Abatwara ibinyabiziga, murasatira urupfu niba musinda, mukarangara igihe mutwaye
Polisi y’igihugu, ifatanyije n’ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo, ku wa mbere tariki 13 Gicurasi 2019 batangije ubukangurambaga bw’umutekano mu muhanda bw’igihe cy’umwaka bwiswe ‘Gerayo amahoro’ .

Muri iki gikorwa cyabereye muri gare ya Huye, abatwara ibinyabiziga bashishikarijwe kwirinda uburangare igihe batwaye, bakirinda gutwara basinze, bakirinda n’umuvuduko ukabije. Abatwara imodoka bo banibukijwe kwirinda gucokoza akuma kabibutsa kutarenza umuvuduko (Speed Governor).
Abagenzi na bo basabwe kwirinda imyitwarire yateza impanuka nko gusakuriza abashoferi, bakambara umukandara igihe bari mu modoka. Abagenzi bibukijwe kandi ko bashobora guhamagara polisi cyangwa RURA igihe babona nta mutekano bizeye.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, CG Emmanuel Gasana, wari waje gutangiza ubu bukangurambaga, yibukije ko abagenzi bakenera ibinyabiziga ari benshi, bityo bakaba bakwiye kubungabungirwa umutekano.
Yagize ati “Mu Mujyi wa Huye honyine, abagenzi bakenera imodoka, moto cyangwa amagare, barenga ibihumbi 30 kugira ngo bagere aho bagera. Iyo serivise turayikeneye, ariko na none hakenewe ko twumva ko dufite umutekano.”

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, ACP Claude Kajeguhakwa, we yibukije abari muri gare ya Huye, baba abatwara ibinyabiziga ndetse n’abagenzi ko ubu bukangurambaga bwatekerejweho nyuma yo kubona ko mu mwaka ushize wa 2018 hari abantu bagera kuri 400 bapfuye bazira impanuka mu Rwanda.
Mu Ntara y’Amajyepfo honyine, kuva mu kwezi kwa kabiri kugera mu kwa kane ko muri uyu mwaka wa 2019, hamaze kuba impanuka 203, zitwara ubuzima bw’abantu 35.
Ati “Ubukangurambaga bw’umutekano mu muhanda bwo mu gihe cy’icyumweru (police week), twagiye dukora bwagiye bugabanya impanuka ku rugero ruri hagati ya 35 na 40%. Twararebye dusanga habayeho ubukangurambaga bw’igihe cy’umwaka, ibyumweru 52, byanze bikunze tuzafasha Abanyarwanda.”
Abatwara ibinyabiziga bagejejweho ubu butumwa bavuze ko nubwo ibyo babwiwe basanzwe babizi, ari ingirakamaro kuko akenshi babirengaho.

Jean Marie Vianney Rutagengwa, umushoferi wa RITCO ati “Buriya kwigisha ni uguhozaho. Hari ukuntu umuntu agenda asa n’uhuga ho gake, ariko iyo habaye ubukangurambaga bituma n’ibyo umuntu yasaga nk’aho yirengagiza yongera kubitekerezaho, bityo akagira ibyo yirinda.”
Romuald Nsengiyumva ukora umurimo w’ubumotari avuga ko akenshi impanuka baziterwa no gukunda amafaranga, bakaba bakwambuka umuhanda batabanje kureba ko nta muntu cyangwa ikindi kinyabiziga bashobora kugonga.
Ati “Ibyo batubwiye tutabyitayeho natwe twaba tutikunda. Kuko iyo utwaye umugenzi neza ukamugezayo amahoro, arakwishyura, ugatunga umuryango. Ariko iyo muguye akazi kaba gahagaze mu gihe utazi.”
Ubu bukangurambaga bw’igihe cy’umwaka ngo ntibuzagarukira ku batwara ibinyabiziga cyangwa babigendamo, ahubwo buzagera no ku banyamaguru.
ACP Kajeguhakwa ati “Twebwe nka polisi y’igihugu, cyane cyane bakorera mu Ntara y’Amajyepfo, tuzegera abanyamaguru, tubambutse imihanda, tunabigishe amategeko: bambuka ryari, bahagarara ryari, bihuta ryari.”




Inkuru zijyanye na: Gerayo Amahoro
- Polisi na FERWACY bifatanyije mu bukangurambaga bwa ‘Gerayo Amahoro’
- Gerayo Amahoro ishobora kurenga imbibi z’u Rwanda binyuze mu ba Guide n’Abasukuti
- Abantu bakwiye kwirinda impanuka bakagera ku rusengero amahoro- Pasitoro Ruhongeka
- Irinde ‘Nakererewe reka mfate akamoto’ - CP Kabera
- Amafoto: Gahunda ya ‘Gerayo Amahoro’ yakomereje mu itorero ry’Abadiventiste
- Ubutumwa butangiwe mu misigiti burubahwa cyane - Sheikh Gabiro avuga kuri Gerayo Amahoro
- Ubukangurambaga bwa ‘Gerayo Amahoro’ bwakomereje mu idini ya Islam (Amafoto)
- Itorero ry’Abadivantisite na ryo ryahigiye kwigisha ‘Gerayo Amahoro’
- Gerayo Amahoro yitezweho kugabanya ubumuga buterwa n’impanuka
- Ubukangurambaga bwa ‘Gerayo Amahoro’ bwakomereje mu matorero ya Porotesitanti (Amafoto)
- Ntimugatware ibinyabiziga mucunga Polisi -CSP Businge
- Gerayo Amahoro: impanuka zo mu muhanda zimaze kugabanukaho 11% mu Burasirazuba
- ‘Gerayo Amahoro’ na ‘Rengera Umwana’ bizigishwa mu materaniro Gatolika yose
- Ubukangurambaga bwa ‘Gerayo Amahoro’ bwakomereje muri Kiliziya Gatolika (Amafoto)
- Muri 2020 Polisi izakomeza gahunda ya ‘Gerayo amahoro’ iyifatanye n’indi yitwa ‘Rengera Umwana’
- Polisi irifuza ko abantu basoza umwaka nta mpanuka
- Polisi y’u Rwanda irifuza ko impanuka zo mu muhanda zigera kuri 0%
- Nyuma y’umuganda ikipe ya Police FC yatanze ubutumwa bwa ‘Gerayo Amahoro’
- Buri wese akwiye kugira gahunda ya Gerayo Amahoro iye - CP Kabera
- Polisi na FERWAFA batangije ubukanguramba bwa Gerayo Amahoro ku bibuga by’umupira
Ohereza igitekerezo
|