Hortense Munyantore, umunyamakuru wakoreye ibitangazamakuru bitandukanye bya hano mu Rwanda yitabye Imana aguye muri Uganda.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi(RAB) kivuga ko imbaraga zigiye gushyirwa mu buhinzi bw’imyumbati bizafasha Guverinoma y’u Rwanda guhunikira ibihe by’amapfa no kwihaza mu biribwa muri rusange.
Ikigo cy’Ubushakashatsi n’Iterambere ry’Inganda mu Rwanda (NIRDA) cyakoze ubugenzuzi ku mboga n’imbuto zo mu Rwanda, bugaragaza ko zitari ku rwego rwiza, bityo ko bishobora kugabanya amadovise zinjizaga.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera mu Karere ka Nyabihu rwataye muri yombi umugore witwa Eugenie Ndigendereho azira kwiyita umukozi wa RIB akaka amafaranga abaturage.
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) bwahamagariye abatwara moto mu Karere ka Rubavu kwirinda Ebola no kuyirinda Abanyarwanda.
Itsinda ry’Abanyatogo ubwo ryari mu ruzinduko mu Rwanda ryashimye uko u Rwanda rukoresha ikoranabuhanga mu gutanga serivisi nyinshi bikagabanya ruswa, bityo na bo biyemeza kujya kubikoresha iwabo.
Ikipe ya KCCA yo muri Uganda ni yo yegukanye CECAFA Kagame Cup 2019, nyuma yo gutsinda Azam Fc igitego 1-0
Mu mikino ya CAF 2019/2020, Rayon Sports yatomboye El Hilal yo muri Sudan mu gihe AS Kigali yo izahura na KMC yo muri Tanzania
Mu gihe habura igihe kitageze ku cyumweru ngo habe iserukiramuco ryitiriwe Impeshyi muri Kigali (Kigali Summer Festival), byamenyekanye ko abahanzi 14 b’abanyarwanda aribo bazasusutsa ibi birori bafatanije na Sheebah Karungi nawe wamaze kwemera kuza muri iri serukiramuco.
Ambassade y’u Rwanda muri congo Brazzaville ifatanije na Diaspora nyarwanda muri Congo, yizihije isabukuru ya 25 y’umunsi wo Kwibohora. Uyu muhango ukaba waritabiriwe n’abasaga 250, biganjemo Abanyarwanda batuye mu mujyi wa Brazzaville n’inshuti zabo,inzego z’ubuyobozi muri Congo, abahagarariye ibihugu byabo muri iki gihugu (…)
Hagati y’1990 n’1994, Parike nkuru y’Akagera yaracecetse cyane. Nta mitontomo y’intare yongeye kuhumvikana. Birashoboka ko zari zarahumuriwe ikibi cyendaga kuzana icurabundi mu Rwanda.
Polisi y’igihugu iratangaza ko nubwo hashyizweho ubukangurambaga bunyuranye bugamije gukumira impanuka zo mu muhanda, hakigaragara abantu bakoresha umuhanda nabi, bigakurura impanuka.
Muri Kamena 2018 nibwo Maniriho Saidi yavuye i Kigali ajya gucururiza imbuto i Kampala, agarutse abanza kunyuzwa muri gereza ayimaramo amezi atandatu.
Abanditsi babiri aribo Prof Tharcisse Gatwa na Prof Deo Mbonyinkebe, bamuritse igitabo gikubiyemo uko Abanyarwanda bishakiye ibisubizo kugira ngo igihugu gitere imbere, ngo bikaba byabera urugero abandi.
Umuyobozi wa INES Ruhengeri, aravuga ko kuba ibihugu 12 byaritabiriye amahugurwa ku bunyamwuga by’abavoka, ari amahirwe ku biga uyu mwuga mu Rwanda kuko umubano wubatswe n’ibyo bihugu watuma babasha kujya kwimenyerezayo umwuga ku buryo bworoshye.
Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA) ku bufatanye na sosiyete ya Bboxx, yatangije uburyo bushya bwo kugura gaze yo gutekesha bitewe n’amafaranga umuntu afite, ahereye kuri 500Frw.
Mutesi Afsa, umubyeyi w’abana babiri, utuye mu Murenge wa Kanombe mu Kagari ka Busanza, mu Mudugudu wa Gashyushya arashimira umuryango w’Abayislamu mu Rwanda wamushyikirije moto aheruka gutombola ubwo hasozwaga amarushanwa mpuzamahanga yo gusoma Korowani mu mutwe.
Aborozi batatu mu karere ka Nyagatare bapfushije inka zafatiwe ubwishingizi batangiye kwishyurwa kugira ngo bagure izizisimbura.
Urwego rw’Ubugenzacyaha(RIB) rwagaragaje uwitwa Sibomana Gaspard kuri uyu wa 20/7/2019, nk’umwe mu bakekwaho kwiba yifashishije ikoranabuhanga rya "mobile banking".
Umutoza Goncalves Del Carmo uzwi ku izina rya Robertinho nyuma y’igihe cy’ukwezi aganira na Rayon sports ku masezerano mashya bikarangira batumvikanye bagahitamo kuzana umutoza w’agateganyo watoje CECAFA KAGAME Cup ae kongera amasezerano y’umwaka muri iyi kipe.
Rwiziringa ni icyatsi kiboneka hirya no hino mu gihugu aho kibarirwa mu biyobyabwenge mu Rwanda kugeza n’ubwo hari abagihaye inyito ya 36 oiseaux (bishatse kuvuga ngo inyoni 36) bagendeye ku bukana gifite mu kwangiza ubuzima bw’abantu.
Nyuma y’uko umuririmbyikazi w’icyamamare w’Umunyamerika Beyoncé Giselle Knowles-Carter uzwi nka Beyoncé yasohoye indirimbo avugamo ko umugabo we akomoka mu Rwanda, benshi bakomeje kwibaza ukuri kw’aya makuru.
Muri Gereza ya Ruhengeri kuri uyu wa kane tariki ya 18 Nyakanga 2019 hatangijwe igikorwa cyo gusiramura imfungwa n’abagororwa; abagera kuri 600 ni bo bazagerwaho n’iyi gahunda.
Mu gikorwa cyo gushyira hanze ibyavuye mu bushakashatsi ku bikorwa byo gucuruza abantu mu Rwanda; bwashyizwe ahagaraga n’umuryango Never Again, Ubushakashatsi bwakorewe mu turere 16 tw’u Rwanda, bugaragaza ko uturere twakorewemo icuruzwa ry’abantu kurusha ahandi ari Nyagatare, Burera, Gicumbi, Rusizi na Rubavu.
Senateri Bishagara Kagoyire Therese witabye Imana mu cyumweru gishize yashyinguwe kuri uyu wa gatanu tariki 19 Nyakanga 2019 mu irimbi rya Rusororo riherereye mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.
Abantu 97 ni bo bamaze kuboneka nyuma y’iminsi itatu bahuye n’uwanduye Ebola mu Mujyi wa Goma ikanamuhitana nyuma yo gusubizwa aho yavuye i Butembo.
Abacururiza ku gasantere k’Agahenerezo mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, barinubira ko abatunganyije umuhanda Huye-Kitabi bawusatirije amaduka bakaba nta parikingi y’imodoka bakihafite.
Hari abantu banga kujyana imodoka zabo mu igaraji kugira ngo zibakosorere ibyangiritse nk’uko baba babisabwe n’Ikigo kimenya imiterere n’imikorere y’ibinyabiziga(Contrôle Techinque).
Umuryango Plan International Rwanda watangije gahunda y’imyaka itanu yiswe ‘Girls get equal’ izatwara miliyoni magana atanu z’Amafaranga y’u Rwanda, ikazafasha abakobwa kwigirira icyizere mu byo bakora, bakabasha kwifatira ibyemezo bibareba.
Nyuma y’uko ingabo zahoze ari iza RPA zibohoye igihugu zigahagarika Jenoside yakorwe Abatutsi mu 1994,Leta yakoremereje urugamba rwo kubaka igihugu cyari cyasenyutse mu bice byose.
Nyuma y’iminsi micye APR yirukanye abakinnyi 16, Bugesera FC na yo yasezereye abakinnyi 18 icyarimwe.
Polisi iranenga bamwe mu banyonzi baciye mu rihumye inzego z’umutekano n’abashinzwe kumena ibiyobyabwenge, babyishoramo babinywa bihishe birabatamaza barasinda kugeza ubwo bajyanwa mu bitaro.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare buvuga ko WASAC irimo gushaka imashini zizatunganya ifumbire mu mwanda kuko izihari zidakora nyamara WASAC yo ikavuga ko izihari zikora habuze amazi.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora(NEC) irahamagarira Abanyarwanda bifuza kuba abasenateri kuyizanira kandidatire, ariko umukandida akaba agomba kuba arengeje imyaka 40 y’ubukure kandi yarize akaminuza.
Muri tombola y’amatsinda yo gushaka itike ya CAN 2021, u Rwanda rwashyizwe mu itsinda F aho ruri kumwe na Cameroun izakira iri rushanwa
Polisi y’igihugu ifatanyije n’abatuye mu Mujyi wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu batwitse urumogi rungana n’ibiro 950.
Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) rutangaza ko kwinjira mu imurikagurisha ry’uyu mwaka (Expo 2019) bigiye kuzajya bisabirwa kuri telefone, umuntu akishyura igihe ashakiye akoresheje Mobile Money, ubwo buryo bukaba ngo bugamije guca imirongo n’umubyigano mu kwinjira.
Mu rwego rwo kwitegura ingendo z’abanyeshuri baza mu biruhuko mu gihugu hose, abatwara abantu mu modoka rusange barasabwa kugabanya umuvuduko, byaba byiza bakajya no munsi y’umuvuduko ntarengwa uteganywa na ‘Speed Governor’ kugira ngo hirindwe impanuka za hato na hato.
Iyibwa ry’igikoresho cyifashishwaga mu gukurura ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba zigakoreshwa mu kuzamura amazi ikuzimu (na cyo abaturage bacyita ‘Umurasire’) ryatumye iriba bavomagaho amazi meza ridakora abaturage batangira kuvoma amazi yanduye inka zikandagiramo.
Banki itsura amajyambere y’u Rwanda (BRD) iratangaza ko yatangiye umushinga wo kwishyuza inguzanyo za buruse zahawe abize muri kaminuza, aho iteganya kuzaba imaze kwishyuza miliyari 22.9 z’amafaranga y’u Rwanda mu myaka itanu iri imbere.
‘Mu isarura ry’ibihingwa byo mu gihembwe cy’ihinga A mu mwaka wa 2019 ntabwo umusaruro wabonetse neza kubera imvura yaguye nabi igatuma imyaka irumba.’
Umukobwa witwa Claudine Nyiringabo wo mu Murenge wa Macuba mu Karere ka Nyamasheke, yaguye mu mpanuka y’imodoka ajya gukora ikizamini cy’akazi mu karere ka Nyamasheke.
Yvan Buravan, umuhanzi ukiri muto ukunzwe mu Rwanda, ukomeje no kwigaragaza mu muziki mu ruhando mpuzamahanga, dore ko ari we muhanzi w’umunyarwanda wenyine wabashije kwegukana igihembo cya prix découvertes 2018 gitangwa na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI).
Ikipe ya APR FC nayo yasezerewe muri CECAFA itsinzwe AS Maniema kuri Penaliti, nyuma yo kunganya 0-0
Ibiyobyabwenge bifite agaciro ka miliyoni zisaga icyenda z’amafaranga y’u Rwanda (9.252.300frw) byamenewe mu gikorwa cyabereye mu Kagari ka Kabyiniro Umurenge wa Cyanika mu Karere ka Burera.