Ikinyabiziga gitwaye umunyamakuru si ndakumirwa - CP Kabera

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko ikinyabiziga cy’umunyamakuru cyangwa cy’igitangazamakuru gitwaye umunyamakuru bidatuma kiba ndakumirwa mu muhanda.

CP Kabera avuga ko ikinyabiziga gitwaye umunyamakuru atari ndakumirwa
CP Kabera avuga ko ikinyabiziga gitwaye umunyamakuru atari ndakumirwa

CP Kabera yabitangaje kuri uyu wa 17 Mata 2020, ubwo yari mu kiganiro kuri Televiziyo y’Igihugu hamwe n’abandi bantu batandukanye barimo n’abanyamakuru, aho bavugaga ku myitwarire y’itangazamakuru muri ibi bihe bya Guma mu rugo yatewe na Coronavirus.

Ibi yabivuze akurikije ko umunyamakuru mbere y’uko akora uwo mwuga ari umuntu nk’abandi, bityo ko agomba kubahiriza amategeko kimwe n’abandi.

Ati “Icya mbere ni uko muri iyi gahunda yo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, umuntu mbere y’uko aba icyo ari cyo cyose ni Umunyarwanda. Inzego z’umutekano rero zigomba gukenga zibaza buri muntu wese igitumye agenda kuko hari n’abatubeshya. Abanyamakuru bavuze bafashwe, nta n’umwe basanze mu rugo”.

Ati “Niba ushinzwe umutekano ahagaritse umunyamakuru, ntazumve ko ari kumubuza uburenganzira bwe, kuko basobanura aho bagiye tukabareka bakagenda. Hari n’abahawe ‘pass’, icyo cyangombwa na cyo ntigituma imodoka zabo ziba ndakumirwa, nta guhangana rero guhari nta n’ukugomba kuhaba, umuntu ashobora gukererwa gato arimo kubazwa aho agiye gusa”.

Akomeza avuga ko nta munyamakuru n’umwe urabuzwa kujya gutara amakuru afite ikarita y’akazi, ahubwo ngo banaborohereza kugera ku nkuru.

Ibyo yabigarutseho nyuma y’aho hari abanyamakuru bafunzwe bazira ibyaha bitandukanye, ariko hakaba abavuga ko ari ukubarenganya. Aha umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Marie Michelle Umuhoza, yagize icyo abivugaho.

Ati “Ntabwo kuba umunyamakuru ari icyaha, ariko hari ubwo ushobora kwitwaza ko uri umunyamakuru cyangwa ufite uko woroherezwa, bukaba ari bwo buryo ukoramo icyaha. Ushobora kujya ahantu runaka gukoresha inama, mu nzira ukerekana ikarita ugahita uvuga ko ugiye mu kazi hanyuma bakaza kumenya ko wari ugiye mu bindi, icyo ni icyaha”.

Umuhoza yakomeje avuga ko muri iki gihe cya Guma mu rugo hari abanyamakuru batandatu bafashwe banyuranyije n’amategeko, ariko batatu muri bo ngo bakaba bararekuwe nyuma y’uko iperereza rirangiye, abandi bo ngo baracyafunze ndetse na dosiye zabo zarakozwe zishyikirizwa ubushinjacyaha.

Yongeraho ko abo bafunze hari impamvu zituma bafungwa kandi ko no kugira ngo bafungurwe hari impamvu zigenderwaho zihura n’itegeko, bityo ko ntawe ugomba kugira impungenge.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka