Abagishaka guhungabanya umutekano bazahura n’ibintu bibi cyane - Perezida Kagame

Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko yakomereje mu Karere ka Musanze kuri uyu wa kane tariki ya 09 Gicurasi 2019, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yibukije abakomeza gutsimbarara ku bitekerezo byo gushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda ko bazahura n’ibibazo bikomeye.

Ibi yabigarutseho ashimangira igitekerezo cya Bimenyimana Bonaventure uzwi nka ‘Cobra’ wahoze mu ngabo za Ex-FAR zari iza Habyarimana zatsinzwe zigahungira mu mashyamba ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR.

Uyu Bimenyimana wari ufite ipeti rya Major muri FDLR yasobanuye uburyo uyu mutwe wagiye uteza umutekano muke mu Rwanda ndetse no muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

Yagize ati “Imirimo mibi twakoreraga muri iyi misozi y’u Rwanda duhungabanya umutekano w’igihugu ntacyo byatugejejeho. Ibyo twakoraga byose byari bishingiye kuri politiki mbi y’abanyenda nini bakomeje kudushoramo batujarajaza hirya no hino mu mashyamba”.

Ibi abihera ku kuba mu 1997 abagize uwo mutwe w’iterabwoba baracengeye mu Rwanda, bahungabanya umutekano, ariko ingabo za RDF zirabarwanya, zirabirukankana kugeza zibatsinze basubira mu mashyamba ya Kongo mu buzima avuga ko bushaririye, bisanga bongeye guhurirayo n’akaga gakomeye.

Yagize ati: “Mu mashyamba ya Kongo twahuriyeyo n’ubuzima bubi cyane, aho twasanze icyo gihugu kibarizwamo imitwe myinshi ihungabanya umutekano, baturasa amanywa n’ijoro, abana bacu batiga, tutivuza, dutunzwe no kurya ibyo twibye, tutabibona tugatwika amazu. Na n’ubu abo nahasize ni uko babayeho”.

Hari abahora bashaka uko bakongera gutera u Rwanda ngo bahungabanye umutekano

Uyu Bimenyimana asobanura ko mu mwaka wa 2009 akiri muri Kongo yaje guhurira mu nama n’uwitwa Rugema ndetse na Ndengeyinka Barthazar bahoze muri RDF ariko baza kwifatanya n’abanzi b’igihugu. Aba ngo bagenzwaga no kurebera hamwe bundi bushya uko umutwe wa FDLR wakongera gutera u Rwanda.

Ati: “Nabajije Rugema nti nkawe ko wabanje urugamba rwo gutera u Rwanda, ukongera kujya mu mashyamba, ubu ko ushaje uri kubona bizagufata imyaka ingahe kugira ngo ufate igihugu?”

Iki kibazo ngo yanakibajije Barthazar bari kumwe muri iyo nama, bombi bakiburira igisubizo.

Iyi nzira yose Bimenyimana yanyuzemo y’ibibazo no kuba yarakurikiranaga amakuru umunsi ku wundi y’uburyo u Rwanda rutekanye byamufashije gutekereza no kureba kure, afata icyemezo cyo gutahuka mu mwaka wa 2009, Bimenyimana yongera guhabwa ikaze mu Rwanda rwamubyaye.

Aratira abandi ibyiza amaze kwigezaho nyuma yo gutahuka mu gihugu
Akimara kugera mu gihugu, yakiriwe mu kigo cy’i Mutobo kibarizwa mu Karere ka Musanze, ahabwa amahugurwa yamufashije mu buryo bwo kwiteza imbere no kubana neza n’abo yasanze mu gihugu.

Bimenyimana Bonaventure ashishikariza abagifite umugambi wo guhungabanya umutekano w'u Rwanda kubireka ahubwo bagataha mu Rwanda
Bimenyimana Bonaventure ashishikariza abagifite umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda kubireka ahubwo bagataha mu Rwanda

Yagize ati: “Ngeze muri iki gihugu nakiriwe neza cyane, mpabwa amahugurwa i Mutobo, nyarangije, nta n’umwaka washize, Leta yahise inyohereza muri Sudani mu bikorwa byo kubungabunga amahoro kimwe n’abandi banyarwanda boherezwayo”.

Akiva muri Sudani yakomeje ibindi bikorwa bimuteza imbere binyuze mu mishinga y’Inkeragutabara (Reserve Force) kuko yari yamaze guhabwa akazi ko gutunganya igishanga cya Mugogo giherereye mu Murenge wa Busogo cyari cyarananiranye kubera amazi yakirengeraga, ahabwa amasoko yo gukora imihanda, kubaka imidugudu, amashuri n’ibindi.

Ati: “Mboneyeho umwanya wo guhamagara abakiriyo bagifite ibitekerezo bibi ku Rwanda cyane cyane abajenerari barimo abitwa ba Iyamuremye Gaston uzwi ku izina rya Rumuri, hari na Jenerari Busogo, uwitwa Omega n’abandi bose twabanye, twaryaga ibyo twibye na n’ubu abariyo ni byo babamo gusa”.

Yungamo ati: “Ubu ndatuje nta kibazo cy’umutekano mfite. Icyo mpamagararira urubyiruko rw’ubu ni uko uwishora mu ntambara, mu mashyamba ngo aragerageza guhungabanya umutekano nta kindi cyaba kimujyanye uretse guta igihe; kuko abariyo bacitsemo ibice nta buzima bafite, nta mibereho bafite, mwirinde kujya mu bibashuka”.

Akomoza kuri ubu buhamya Perezida wa Repubulika Paul Kagame yibukije abagifite umugambi wo guhungabanya umutekano w’igihugu ko bizabaviramo ibibazo bikomeye.

Yagize ati: “Abagishaka guhungabanya umutekano batera ibibazo banabyumve, bazahura n’ibintu bibi cyane”.

Perezida Paul Kagame kandi avuga ko ibibazo byakemuwe n’ibitarakemurwa bizashoboka mu gihe igihugu kizaba gitekanye; akaba ari ho yashingiye asaba abaturage kutagira uwo bemerera yaba ari mu gihugu cyangwa hanze yacyo ashaka guhungabanya umutekano.

Uru ruzinduko Perezida wa Repubulika Paul Kagame ararukomereza mu Ntara y’Iburengerazuba nyuma yo kurugirira mu turere twa Musanze na Burera two mu ntara y’Amajyaruguru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka