Kuri uyu wa Gatandatu tariki 11/05/2019 kuri Stade Nyagisenyi i Nyamagabe, hari habereye umukino Amagaju y’i Nyamagabe yari yakiriyemo Rayon Sports, umwe mu mikino yari itegerejwe cyane kubera icyo wari usobanuye ku rugamba rwa Shampiyona.
Ku ruhande rw’Amagaju, uyu mukino bari bawutegerejemo amahirwe yo baramutse bawutsinze amahirwe yo kuguma mu cyiciro cya mbere yakwiyongera, bawutsindwa bagahita basubira mu cyiciro cya kabiri n’iyo batsinda imikino isigaye.
Amagaju bigaragara ko yari yanashyizemo imbaraga ngo itsinde uyu mukino, byaje kurangira byanze atsindwa ibitego 2-1, ahita asubira mu cyiciro cya kabiri nyuma y’imyaka icumi bari bamaze bazamutse.
Ni umukino Amagaju yari yizeye kwinjizamo amafaranga, ariko bakuyemo Milioni imwe gusa
Muri uyu mukino Amagaju bwa mbere igiciro gito cyo kwinjira kuri Stade byari amafaranga ibihumbi bibiri, mu cyubahiro 5000 Frws naho mu mpande z’icyubahiro byari 3,000 Frws akaba ari nacyo giciro kinini Amagaju yari yishyuje mu mateka yayo.


Nyuma y’umukino raporo yatanzwe na Kompanyi ya Centrika ishinzwe kwinjiza mu mikino ya Shampiyona mu Rwanda, bamenyesheje Amagaju ko kuri Stade hinjiiye amafaranga angana na 1,830,000 Frws, aya hakaba harahise havamo 292,800 Frws yahawe Centrika, Ferwafa ihabwa 118,950 Frws, ndetse havaho n’umusoro ungana na 54,900. maze Amagaju ashyikirizwa angana na 1,363,350 Frws.

Benshi batekerezaga ko aya mafaranga yaba yararenze kubera ubwinshi bw’abafana barebye uyu mukino
Raporo ya Centrika igaragaza ko abantu babashije kureba uyu mukino baguze amatike ari abafana 726, barimo 434 bishyuye ahasigaye hose, 249 bari bicaye ahatwikiriye na 43 baguze itike ya 5000 Frws mu myanya y’icyubahiro, mu gihe abarebye umukino batekereza ko umukino warebwe n’ababarirwa hagati y’ibihumbi bitatu na bitanu.

Ubwo Muhanga yakiraga Rayon Sports binjije akubye inshuro umunani ayo Amagaju yinjije
Ubwo yakiraga ikipe ya Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 24 wa Shampiyona, AS Muhanga yinjije asaga Miliyoni umunani (8.400.000 FRW), akaba ariyo menshi iyi kipe yinjije kuva Shampiyona yatangira, aho kwinjira kuri uyu mukino byari 2000 FRW, 3000 FRW na 10.000 FRW.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Stade yujujwe n’abanyeshuri ngo bahagarike umurindi w’abakunzi ba Rayon Sports bari bake cyane. Niyo mpamvu rero bagombaga kwinjiza amafaranga make kuko abanyeshuri ntibishyuzwa.
Amagaju niyihangane ajye gukina na za rugende mu cyiciro cya 2
Amagaju niyihangane ajye gukina na za rugende mu cyiciro cya 2
Koko ngo inkubisi y’amabyi irayitarukiriza! Nari mpari ariko bari bafite amahane mwa bagabo mwe! None! Kandi ndatekereza ko iyi kipe no gusenyuka byaba bigiye kuba kuko ntayo mbona ubutaha. Pole ku bakunzi b’amagaju.
Iyo yiyizira I Kigali nubundi ikitahanira ayo mafaranga.cg c ikishyuza make nkuko byari bisanzwe.