Rusizi: Kaminuza y’u Rwanda yoroje abarokotse Jenoside batishoboye

Abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Rusizi, boroje amatungo abaturage babiri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, mu rwego rwo gufasha abayituriye gukomeza kwiteza imbere, bakayibonamo igisubizo ku bibazo bikibangamiye umuryango nyarwanda.

Abanyeshuri n'abayobozi bashyikirije inka abarokotse Jenoside batishoboye
Abanyeshuri n’abayobozi bashyikirije inka abarokotse Jenoside batishoboye

Gashayija Alphonse, umwe mubarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi worojwe inka y’inzungu, avuga ko inka yari afite ndetse n’indi mitungo babimusahuye muri Jenoside, ubuzima buza kumugora kugeza n’aho yumvaga nta cyizere afite cyo kubaho. Icyakora ubu noneho ngo arumva yongeye kwishima kuko hari abamuzirikanye bakamworoza.

Ati “Natangiye gutunga mu 1973, inka ziza gusahurwa muri Jenoside, zirashira nsigara aho mfite ibisigisigi by’ibikomere bya Jenoside, ngira no kuba umworo ntangira kwiheba none ku bw’amahirwe aba bana bampaye inka uko byasa kose ndumva ngize agatege kandi nshimiye ababikoze kuko bagiye kunsazisha neza.”

Sibomana Aimable na we wagabiwe, yagize ati “Birashimishije kubona iyi kaminuza y’u Rwanda iri mu Mudugudu wa Nyagatare batugirira icyizere cyo kudushumbusha kugira ngo twongere tworore tubone amata n’ifumbire. Iyi nka bampaye ni icyizere cyanjye cy’ubundi buzima buri imbere.”

Abanyeshuri n'abayobozi bashyikirije inka abarokotse Jenoside batishoboye
Abanyeshuri n’abayobozi bashyikirije inka abarokotse Jenoside batishoboye

Amafaranga yaguze izi nka yavuye mu bushobozi bw’abanyeshuri ariko kaminuza ibongereraho, maze barazigura. Dan Mugabo na Bugingo Patience, bamwe muri aba banyeshuri, bemeza ko kuremera aba baturage ari ukubashumbusha na bo ngo bongere kugira igicaniro iwabo.

Dan Mugabo ati “Aba babyeyi tworoje barangana n’ababyeyi bacu twabuze kandi na bo hari abana babuze mu gihe cya Jenoside, ariko kuba twe turiho uyu munsi dusa nk’aho turi abana babo babuze. Tukishyira mu cyimbo cyabo ni yo mpamvu ibyo bari kubagezaho, twe turahari tuzajya tugerageza kubafasha uko dushoboye ari na yo mpamvu twifuje kuboroza.”

Rehema Uwamahoro, umuyobozi w’ishami rya Kaminuza rya Rusizi, avuga ko iki gikorwa atari gishya ahubwo ko bakomeje gukora ibi bikorwa kugira ngo kaminuza ikomeze kugirira umumaro abayituriye.

Ati “Tumaze kuremera abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi. Tubahaye inka ebyiri mu rwego rwo kugaragaza ko Kaminuza y’u Rwanda yifatanya n’abacitse ku icumu. Ni mu rwego kandi rwo kugaragaza uruhare rwacu mu iterambere ry’umurenge n’akarere dukoreramo akaba ari yo mpamvu twitabira ibikorwa nk’ibi kugira ngo dufatanye gukemura bimwe mu bibazo by’abaturage duturanye.”

Bamwe mu bagize uruhare mu koroza aba baturage
Bamwe mu bagize uruhare mu koroza aba baturage

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihundwe, Uwamwiza Jeanne d’Arc we avuga ko iyi kaminuza imaze kuba umufatanyabikorwa mwiza muri gahunda zitandukanye ziteza imbere abaturage. Icyakora agaruka kuri izi nka zorojwe aba, yabasabye kutazipfusha ubusa kugira ngo na bo bazaremere abandi.

Ati “ Dufatanya n’Iyi kaminuza mu bikorwa by’inshi haba mu muganda baritabira cyane , uyu munsi nabwo murabona igikorwa cy’inyamibwa badukoreye cyo koroza abarokotse Jenoside, si ibi gusa badufashamo kuko iyi kaminuza ari umufatanyabikorwa ukomeye kandi bagaragaza ibikorwa.”

Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Rusizi kugeza ubu ifite abanyeshuri 283 bari mu isami rimwe ry’ubucungamari.

Abasaga 200 bigira muri izi nyubako ni bo boroje aba baturage
Abasaga 200 bigira muri izi nyubako ni bo boroje aba baturage
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka