Abasura urwibutso rwa Murambi ngo bahigira kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

Abayobozi bo ku nzego zinyuranye mu Murenge wa Kivu mu Karere ka Nyaruguru, tariki 8 Gicurasi 2019 basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi, bagamije kurushaho gusobanukirwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ku rwibutso rwa Jenoside rwa Murambi basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Ku rwibutso rwa Jenoside rwa Murambi basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge, Eugène Kanyarwanda, avuga ko baje gusura uru rwibutso ari 163, kandi ko iki cyemezo bagifashe nyuma y’uko ubwitabire mu biganiro byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, no kwibuka nyirizina, butari bushamaje, ndetse no kuba muri uyu murenge harabonetse ibikorwa by’ingengabitekerezo ya Jenoside ubugira kabiri mu gihe cy’icyunamo.

Agira ati “Umuyobozi w’umudugudu umwe yarimo abwira abantu ngo bajye mu biganiro, havamo umwe amukubita icupa aramubwira ati natwe turi mu biganiro byacu.”

Nyuma y’ibiganiro byo ku itariki 7 Mata, na bwo hari habonetse abantu bikoreye amayoga bajya gusura umuryango umwe.

Ati “ubona wabyita nk’ubujiji, ariko na none wakwibaza igihe bamaze bitegura, hanyuma bagahitamo kwikorera amayoga ku itariki 7, bakaba ari bwo bajya gusura undi muryango.”

Mu gihe cyo gusoza icyunamo, abayobozi bari kwiga ku ngamba bafata mu gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside, basanze no muri bo ubwabo hari ibyo badasobanukiwe, kuko harimo n’abatarabasha gusura urwibutso rwa Jenoside na rumwe.

Bikubitiyeho ko no mu Murenge batuyemo nta rwibutso rwa Jenoside ruhaba, n’Abatutsi bo mu miryango 14 yahabaga bishwe muri Jenoside bakaba bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwo mu Murenge wa Muganza, biyemeje kuzishakira amatike bakajya gusura urw’i Murambi.

Nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi, bunamiye Abatutsi bahashyinguye
Nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi, bunamiye Abatutsi bahashyinguye

Bertin Muhizi, umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Nyaruguru, yashimye uku kuba abayobozi ku nzego zinyuranye z’Umurenge wa Kivu bariyemeje kwishakira amatike bakajya gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi, anifuza ko n’abandi babareberaho.

Yagize ati “Abantu bakwiye kujya batera intambwe bakajya gusura inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo amateka ya Jenoside amenyekane, anigishwe uko ari. Kuko usanga hari ababyeyi bakibaswe n’ingengabitekerezo ya Jenoside bagoreka amateka.”

Yakomeje agira ati “ariko iyo tugize amahirwe ikipe ingana itya ikaza kwigira ku mateka ya Murambi, biduha n’icyizere ko no mu miryango yabo bazabibamo amahoro.”

Icyizere cya Muhizi cy’uko bazabiba imbuto nziza mu miryango yabo nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi, kinajyanye n’ingamba aba bayobozi batahanye.

Vérène Kantarama ati “Umuntu icyo azaba cyo agitozwa akiri mutoya. Niba waratoje umwana ko uyu muntu ari mubi, ukamwitiranya n’ibikoko, utuma atamugirira urukundo. Twagakwiye kwigisha abana ko umuntu wese ari umuntu kimwe n’undi.”

Abayobozi 163 bo mu Murenge wa Kivu bagendereye urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi
Abayobozi 163 bo mu Murenge wa Kivu bagendereye urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi

Jean Damascène Habiyambere na we ati “Mfite umwana umwe w’imyaka 12. Nzajya mubwira ko hari igihe habayeho Leta mbi yateranyije Abanyarwanda, bigatuma habaho Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibi ni ukugira ngo mwereke ko nta wukwiye kumushyiramo kwanga umuntu.”

Baniyemeje kuzasobanurira abo bahagarariye ibyo babonye muri uru rwibutso, bakanabashishikariza kuzajya bareka abana bakajya mu biganiro bijyanye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kujya ahabareye ibikorwa byo kuyibuka, kugira ngo bajye basobanukirwa amateka ya Jenoside bo batabasha kubasobanurira neza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka