Ubuhamya: Ishuri rya mbere ryisumbuye ryageze mu Bugesera mu 1972

Abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu Karere ka Bugesera bavuga ko kuva kera ako gace kimwe amashuri kugira ngo Abatutsi bari barahatujwe batabona uko abana babo biga, ku buryo ishuri rya mbere ryisumbuye ryahubatswe kubera hari haje impunzi z’Abarundi.

Rutayisire avuga ko kugira ngo Umututsi yige mbere ya Jenoside ryari ihurizo rikomeye
Rutayisire avuga ko kugira ngo Umututsi yige mbere ya Jenoside ryari ihurizo rikomeye

Abo Barundi bahungiye mu Rwanda mu 1972, bashyirwa i Rilima mu Karere ka Bugesera. Leta y’icyo gihe imaze kubona ko nta shuri rihari kandi rikenewe, ifatanya n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR), hubakwa ishuri mu 1973, ryitwaga Collège Rilima, rikigwamo n’abo Barundi gusa.

Kuba nta mashuri yari ahari, ngo byatewe n’uko mu Bugesera hari hatuwe n’Abatutsi benshi, kuko mu 1959 ari bwo Abatutsi babaga mu Majyaruguru bameneshejwe hanyuma bapakirwa amakamyo bajyanwa gutuzwa mu Bugesera kuko ngo hari ahantu hadashobotse, kugira ngo baribwe n’isazi ya Tsétsé itera malariya bapfe, ariko ngo bakoze uko bashoboye babasha kuhaba nubwo hari abapfuye.

Muri iyo myaka rero abo Batutsi ngo bari barahangayitse cyane kuko abana babo batigaga, n’uwabashaga kurangiza amashuri abanza, agatsinda ariko ntiyemererwe gukomeza kubera ivangura, aho bakoraga ibizamini ariko hasohoka urutonde rw’abakomeza mu yisumbuye rukaza rwanditseho ‘Abemerewe gukomeza mu yisumbuye’ aho kuba ‘Abatsinze ibizamini’.

Ibyo ngo byabaga bifite icyo bisobanuye kuko nta mwana w’Umututsi wazaga kuri urwo rutonde. Gusa nyuma ngo ababyeyi baje kwishakira igisubizo biyubakira ishuri ryisumbuye, nk’uko byemezwa na Rutayisire Jackson warokotse Jenoside, wanabaye muri ibyo bibazo.

Agira ati “Mu Bugesera habaga abana b’abahanga ku buryo ibizamini bya Sous-Perefegitura babitsindaga neza ariko ibya Leta ntihagire ababitsinda. Nanjye niga nabonaga abana bahoraga mu myanya itanu ya mbere mu ishuri, ariko amanota y’ibizamini bya Leta yaza ntubonemo n’umwe watsinze”.

Ati “Byabaye ngombwa rero ko ababyeyi bishakira igisubizo, ni ko kubaka ishuri rya ‘APEBU Nyamata’, kugira ngo abana babo nibura bige amashuri yisumbuye kuko Leta ya Habyarimana nta mahirwe yabahaga. Akarere ka Bugesera, bikiri Gashora, Kanzenze na Ngenda, nta shuri ryisumbuye ryari rihari, irya mbere ni iryashyizwe i Rilima ryubakiwe impunzi z’Abarundi”.

Abo bana ngo bari abahanga kuko mu mashuri abanza bigishwaga n’abarimu b’abahanga b’Abatutsi bize mu mashuri meza nka Groupe Scolaire Officiel Butare (Indatwa), mu gihe abakoloni batoneshaga Abatutsi kuko ngo bari abahanga, bakigisha abana b’abatware, muri abo na bo hakaba hari abagiye gutuzwa i Bugesera.

Rutayisire avuga ko mbere gato y’uko Jenoside iba mu 1994, Abatutsi bo mu Bugesera bari baramenye guhangana n’ubuzima nubwo bitari byoroshye, ngo barahingaga, bakorora, bagacuruza ndetse n’abo babashije kwiga bagakora indi mirimo bose bakinjiza amafanga, ku buryo ngo boherezaga abana babo kwiga muri Congo (RDC) cyangwa mu yandi mashuri yigenga yo mu gihugu.

Akomeza avuga ko uretse guhezwa mu mashuri, Abatutsi banahezwaga no mu bindi byatezaga imbere abandi nko guhabwa inguzanyo mu mabanki.

Ati “Kuva kera Abatutsi bari baravukijwe uburenganzira mu mibereho, ku buryo batanemererwaga gufata ideni muri Banki. Urugero papa yari umucuruzi, yakoze umushinga wo kugura imodoka yo kumufasha gucuruza ikawa barawemera, yagombaga guhabwa amafaranga na BNR kuko yasabaga menshi, bamutumye dosiye barebye bariyamiririra bati ‘kumbe ni Umututsi’! Ngo ba ugiye tuzakubwira”.

Rutayisire avuga ko na we kwiga byari byaramugoye kuko yigaga mu mashuri abanza ari mukuru, ageze aho arabireka ahita ajya mu gisirikare cy’Inkotanyi afatanya n’abandi urugamba, Jenoside irangiye asubira mu ishuri, nubwo ngo bitari byoroshye.

Ati “Naje kujya kwiga, urumva gutangira ayisumbuye ufite imyaka 20 ko bitoroshye, ugakomeza ukiga kaminuza ukayirangiza”. Nyuma yo kwiga kaminuza aho yize amateka, yakomeje gushakisha ubuzima kimwe n’abandi, ubu akaba arimo kwiga ‘Masters’.

Uhagarariye Ibuka mu Murenge wa Rilima, Pascal Mulindwa, avuga ko uburezi bwari bwarazambye muri ako gace, byagera ku Mututsi ho bikaba ibindi.

Ati “Icyakorwaga kwari ukubanza kwica mu mutwe abana mbere yo gukora ibizamini, babahagurutsa buri munsi ngo barebe Abahutu n’Abatutsi. Buzuzaga amafishi (fiches signalitiques) yabaga ariho ubwoko, akabanza kunyuzwa mu irangamimerere kuri komine kugira ngo barebe ko ntawabeshye ubwoko bwe, akabona akajya muri Minisiteri”.

Ati “Ibyo babikoze nyuma y’aho abarimu batari bifitemo ivanguramoko, bafataga amafishe y’abana b’Abatutsi b’abahanga cyane bakabahindurira ubwoko, byagera muri Minisiteri ntibabimenye bityo hakagira mbarwa babasha gukomeza. Gusa uwo bavumburaga ko habayeho guhindura ubwoko, izina rye ntiryigeraga risohoka, akibura kandi ntagire aho abaza”.

Ikindi cyabagaho ngo ni uko umwana w’Umututsi yashoboraga gutsinda agasohoka ku rutonde, gusa ngo yabaga ari nk’umwe mu karere, hanyuma umuyobozi w’ikigo akamugurishiriza umwanya, kuko yabaga azi ko atazatinyuka kuza kubaza uburenganzira bwe kuko atabugiraga.

Ubu mu Bugesera hari amashuri menshi, ushaka kwiga wese ariga kandi akiga aho ari ho hose mu gihugu, ibyo ngo Abanyabugesera bakabishimira Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, idahwema gushakira ineza buri Munyarwanda.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka26

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka