Social Mula yamaganye abavuga ko ashonje muri ibi bihe bya COVID-19

Umuhanzi Social Mula yababajwe n’umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga wamutabarije we n’umuryango we, asaba abakunzi be kugira icyo bakora hakiri kare ngo kuko we n’umugore we bagiye kugwa mu nzu bishwe n’inzara kubera kudasohoka ngo bashake amaronko muri ibi bihe bidasanzwe bya COVID-19.

Social Mula
Social Mula

Umwe mu bakoresha izina rya Kasuku Media Rwanda ku mbuga nkoranyambaga yanditse ku rubuga rwe rwa Instagram agira ati “Dukore findraising yo gufasha social mulla nukuri umugore we ambwiye ko benda gupfira mu nzu kandi na social yirirwa yinywera ibimogi.”

Uwo muntu yashyize muri ubwo butumwa na nimero ya telefone ya Social Mula, asaba abantu kuyoherezaho amafaranga bakoresheje uburyo bwa Mobile Money.

Social Mula yahise yamagana yivuye inyuma uyu wiyise Kasuku.media.rw avuga ko uwabyanditse agaragaza urwango amwanga akaba yatangajwe no kubona byanditse ngo mu gihe buri wese afite impungenge z’ubuzima bwe agatungurwa no kuba yanasebeje umuryango we.

Social Mula yagize ati “Ndagusabye ubutaha ntihazagarukemo mama w’umwana wanjye, hanyuma jyewe ujye untuka uko ushatse nta kibazo”.

Ibi Social Mula akaba abibona nk’aho uwabikoze yashakaga kumuhungabanya mu bihe bigoye byo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Social Mula yasabye Polisi gukurikirana uwabikoze, asaba ndetse n’itangazamakuru kwamagana bene iriya migirire.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, yagize ati “Polisi y’u Rwanda, mu bushishozi n’ubushobozi tuzi ko mufite, turasaba kudufasha gukurikirana uyu wiyita kasuku media uba USA ushishikajwe no guharabika abantu ndetse n’imiryango yabo. Iyi nshuro nanjye nagizweho ingaruka n’ibyo atangaza, sjjye jyenyine hari n’abandi.”

Polisi y’igihugu ifatanyije na RIB yagiye yakira ibirego by’abahanzi n’ibindi byamamare kubera abantu babasebyaga, ndetse bakavuga ko bari gukora iperereza ku byaha byabo bamwe bakaba barafashwe bakanabihanirwa.

Ingingo ya 39 ijyanye no gutanga amakuru y’ibihuha mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese ubizi wifashishije mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa ashobora guteza ubwoba, imvururu cyangwa ihohoterwa muri rubanda, cyangwa ashobora gutuma umuntu atakarizwa icyizere aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenza imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda itari munsi ya miliyoni imwe (1,000,000frw) ariko atarenze miriyoni eshatu (3,000,000frw).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka