Ibihugu bikize byagabanyirije imyenda ibihugu bikennye

Ibihugu bikize ku isi biri mu ihuriro rya G20 byagabanyije imyenda byagombaga kwishyurwa n’ibihugu bikennye, byinshi mu byakuriweho imyenda bikaba biri muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara. Ibihugu bikize biravuga ko byagabanyirije ibikennye imyenda kugira ngo ayo mafaranga ibihugu bikennye biyifashishe mu guhangana n’ibibazo by’ubukungu ibyo bihugu byatewe n’icyorezo cya Coronavirus.

Minisitiri w'Imari w'u Budage, Olaf Scholz (w'uruhara) aha yari mu nama ya G20 yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga yigaga ku gukuriraho iyo myenda ibihugu bikennye (Ifoto: Reuters)
Minisitiri w’Imari w’u Budage, Olaf Scholz (w’uruhara) aha yari mu nama ya G20 yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga yigaga ku gukuriraho iyo myenda ibihugu bikennye (Ifoto: Reuters)

Ni umwanzuro wavuye mu nama y’Abaminisitiri b’imari na ba Guverineri ba za banki nkuru z’ibihugu bifite ubukungu bukomeye ku isi bemereye ibyo bihugu bikennye guhagarika kwishyura inguzanyo kugeza mu mpera z’uyu mwaka, muri gahunda yo kubifasha guhangana n’ibibazo by’ubuzima n’ubukungu byatewe n’icyorezo COVID-19.

Aljazeera yatangaje ko hariho kandi guhamagarira abikorera ku giti cyabo ko bitabira iyi gahunda yo kuzahura ubukungu bw’ibihugu bikennye.

Ibihugu bigera kuri 76 bizakurirwaho inguzanyo, 40 muri byo bikaba biri muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara. Ku rutonde hagaragaraho n’ibihugu byari bisanzwe bifite ubukungu bukomeye muri Afurika harimo nka Nigeria, Kenya, Etiyopiya, Afurika y’Epfo hakazamo n’ibifite ubukungu buri hasi cyane, urugero nk’u Burundi, Liberiya, na Zimbabwe.

Mu kwezi gushize, abaminisitiri b’imari bo muri Afurika basabye inkunga yihuse ingana miliyari 100 z’Amadolari ari naho bahereye basaba ko ibihugu byabo byadohorerwa mu kwishyura imyenda minini bibereyemo ibihugu bikomeye.

Ku bihugu bimwe na bimwe bya Afurika, icyorezo cya COVID-19 cyateje ibibazo bikomeye by’ubukene bw’amafaranga ku bihugu cyane cyane byari byishingikirije ku bucukuzi bw’ibikomoka kuri peteroli, muri iyi minsi na byo bikaba byaratakaje agaciro bitewe na gahunda yo kugumisha abaturage mu ngo mu rwego rwo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Ibindi bihugu ngo byagezweho n’ingaruka z’ubukungu biturutse ku byo byoherezaga mu mahanga mu bucuruzi byakoranaga n’ibihugu biteye imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka