Sobanukirwa n’indwara ya kanseri y’igifu

Muri rusange, kanseri ni indwara ihangayikishije isi kuko ari imwe mu ndwara ziza ku isonga mu guhitana abantu benshi, aho umuntu umwe mu bantu 10 yicwa na yo.

Imibare itangazwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS igaragaza ko indwara ya Kanseri izaba iza ku mwanya wa gatatu mu zihitana abantu benshi muri Afrika mu mwaka utaha wa 2020.

Ku mwanya wa mbere haza indwara zituruka ku bwandu nka Virusi ya Hepatite B (itera kanseri y’umwijima), virusi itera kanseri y’inkondo y’umura (Virus du Papillome Humain) na Helikobakiteri pilori itera kanseri y’igifu (Helicobacter pylori).

Kanseri y’igifu ni indwara iterwa n’imikurire irengeje urugero kandi ntagenzurwa y’uturemangingo two mu gifu. Ubushakashatsi bwakorewe mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali CHUK, bwagaragaje ko mu bantu bose basuzumwe uburwayi butandukanye muri ibi bitaro, mu gihe cy’imyaka ibiri, muri bo 344 basuzumwe indwara z’igifu, 138 bagaragayeho kanseri y’igifu. Abantu bafashwe na kanseri y’igifu bangana na 25% by’abantu bagaragayeho kanseri zose muri ibi bitaro.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryemeza ko kanseri y’igifu ishobora guterwa n’ibintu bitandukanye harimo bimwe mu byo abantu barya cyangwa banywa harimo n’ibintu bishyirwa mu biryo ngo bishobore kubikwa igihe kirekire, ibyongerwa mu binyobwa ngo bigire amabara meza, itabi, inzoga, ariko cyane cyane igaterwa ahanini n’agakoko ka bagiteri kitwa Helicobacter pylori.

Dr Musabende Marcellin avuga ku bantu baba bafite ibyago byinshi byo kuyirwara, yagize ati “Kugeza ubu ntiwavuga ngo ikintu gitera kanseri y’igifu ni iki, ariko byagaragaye ko abantu bafite bagiteri yitwa helicobacter pylori baba bafite ibyago byinshi byo kuyirwara, abantu bakuze, abarya inyama n’amafi byumishwa hifashishijwe umwotsi (smoked food), n’abantu bafite abo bafitanye isano ryo ku rwego rwa mbere ( umwana n’umubyeyi cyangwa umuvandimwe).”

Dr Musabende Marcellin avuga ko nubwo iyi ndwara ya kanseri y’igifu idafite ibimenyetso byihariye, ariko ngo hari ibyo umuntu yaheraho akeka ko ayifite bityo akajya kwa muganga, ndetse na muganga akaba yabiheraho akora ibizami byayo kugira ngo imenyekane. Bimwe muri byo ni ukumva mu nda huzuriranye, kuribwa mu nda, guta ibiro, kugira amaraso make kubera ko uba uviramo imbere, kuruka amaraso, n’ibindi.

Iyi ndwara iyo imenyekanye yarageze kure kuyivura burundu ntibishoboka, ariko iyo imenyekanye kare ivurwa muri ubu buryo nk’uko Dr Marcellin abisobanura, ati “Iyo kanseri y’igifu yageze kure bivuga ko iba yararenze mu gifu igafata n’ibindi bice nko mu bihaha cyangwa mu mwijima. Icyo gihe kuyivura burundu ntibiba bigishobotse. Ariko iyo ikiri mu gifu gusa kirabagwa umurwayi agafata n’imiti ibuza twa turemangingo twa kanseri gukura (chimiotherapie), muganga ashobora no kubaga gusa, rimwe na rimwe hakabaho no gushiririza cya kibyimba (Radiothérapie).”

Nubwo kwirinda Kanseri y’igifu bitoroshye, ikaba itarabonerwa n’urukingo, birashoboka ko umuntu yagabanya ibyago byo kuyirwara hafatwa ingamba nko kwisuzumisha hagamijwe kumenya uko uhagaze, mu gihe umuntu yibonyeho bimwe mu bimenyetso byayo akihutira kwivuza, gufata ifunguro ririmo imboga n’imbuto, Kwirinda kurya inyama n’amafi byumishijwe hifashishijwe umwotsi cyangwa umunyu no kwirinda kunywa itabi n’inzoga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Murakoze kutugira inama nziza z’ubuzima bwacu rimwe na rimwe tuba tudasobanukiwe, mrc encore.

Wellars yanditse ku itariki ya: 6-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka