Ababaga muri ESO bakwiye kubazwa amakuru ku haherereye imibiri y’abahiciwe

Abarokotse Jenoside b’i Huye batekereza ko mu gushaka amakuru ku Batutsi biciwe muri ESO, n’abasirikare bahabaga baba abari mu buzima busanzwe cyangwa se bakomereje mu ngabo z’igihugu cyangwa ahandi, bari bakwiye kwegerwa.

Norbert Mbabazi, umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Huye, avuga ko abafite ababo babwiwe ko barengeye muri ESO badahwema kubaza niba imibiri y'ababo itaraboneka
Norbert Mbabazi, umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Huye, avuga ko abafite ababo babwiwe ko barengeye muri ESO badahwema kubaza niba imibiri y’ababo itaraboneka

Iki cyifuzo cyagarutsweho kuri uyu wa 9 Gicurasi 2019, ubwo ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro ry’i Huye, IPRC Huye, ubu rikorera ahahoze ESO, ryibukaga Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Clément Mbaraga, ubwo yatangaga ubuhamya kuri ku ko Jenoside yagenze mu mujyi wa Butare, yavuze ko hari Abatutsi batari bakeya bari barwariye ku bitaro bya Kaminuza, CHUB, bagiye bahakurwa bakajya kwicirwa muri ESO.

Uretse abarwayi, ngo hari n’abandi bantu bagiye bazanwa muri ESO bakahicirwa. Ati “umuryango wa Daniel Nzigiye, uwa Ruhutinyanya n’uwa Jérôme bagerageje guhungira i Burundi, babazana hano barahabicira, babarashe.”

Umwe mu bana ba Nzigiye barashe ntapfe ngo yaje kuhakurwa n’umusirikare, amujyana iwe, aza kuhava ahungishirizwa i Burundi, ariko ntiyabashije gutanga amakuru menshi kuko yari yarahungabanye.

Ubwo hashyingurwaga Abatutsi nyuma ya Jenoside, muri ESO ngo hakuwe imibiri mikeya, bituma Abarokotse Jenoside b’i Huye bavuga ko hashobora kuba hari icyobo bashyizwemo kitaraboneka.

Yifuje rero ko abasirikare bari muri ESO mu gihe cya Jenoside, ubu bari mu ngabo z’u Rwanda, na bo bakwegerwa bagasabwa gutanga amakuru kuko hari benshi byaruhura.

Clément Mbaraga avuga ko ababaga muri ESO bakwiye kubazwa amakuru ku haherereye imibiri y'abahiciwe
Clément Mbaraga avuga ko ababaga muri ESO bakwiye kubazwa amakuru ku haherereye imibiri y’abahiciwe

Ati “hari abari bari hano bigaga babonye ibyo bikorwa, kandi ubu bari mu gisirikare cya Leta iriho. Bashobora gushakwaho amakuru. Yemwe harimo n’abari mubasirikare bakuru bari mu buyobozi bashobora gutanga amakuru ku ko byagenze.”

Norbert Mbabazi ukuriye Ibuka mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye ashimangira icyifuzo cy’uko abakekwaho kumenya amakuru y’ibyabereye muri ESO mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi bayabazwa.

Agira ati “Hari imiryango yagiye imenya amakuru y’ababo bakababwira ko bazanywe muri ESO. Abo bose baracyatubaza amakuru, bifuza kumenya niba aho ababo bashyizwe hataramenyekana. Iyo miryango yose iracyafite intimba kuko batarashyingura ababo.”

Ubwo muri IPRC Huye bibukaga Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka ushize wa 2018 n’ubundi hari hagaragajwe icyifuzo ko hatangwa amakuru ku haherereye imibiri y’abiciwe muri ESO kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Icyo gihe, DR. Barnabe Twabagira, umuyobozi wa IPRC Huye, yavuze ko ishyamba rya ESO ari rinini, kandi ko bagerageje gutema ibihuru biririmo ariko ntibabashe kubona ahaba hari imibiri.

Avuga kandi ko kugeza n’ubu, aho babonye icyobo hose bareba niba nta mibiri irimo. No muri uyu mwaka ngo hari aho imvura yasenye babona umwobo, barebye basanga ari uwafataga amazi avuye ku mazu.

Ati “Ntitwavuga ngo gushakisha byararangiye. Tuzakomeza dushakishe, ibyo ari byo byose niba hari abishwe bagashyirwa muri iki kigo byanze bikunze bizagera aho bimenyekane.”

Naho ku bijyanye no kwegera abahoze baba muri ESO bakabazwa amakuru, amazina Mbaraga yatanze na yo ngo azifashishwa mu gushakisha amakuru akenewe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka