Abafana ba Arsenal FC baremeye imiryango 86 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Abafana b’ikipe ya Arsenal bo mu Rwanda kuri uyu wa gatanu tariki 17 Mata 2020 baremeye imiryango 86 yo mu Murenge wa Jali mu Karere ka Gasabo igizwe n’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho bahaye iyi miryango inkunga y’ibiribwa bizera ko izayifasha muri ibi bihe abantu basabwa kuguma mu rugo kubera icyorezo cya COVID-19.

Buri mwaka mu myaka itandatu ishize, abafana b’ikipe ya Arsenal FC yo mu Bwongereza bibumbiye mu itsinda rizwi nka Rwanda Arsenal Fan Club (RAFC) bifatanya n’Abanyarwanda cyane cyane mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, bitewe n’ibikenewe bakagenera inkunga imiryango y’abacitse ku icumu rya Jenoside.

Inkunga batanze igizwe n’ibiribwa aho buri muryango bawuhaye ibiro 10 by’umuceri, ibiro 10 bya kawunga, ibiro 10 by’ibishyimbo, litiro 2 z’amavuta yo guteka n’ibiro bitanu by’isukari.

Kevin Aaron Mwami, umuyobozi wa RAFC yagize ati “Tuzi ko iyi miryango y’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi ari imwe mu miryango ihanganye n’ibibazo turimo muri iyi minsi kuko bamwe muri bo batungwa n’ibyo bakoreye uwo munsi. Bashobora kuba bafite ibindi bakeneye tutamenya ariko mpamvu ku nkunga y’ibiribwa twabahaye twongeyeho n’amafaranga make kuri buri muryango kugira ngo bayakoreshe bitewe n’ibyo bakeneye.”

RAFC isanzwe yifatanya n’Abanyarwanda muri rusange mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ukanategura ibikorwa bitandukanye byo kuremera no kwegera abacitse ku icumu.

Umwaka ushize basuye abasaza n’abakecuru barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bafite umushinga wo guhinga ibihumyo, babatera inkunga y’inzu yo gukoreramo uwo mushinga, mu gihe muri 2018 bari bubakiye inzu ebyiri abacitse ku icumu bo mu Karere ka Bugesera.

Ikipe ya Arsenal FC ni imwe mu makipe yo mu Bwongereza afite abafana benshi mu Rwanda, ikaba inamamaza ibikorwa by’ubukerarugendo bw’u Rwanda birimo kwambara no gukinana imyenda yanditseho Visit Rwanda.

Abakinnyi bayo barimo umunya-Brazil David Luiz uheruka gusura u Rwanda, baherutse gutanga ubutumwa bifatanya n’Abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

RAFC yashinzwe n’abafana ba Arsenal muri 2013 ubu ikaba igizwe n’abanyamuryango barenga 1000. Uretse ibikorwa byo gufana iyi kipe bihebeye no gusabana, iri tsinda ryitabira ibikorwa bijyanye na siporo, iterambere ry’imibereho y’abaturage, imiyoborere ndetse n’ubukerarugendo by’umwihariko muri gahunda ya Visit Rwanda.

Amafoto: Rwanda Arsenal Fan Club

Inkuru zijyanye na: Kwibuka26

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nukuri nibyiza bagize umutima w urukundo ndabashimiye cyane

musa bonnym penz yanditse ku itariki ya: 25-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka