UNICEF irakangurira abana bo mu Rwanda gusoma igitabo kibigisha kwirinda COVID-19

Umwanditsi w’inkuru n’ibitabo ukomoka muri Amerika, yasohoye igitabo kirimo inkuru yafasha abana kwirinda icyorezo cya coronavirusi bakakirinda n’abaturanyi babo.

Ni igitabo kigenewe abana kikaba cyitwa ‘My Hero is You’ (Intwari yanjye ni wowe) cyanditswe na Helen Patuck , asobanura ukuntu abana bashobora kurwanya COVID-19 birinda ubwabo, inshuti zabo ndetse n’imiryango.

Uwo mwanditsi anerekana ukuntu abana bashobora kumenya uko bitwara imbere y’ibintu bihindutse mu buryo butunguranye bitewe n’icyorezo. Icyo gitabo cyanditswe hagamijwe kumva ibibazo abana bibaza kuri icyo cyorezo.

Patuck yanditse icyo gitabo ashingiye ku bushakashatsi bwakozwe ku bana 1.700, ababyeyi n’abarimu mu bihugu 104.

Muri icyo gitabo harimo umwana w’umukobwa witwa Sara wagiye kuryama nijoro yumva afite ubwoba, nta muntu wamufasha. Yumvaga akumbuye kubona inshuti ze no kujya ku ishuri, mu gihe ibitotsi bimufashe, abona ikinyamaswa kimeze nk’inzoka ariko kiguruka (dragon) kiraza maze bagurukana mu kirere bazenguruka isi yose, bafite ubutumwa bwo kwigisha abana uko bakwirinda ndetse bakarinda n’imiryango yabo icyorezo cya COVID-19.

Hari aho Dragon yabwiye abana iti, “Rimwe na rimwe ikintu cy’ingenzi twakora nk’inshuti ni ukwirinda tukarinda na bagenzi bacu, nubwo byaba bisaba ko tuba dutandukanye mu gihe runaka.”

Igitabo cyiswe ‘My Hero Is You’ kigenewe abana bafite hagati y’imyaka itandatu na cumi n’umwe (6 -11) kikaba cyaranditswe ku bufatanye bw’imiryango itandukanye harimo, ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) ndetse n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF).

Julianna Lindsey uhagarariye UNICEF mu Rwanda yagize ati, “Turimo gukorana na Minisiteri y’Uburezi, kugira ngo tugeze ku bana igitabo ‘My Hero Is You’ bamenye COVID-19, bamenye n’uko bayirinda.

Icyo gitabo cyasohotse mu ndimi zitandukanye zo hirya no hino ku isi, ariko kizanashyirwa mu Kinyarwanda nyuma kigezwe ku bana b’Abanyarwanda.”

Asobanura iby’icyo gitabo, Lindsey yagize ati, “’My Hero is you’ ni igitabo cy’abana cy’ingirakamaro cyane, kuko twifuza ko abana bamenya kwirinda n’igihe bazaba basubiye ku ishuri. Muri icyo gitabo kandi harimo ubutumwa bwo kwirinda COVID-19 bugenewe ababyeyi. Ni ubutumwa bwibutsa ababyeyi gukaraba intoki neza no gupfuka ku mazuru igihe bagiye kwitsamura.”

Nk’uko bitangazwa na UNICEF, abana bagera kuri miliyari imwe n’igice (1.5 billion) hirya no hino ku isi ntibari ku mashuri, na bo bari muri gahunda yo kuguma mu rugo nka bumwe mu buryo bwo kugabanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Guhera ku itariki 14 Werurwe 2020, ubwo mu Rwanda hagaragaraga umurwayi wa mbere wa COVID-19, umubare w’abanduye icyo cyorezo wariyongereye kugeza ku wa gatanu nimugoroba tariki 17 Mata 2020 ukaba wari ugeze ku 143 ariko 65 muri bo bakaba bari bamaze gukira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka