INES-Ruhengeri: Ku rwibutso rwa Kigali bahabonye ubuhamya buvuguruza abahakana Jenoside

Abanyeshuri bahagarariye abandi na bamwe mu bayobozi n’abakozi ba kaminuza ya INES-Ruhengeri bavuga ko ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi hagaragara ibimenyetso bifatika bivuguruza abahakana Jenoside.

Bashyize indabo ku mva zishyinguyemo imibiri ku rwibutso rwa Kigali
Bashyize indabo ku mva zishyinguyemo imibiri ku rwibutso rwa Kigali

Dr. Niyonzima Niyongabo François, umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo muri kaminuza ya INES-Ruhengeri, avuga ko gusura urwibutso ari igikorwa ngarukamwaka bakora mu gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu mwaka ushize bari basuye urwa Ntarama, muri uyu mwaka wa 2019 bakaba basuye urwa Kigali.

Dr. Niyonzima ati “Twahisemo gusura urwibutso rwa Gisozi, tuzanye n’abanyeshuri ndetse n’abakozi kugira ngo na bo bamenye ubugome Jenoside yakoranywe, bityo na bo babyirinde, ndetse bashobore no kubwira abandi uko babyirinda. Urubyiruko rukwiye kumva neza ibibi bya Jenoside, rukagerageza kubeshyuza abantu bakiyipfobya.”

Abanyeshuri bahagarariye abandi muri Kaminuza ya INES-Ruhengeri bavuga ko basura inzibutso bagamije kwiga amateka y’u Rwanda, na bo bakazayasobanurira abandi.

Ku rwibutso rwa Kigali babanje gusobanurirwa ibyerekeranye na rwo mbere yo kuhasura
Ku rwibutso rwa Kigali babanje gusobanurirwa ibyerekeranye na rwo mbere yo kuhasura

Icyo gikorwa cyabaye mu mpera z’icyumweru gishize cyo gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ndetse no gusura ingoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside iherereye ku ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, cyateguwe n’ubuyobozi buhagarariye abanyeshuri ku bufatanye na kaminuza ya INES-Ruhengeri.

Perezida w’umuryango w’abanyeshuri muri INES-Ruhengeri witwa Nshimiyimana Norbert ni umwe mu bitabiriye icyo gikorwa.

Yagize ati “Iki ni igikorwa cy’ingenzi kuko kinyereka amateka nyayo y’igihugu cyanjye, atari ukubisoma mu bitabo gusa no kubyumva babivuga, ahubwo nkigererayo.”

Nshimiyimana Norbert uhagarariye abanyeshuri muri INES-Ruhengeri
Nshimiyimana Norbert uhagarariye abanyeshuri muri INES-Ruhengeri

Muri urwo rwibutso habonekamo amateka agaragaza uko Abanyarwanda bari babanye neza mbere y’ubukoloni, nyuma babacamo ibice, batangira kurangwa n’amacakubiri n’urwango rwagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nshimiyimana uhagarariye abanyeshuri muri INES-Ruhengeri ati “Nk’urubyiruko rero, nk’imbaraga z’igihugu zubaka kandi vuba, ni twebwe tugomba kurwanya abo bose bashaka gupfobya Jenoside kimwe n’abayihakana, kandi tukagerageza kurinda ibyagezweho, duharanira ko ibyabaye bitazongera ukundi.”

Umutoni Adeline, Nyampinga uhiga abandi mu bwenge (Miss Bright INES 2019) na we wari mu itsinda ryasuye urwibutso rwa Gisozi, yagize ati “Kuri bamwe ni ubwa mbere twari tuhageze. Harimo ibintu bikomeye kandi bibabaje bigaragaza ko Jenoside yateguwe igashyirwa no mu bikorwa. Isomo dukuyemo ni uko tugomba guharanira ko ibyabaye bitazongera, tukimakaza umuco wa Ndi Umunyarwanda.”

Umutoni ashishikariza abakiri bato gusura inzibutso kuko zigaragaza ubugome bw’abayikoze. Gusura inzibutso no kwibonera ibyabaye, ngo byatuma urubyiruko ruyirwanya rukirinda ikintu cyose cyatuma Jenoside yongera kubaho.

Umutoni Adeline, Miss Bright INES 2019, ashishikariza abakiri bato gusura inzibutso
Umutoni Adeline, Miss Bright INES 2019, ashishikariza abakiri bato gusura inzibutso

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rushyinguyemo imibiri y’abasaga ibihumbi 250 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Imirimo yo kurwubaka yatangiye mu 1999, imirimo yo kuhashyingura mu cyubahiro inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi itangira muri 2001, hanyuma mu mwaka wa 2004 hafungurwa ku mugaragaro.

Icyo gihe nibwo habonetse n’inzu ndangamateka ya Jenoside. Ikihatandukanya n’izindi nzibutso ni uko ho hari imva rusange zishyinguyemo abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ariko hakaba n’inzu ndangamateka, ni ukuvuga ahantu abantu basura, bakibuka, bakunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko bakaba bahigira n’amateka ya Jenoside, mu rwego rwo gukomeza guhangana n’ingengabitekerezo yayo, ndetse n’abantu bagasobanukirwa Jenoside icyo ari cyo, n’uruhare rwabo mu kuyirwanya.

Umuyobozi wari uhagarariye kaminuza ya INES-Ruhengeri avuga ko basuye urwibutso rwa Gisozi kugira ngo bamenye ubugome Jenoside yakoranywe
Umuyobozi wari uhagarariye kaminuza ya INES-Ruhengeri avuga ko basuye urwibutso rwa Gisozi kugira ngo bamenye ubugome Jenoside yakoranywe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka