Ibitaro bya Kibagabaga bihomba miliyoni eshanu buri kwezi kubera abivuza ntibishyure
Ubuyobozi bw’ibitaro bya Kibagabaga biherereye mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali buvuga ko bihomba miliyoni eshanu buri kwezi kubera abivuza bakananirwa kwishyura.

Ibyo byatangajwe ku wa 7 Gicurasi 2019, ubwo itsinda ry’abategura ‘Umunsi wera w’umucyo’ ryari ryasuye abarwayi n’abarwaza bo muri ibyo bitaro batishoboye kuko batagemurirwa, ribaha ifunguro ndetse banemera kuzagira abo bishyurira mituweri kuko hari benshi batazifite.
Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Kibagabaga, Dr Mutaganzwa Avite, avuga ko bakunze kwakira abantu badafite ababakurikirana, bakabavura ariko hakabura ubwishyu.
Agira ati “Ibi bitaro byakira abantu batandukanye, kenshi abatoraguwe mu mihanda yo mu mujyi harimo n’abakoze impanuka, tukabavura kuko tugomba kubanza kubasubiza ubuzima. Hari benshi rero usanga nta na mituweri bafite, ntababakurikirana, bakira bakananirwa kwishyura”.
“Icyo dukora ni ugushakisha abavandimwe babo, twagira amahirwe bakaza bakishyura cyangwa tukabona abagiraneza nk’aba baje none bakabishyurira. Iyo bitabaye ibyo ibitaro birahomba cyane ko hari benshi binanirana burundu tukabareka bagataha”.
Yakomeje ashimira abagize umutima wo gufasha abarwayi bo muri ibyo bitaro, akanakangurira n’abandi bafite ubushobozi kugira abo bafasha kuko ngo abafite ikibazo cy’ubushobozi buke ari benshi.

Ukuriye iryo tsinda ry’abategura umunsi wera w’umucyo banemera Imana y’i Rwanda nk’uko babyivugira, Edward Mubalaka, avuga ko mu byo bemera harimo no gufasha abababaye.
Ati “Twafashije abantu bafite ibibazo bitandukanye barimo abafite ubumuga, ababyaye bakennye n’abandi, mbese ba bandi basaba Imana y’i Rwanda ko babona icyo kurya. Turasaba n’abandi Banyarwanda kugira umutima w’ubumuntu, w’urukundo bafashe abo bantu”.
“Ntabwo twabahagije bose kuko abababaye ari benshi ariko nibura ni igikorwa kigaragaza ubushake kandi twizera ko Imana y’i Rwanda izaduha ubushobozi tukaba twabahaza kuko iki gikorwa cy’urukundo tuzagikomeza”.
Mubalaka yavuze kandi ko bagiye kwishyurira mituweri abo basanze batazifite ari na byo biri mu bituma bagorwa no kwishyura ibitaro, ngo bakazishyura amafaranga asaga ibihumbi 700.

Bamwe mu bahawe ifunguro bishimiye icyo gikorwa cy’urukundo kuko ngo kubona ibyo kurya bibagora cyane ko haba hari n’abaturuka kure batagemurirwa nk’uko Mukamwiza Jeannette wo muri Nyamasheke abivuga.
Ati “Naje kubyara nkaba maze icyumweru hano, kugira ngo ndye ni uko abagira neza baduha ibiryo kuko ntagira ungemurira. Umugabo wanjye ni umunyabiraka nta bushobozi yabona bwo kuva iyo ngo angemurire. Ndashimira cyane abatugoboka”.
Ntibagororwa Joseline na we ati “Maze ukwezi hano kubera umwana nabyaye atari yujuje igihe, yabaga muri ‘couveuse’. Nk’ubu jyewe nari mburaye iyo aba bagiraneza bataza, iki gikorwa badukoreye ndacyishimiye, Imana ijye ibaha umugisha”.
Abemera Imana y’i Rwanda batangiye ibikorwa byabo ku mugaragaro muri Nzeri 2018, bakaba basenga badashingiye kuri Bibiliya cyangwa Korowani, cyane ko ngo bumva batasenga Imana z’ahandi barenze iy’u Rwanda, nk’uko Mubalaka yabitangarije Kigali Today icyo gihe.
Avuga kandi ko bategura umunsi w’umucyo uzajya wizihizwa buri mwaka ku italiki ya 7 Nyakanga 2019, ngo ukazaba ari umunsi urangwa n’ibikorwa by’urukundo, imyidagaduro no gusenga.
Ohereza igitekerezo
|