Prof. Dusingizemungu aratunga agatoki abakoze Jenoside bakidegembya

Perezida w’Umuryango uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (IBUKA) Prof. Jean Pierre Dusingizemungu, avuga ko hari Abajenosideri bakeka ko ibyaha bakoze bitagifite gikurikirana kuko aho bibereye mu mahanga bari mu mudendezo.

Prof. Dusingizemungu asaba ko abakoze Jenoside bakidegembya mu mahanga bakurikiranwa
Prof. Dusingizemungu asaba ko abakoze Jenoside bakidegembya mu mahanga bakurikiranwa

Prof. Dusingizemungu agaragaza ko hari n’abakoze Jenoside bagiye bagirwa abere n’inkiko ariko ngo bikaba bizwi kandi hari ibimenyetso by’uko bakoze Jenoside.

Ahereye kuri Padiri Hormisdas Nsengimana bikekwa ko ari mu gihugu cy’u Butaliyani wagizwe umwere n’inkiko zo hanze, kandi hari ibimenyetso bigaragaza ko yakoze Jenoside, Dusingizemungu avuga ko hakwiye kugira ikintu gikorwa.

Prof. Dusingizemungu avuga ko uyu mupadiri atari ubwa mbere agarukwaho mu buhamya butangwa mu gihe cyo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside, dore ko anagaragara ku rutonde rw’abantu 20 ba ruharwa bakoze Jenoside mu yahoze ari Perefegitura ya Butare.

Prof. Dusingizemungu kandi abaza Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye, ukuntu byasobanuka ko umuntu bizwi kandi bifitiwe ibimenyetso agirwa umwere nk’aho Ubutabera butariho bigacira aho.

Agira ati, “Nyakubahwa Minisitiri w’Ubutabera ibyo mubidusobanurira gute ko dufite amakuru ko uyu mupadiri n’abandi bakoze Jenoside ko tubona amakuru ko nka Hormisdas barekuwe bagizwe abere”?

Aha ni na ho Prof. Dusingizemungu ahera avuga ko hakwiye gukorwa ikindi kintu kigamije ku kugera no kwereka bene abo bakoze Jenoside bakidegembya, ko Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bazi neza ko abo bantu bakoze Jenoside.

GAERG irasabwa kwamagana Abakoze Jenoside bidegembya mu mahanga
GAERG irasabwa kwamagana Abakoze Jenoside bidegembya mu mahanga

Agira ati, “Banyamuryango ba GAERG rero nibaza dukwiye kujagajaga ibyo bihugu ubushobozi bwaboneka dufatanyije n’inzego dukorana na zo muri ibyo bihugu”.

“N’iyo abashinzwe ubutabera batabafata, nibura tugahora tubibutsa ko bakoze Jenoside bakatubona kandi bakatubona tubivuga, nibura bagateshwa umutwe n’uko babona ko natwe tubariho”.

Ashingiye ku Bayahudi barokotse Jenoside yakorewe Abayahudi, Dusingizemungu avuga ko bishatsemo abantu biyemeje guhiga ababakoreye Jenoside bakabura amahoro, abandi bakagezwa imbere y’ubutabera cyangwa bagateshwa umutwe.

Ibyo ngo ni na byo biri gutangwaho ibitekerezo bisobanura uko byakorwa kandi ko na GAERG ikwiye kugendera muri uwo murongo yifashishije abanyamuryango bayo baba mu Mahanga.

Usibye n’abakoze Jenoside bari mu mahanga ya kure, n’abakiri hafi ntibarafatwa

Minisitiri w’Ubutabera, Jonston Busingye, avuga ko gukurikirana Abajenosideri b’Abanyarwanda bizakomeza kandi ko n’abanyamahanga batazahwema gukurikiranwa n’ubwo bitoroshye.

Urugero ni nk’Abarundi bakoze Jenoside ubwo bari barahungiye mu Rwanda mu 1994 ariko u Burundi bukaba butaragira ubushake bwo kubakurikirana.

Icyakora ngo u Rwanda rwo ntiruzahwema kubikora binyujijwe ku bihugu by’aho bari, kandi ko n’ubwo byatinda, burya ikibi ari ugucika intege.

Naho ku kibazo cy’abagira Abajenosideri abere, Minisitiri Busingye avuga ko hakorwa ibishoboka ariko ugasanga hari inzego zagombye kuba zifatanya na Leta y’u Rwanda ariko zikabigendamo gake.

Minisitiri Busingye avuga ko hari ibihugu bikomeje gushyira imbaraga nke mu gufasha u Rwanda gukurikirana abakoze Jenoside babihungiyemo
Minisitiri Busingye avuga ko hari ibihugu bikomeje gushyira imbaraga nke mu gufasha u Rwanda gukurikirana abakoze Jenoside babihungiyemo

Agira ati, “Hari ibyo tujyamo bikihuta, hari n’ibyo tujyamo bikaba amayobera ariko na byo ntituzacike intege kuko ni ryo kosa twaba dukoze, naho ubundi abagira abantu abere, abakora dosiye ntizirangire, ikibi ni uko twacika intege”.

“Hari ibyo dushoboye kwikorera hari n’ibyo tudashoboye kwikorera kuko hasabwa ubufatanye na za Leta z’ibihugu ayo madosiye arimo, niko tuzakomeza kubikurikirana ikibi ni uko twebwe twacika intege”.

Mu zindi nshingano GAERG isabwa kugiramo uruhare harimo no kwigisha abahamwe n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bagiye kurekurwa nyuma yo kurangiza ibihano, ndetse no kwigisha mu mashuri amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka