Mwulire: Abatutsi bamaze iminsi itandatu bahaganye n’ibitero by’abicanyi

Abarokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ku musozi wa Mwulire mu Karere ka Rwamagana, mu Ntara y’Iburasirazuba bavuga ko bahanganye n’ibitero by’Interahamwe, abasirikare n’abajandarume mu gihe cy’iminsi itandatu, hitabazwa abasirikare barindaga perezida.

Muzungu Théoneste Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye afite imyaka 15.
Avuga ko mbere Abahutu n’Abatutsi b’i Mwulire bari babanye neza ariko ngo imibanire itangira guhinduka mu 1990, bikomera mu gihe cy’amashyaka.

Igihe cy’amashyaka ngo uwari Burugumesitiri wa Komini Bicumbi Semanza Laurent yaje gukoresha mitingi (Meeting) ya MRND i Mwulire abaturage baramwirukana banyanyagiza abayoboke ba MRND babwira ko bashaka gucengeza amacakubiri mu baturage.

Ibi byatumye Burugumesitiri Laurent Semanza yivugira ko mu masegiteri ayobora Mwulire itarimo kuko ngo yananiranye.

Mwulire yagize umwihariko w’uko uwari Konseye Bakundukize Jean Baptiste w’Umuhutu yanze ibikorwa by’ubwicanyi muri Segiteri ye.

Byatumye igihe cya Jenoside yakorerwaga Abatutsi na we yicwa ndetse ngo ashyingurwa imbere y’umuryango w’inzu ye aho yaje gukurwa ashyirwa mu rwibutso ku busabe bw’abarokokeye i Mwulire.

Tariki 07 Mata, abantu bavuye i Bicumbi na Nawe batangiye guhungira i Mwulire kuko hari hatuye Abatutsi benshi bumva ko kwihuza kwabo byatuma babasha guhangana n’Interahamwe.

Tariki 09 Mata, ngo abari bahungiye i Mwulire bahisemo kujya i Rwamagana mu kibikira kuko bumvaga haba umutekano kurusha.

Tariki ya 11 Mata, ngo umubikira witwa Mama Godeleve bivugwa ko yari mushiki wa Habyarimana, yarabavanguye abagore ukwabo n’abagabo ukwabo, nyuma ajya guhamagara abajandarume bica abagabo, abasigaye basubira i Mwulire.

Tariki ya 12 Mata, ngo umuhutu witwa Ruhara wari umushoferi yavuye i Rwamagana aza i Mwulire kuneka niba hari abantu benshi icyo gihe ngo yari afite n’imbunda yahishe mu myambaro ye.

Tariki ya 13 Mata saa saba z’amanywa ngo haje abapolisi n’abajandarume baturutse i Rwamagana n’Interahamwe bagenda barasa, abaturage bose birunda mu gishanga gihuza Rwamagana na Mwulire.

Icyo gihe ngo umusore witwaga Karenzi Gidon, yahise aha amabwiriza Abatutsi bari muri icyo gishanga kwirwanaho bagasubiza inyuma ibyo bitero. Ngo barabarwanyije barahunga. Karenzi Gidon ngo yahise asaba abantu bose kuzamuka ku musozi wa Mwulire kuko ngo mu gishanga bakwicwa byoroshye.

Guhitamo umusozi wa Mwulire ngo byatewe n’uko usumba indi yose kuburyo uwuhagazeho yabaga yirengeye ahantu hose nka Rwamagana, nawe, Rutonde, Bicumbi, Munyaga, Munyiginya (Gikoro ya kera) na Muhazi.

Bazamuka uwo musozi ku mugoroba ngo batezwe na Ruhara wari kumwe n’Interahamwe, baramurwanya n’Interahamwe ze barahunga.

Tariki ya 14 Mata, Burugumesitiri Semanza Laurent yohereje abapolisi n’Interahamwe, ibitero bimwe byaturutse i Kabuya bivuye i Nawe na Rubona, hari ibyaturukaga i Bicumbi na Gahengeri bigahinguka aho bita mu Kigabiro cya Mwulire, hazaga kandi ibitero biturutse mu cyahoze ari Gikoro n’Abamunyiginya Interahamwe zabo zitwaga Inyangarubavu, hakaza abaturukaga i Rwamagana bose bikwije intwaro gakondo na gerenade.

Ngo hari n’Interahamwe zavaga i Munyaga bitaga Abakemba batojwe kwica, bagahura n’abamwulire bagategura uko batera agasozi ka Mwulire.

Muzungu Theoneste avuga ko imirwano yatangiraga saa mbiri z’igitondo ikarangira saa kumi n’imwe z’umugoroba. Interahamwe ngo zakoreshaga intwaro gakondo zirimo imyambi na gerenade Abatutsi bari ku musozi wa Mwulire bakirwanaho bakoresheje amabuye.

Tariki ya 16 Mata ngo babashije kurwanya ibyo bitero barabyirukana ndetse bambura imbunda umupolisi wa Komini Bicumbi bitaga Munyakayanza wari Suburigadiye (Sous Brigadier), wari umaze kurasa abantu 4.

Babonye imbunda ngo bumvise ko babonye intsinzi ariko birinda kuyikoresha kuko bayisanzemo amasasu 7 gusa kandi binabaye byabateza ibibazo kurushaho.

Tariki ya 17 Mata ngo habaye urugamba rukomeye cyane kuko hitabajwe abajandarume n’abasirikare baturutse i Kigali bakeka ko ngo abasirikare b’Inkotanyi bageze mu batutsi ba Mwulire.

Muzungu Théoneste ati “Baraje turwana inkundura bakasa tukabatera amabuye n’imiheto twabashije kwambura Interahamwe ariko burinda bwira barataha, imbunda dukomeza kuyibika idakoreshwa.”

Itariki 18 Mata ngo ibitero biturutse impande zose n’imbunda z’abasirikare n’abajandarume byaragarutse bigera saa munani babishubije inyuma, tubarenza ahari ibiro bya Segiteri ubu hari ibiro by’akagari ka Mwulire, banatwika imodoka yari yazanye abasirikare baturutse i Kigali.

Bamaze kugenda n’umujinya wo gutwikirwa imodoka ngo bahamagaye abajepe (GP) abasirikare barindaga Perezida, bazana imbunda ziremereye baraturasa bikomeye abantu barashira Interahamwe zibona uko zinjiramo zitemagura abari bakiri bazima.

Agira ati “Twamaze kubirukana dusubira ku musozi mu nkambi, abantu bariruhutsa bazi ngo urugamba rurarangiye, uburinzi bwose twabukuyeho, mu masaa kumi abajepe baraje bashinga imbunda ahantu hose, abandi burira ibiti maze baraturasa, amakompora, imizinga, imirambo yuzura umusozi, Interahamwe zirinjira ziratemagura kurokoka ni Imana yabikoze.”

Ababashije kurokoka ngo barongeye bikusanyiriza ku musozi. Ngo bashyize kuri Radiyo Muhabura bumva ko Inkotanyi zageze i Gahini, bafata inzira baragenda ngo bahure nazo.

Icyakora ngo bamwe ntibabashije kuzigeraho kuko hari abagiye bicwa umugenda abandi nabo bagatangirwa n’Interahamwe bagasubira inyuma ariko kubera ko ngo Inkotanyi zihutaga bamwe batabarirwa nzira abandi zibasanga i Rwamagana kuwa 20 Mata.

Abarokokeye i Mwulire ngo ntibazibagirwa ubutwari bwa Karenzi Gidon wari umuyobozi w’urugamba, umukobwa witwa Kirabirwa, Muzehe Serudonyori w’I Cyimbazi wigishaga abato kurashisha umuheto, Gatera wa Ruhumuriza, Rusenyanteko na Muvunyi wa i Nawe.

Mu bantu batazibagirwa bagize uruhare cyane mu kwicwa kw’Abatutsi ba Mwulire, harimo Burugumesitiri Semanza Laurent, Abapolisi barimo Rugina, Munyakayanza, Ntabara na Tharcisse wo kwa Gasana, Ruhara n’abandi.

Umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Rwamagana avuga ko impamvu i Mwulire hahuriye ibitero byinshi by’Interahamwe ari uko hari hatuye Abatutsi benshi kandi boroye inka nyinshi Interahamwe zizishaka ngo zibone inyama.

Ikindi ni uko ngo Burugumesitiri wa Komini Bicumbi Semanza Laurent yibugiraga ko Mwulire abaturage bayo bananiranye bityo batari mubo ayobora.

Abatutsi bari bahungiye ku musozi wa Mwulire bari hagati ya ibihumbi 17 na 20.

Urwibutso rwa Mwulire rubitse imibiri ya Abatutsi 26,903.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka26

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

kuri iyi is ubanza ibyabaye mu Rwanda byo kuba abasirikare barafashe imbunda n’ibibombe bakabitera abaturage bashinzwe kurinda byarabaye mu Rwanda gusa. bariya bantu bakoze biriya bintu rwose Imana dusenga izabahane ubuziraherezo ariko irinde abahigwaga ingaruka zibyo bihano

murokore Innocent yanditse ku itariki ya: 20-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka