Telefone zivugwaho kugira uruhare mu nda ziterwa abangavu
Mu Karere ka Nyagatare hari urubyiruko ruvuga ko telefone zigendanwa zigira uruhare runini mu iterwa inda ry’abana b’abangavu.
Uwitwa Mwihoreze Divine wo mu Murenge wa Karama muri ako karere avuga ko usanga abana bari munsi y’imyaka 18 batunze telefone bahawe n’ababashuka ababyeyi babo batazi aho zavuye.
Ubu ngo ni bwo buryo bworohera ababashuka kuko guhagararana na bo cyangwa kugendana mu muhanda byatuma bakekwa.
Mwihoreze yagize ati “Akenshi batangira bavuganira kuri telefone abana batiye, atamubonera igihe amukenereye akamugurira iye akayitunga ababyeyi batabizi n’aho babimenyeye ntibamubaze uwayimuhaye, icyo yayimuhereye n’icyo ayikoresha.”
Mwihoreze avuga ko kuba umwana atunga telefone ababyeyi batabizi bigaragaza guteshuka ku nshingano zo kurera.
Yabitangarije mu biganiro byateguwe n’urwego rw’igihugu rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye (GMO).
Ni ibiganiro byahuje urubyiruko ruhagarariye urundi, abanyamadini n’amatorero, inzego z’ubutekano n’abamanyamategeko hagamijwe kurebera hamwe uko ikibazo cy’inda ziterwa abangavu cyacika.
Umwe mu bayobozi akaba n’umubyeyi utifuje ko amazina ye atangazwa avuga ko ikoranabuhanga na ryo ryasimbuye ababyeyi.
Avuga ko hari n’ibiganiro bimwe na bimwe bitambuka mu bitangazamakuru bishobora gukururira abana uburara cyane ko kenshi basigarana mu ngo n’abakozi.
Agira ati “Ikoranabuhanga ryasimbuye ababyeyi. Urugero iwanjye mu rugo abana buri gihe banyishyuza kugura amayinite yo muri televiziyo ngo barebe umukino witwa City Maid (Umukozi wo mujyi). Ariko iyo urebye City Maid ica kuri televiziyo y’igihugu, ukareba abantu baryama basomana biyorosa umugabo n’umugore mu buriri imbere y’abana imyaka umunani, irindwi, nibaza iyo porogaramu ( Ikiganiro) icyo yigisha.”
Pastor Kizito avuga ko abana bahawe uburenganzira buhambaye ku buryo umubyeyi atakigira ijambo.
Mukandasira Caritas, umugenzuzi mukuru wungirije ushinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri GMO avuga ko ibyo atari byo kuko nubwo umwana afite uburenganzira ariko na none umubyeyi atambuwe inshingano ze.
Ubushakashatsi bwa Minisiteri y’Ubuzima bugaragaza ko kuva mu mwaka wa 2016 kugera muri 2018, abana b’abangavu 3825 ari bo bamaze guterwa inda mu Karere ka Nyagatare gusa.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Hari ababyeyi bashobora guteshuka,ariko umwana uziko atazahanwa ntacyo umubyeyi yakora! Muzarebe neza niba mutararengeje igipimo cy’icyo mwita uburenganzira bw’umwana. Kuko nziko urusha nyina imbabazi aba ashaka kumurya. Abana b’ubu ntibagihanwa kubera amategeko amwe n’amwe abakingira ikibaba ukabonà abangiriza aho kubafasha. Ababye