byatuviriyemo ibibazo bibiri kandi mbona mwakwiye kutugiraho inama kuko dukunzwe kugira kutishyurira ku gihe aho umushinga wakagombye kumara amezi 24 umara 48, inyungu Leta yari itegereje mu mushinga ugasanga irabuze kandi wareba ugasanga inyungu Leta yagombaga gutanga ni ntoya cyane ukurikije ibyo yatakaje.”

Harerimana atanga urugero rw’uruganda rw’amashanyarazi (substation) rwa Gabiro rwuzuye mu Ugushyingo 2018 yakagombye kuba yaruzuye mu Ukuboza 2017 bitewe no kwishyura nabi nyamara ngo iyo bareka rwiyemezamirimo agakoresha amafaranga ye akazishyurwa inyungu ku bukererwe batari guhomba cyane.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Guverimo y’u Rwanda, Johnston Busingye, yabwiye abashinzwe ishyirwa mu bikorwa by’ingengo y’imari ya Leta kujya bihutira kugisha inama Minisiteri y’Ubutabera aho kugenda biguru ntege no gutsimbarara mu manza cyangwa mu bindi bintu babona bishobora guhombya Leta.

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2018 igaraza ko imishinga 86 irimo iyagiye itinda kurangira kubera gutinda kwishyurwa n’iyo ba rwiyemezamirimo bataye kubera ibibazo nk’ibyo, yahombeje Leta Miliyari 143.2.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Corruption ituma National Budget idakora neza ibyo yagenewe.Urebye ukuntu abakozi ba Leta bayiba,biteye ubwoba.Abantu hafi ya bose bafite access ku mafaranga y’igihugu,benshi bakora amanyanga kugirango bakire.Ikintu cyagatwaye 10 millions kigatwara 100 millions.Urugero,nzi ikigo cya Leta giherutse kugura Ikibanza k’inzu 40 millions.Nyamara individuals bakigura 15 millions,in the same area,same measures.Nubwo Leta ibafunga,Imana izaha abanyabyaha igihano kiruta ibindi byose:Izabima ubuzima bw’iteka muli paradizo kandi yekubazura ku munsi w’imperuka.

gatare yanditse ku itariki ya: 10-05-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka