Ku mukino ikipe y’Amagaju yatsinzwemo na Rayon Sports, Niyonzima Olivier ukina mu kibuga hagati, yaje kugira imvune muri uwo mukino ubwo bamushotaga umupira akaza no kugwa nabi agakubita umutwe hasi.

Niyonzima Olivier Sefu ashobora kuzasimburwa na Donkor Prosper mu mukino bazakina na Musanze
Nyuma yaho yaje guhita asimburwa na Prosper Donkor, nyuma yaho yaje gusuzumwa n’abaganga bahita bamumenyesha ko agomba kuruhuka icyumweru cyose adakina, byatumye atazanakina umukino Rayon Sports izakiramo Musanze kuri uyu wa Gatatnu.
Niyonzima Olivier Sefu umaze imyaka ine muri Rayon Sports, ni umwe mu bakinnyi bayifatiye runini muri uyu mwaka w’imikino, usibye no kuba ari umwe mu bakinnyi bakinnye imikino hafi ya yose, amaze no kuyitsindira ibitego birindwi muri iyi Shampiyona.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|