Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bifitiye akamaro abarokotse n’ababiciye - NURC

Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC), iratangaza ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bituma Abarokotse Jenoside bongera guha umwanya ababo bishwe bazira ko ari Abatutsi, ntibunamirwe, kandi ntibashyingurwe.

Ndayisaba avuga ko kwibuka Jenoside bifasha Abacitse ku icumu n'ababiciye
Ndayisaba avuga ko kwibuka Jenoside bifasha Abacitse ku icumu n’ababiciye

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC) Fidele Ndayisaba, avuga ko kwibuka Abatutsi bazize Jenoside ari ingenzi kandi ari ngombwa cyane mu rugendo rw’bumwe n’ubwiyunge.

Agira ati “Kugira ngo abantu bashobore gufatanya mu rugendo rw’Ubwiyunge ni uko baba bafite imitima yururutse kugira ngo bashobore guhuza imitima. Igihe cyo kwibuka ni igihe cyo guhuza imitima kugira ngo twibuke abacu bishwe muri Jenoside”.

Ndayisaba avuga ko Kwibuka Jenoside ari umwanya wo kongera kumva ububi bwa Jenoside, bigatuma habaho kwiyemeza no gufata ingamba zikomeye zo kuyirinda no kwirinda ingengabitekerezo yayo, no kwiyemeza kutazayisubira kuko abantu baba bamaze gusobanukirwa n’ububi bwayo.

Agira ati “Igihe Jenoside yakorwaga ubutegetsi bwari buyihagarikiye, buyiyoboye kugeza aho ibitekerezo by’abantu bigengwa n’urwango, ababikora bakumva ko ari ukwikiza umwanzi kuko bari baramaze gutekerwamo ko Abatutsi ari abanzi”.

Ndayisaba avuga ko Leta yari ishyigikiye urwango n’amacakubiri yatumye Abatutsi bafatwa nk’abanzi kandi ko bagomba kwicwa, urango rubata Abahutu kugeza n’aho bamwe muri bo bihekura, bica abana babo, bica ababyeyi babo bica abo bashakanye.
Ndayisaba avuga ko kuba umuturanyi yarishe undi muturanyi basangiraga akabisi n’agahiye ari uguha abantu umwanya wo kumva ububi bw’indengakamere, bw’icyaha n’ubugome ndengakamere nk’ubwo kugira ngo abantu babyirinde.

Ati “Ni yo mpamvu rero kwibuka haharanirwa ko Jenoside itazongera kubaho ukundi ari ihame rikomeye ry’ubumwe n’ubwiyunge. Kwibuka bidufasha gutekereza, bidufasha kumva ko Umunyarwanda wese ari nk’undi, ko isano iduhuza y’Ubunyarwanda idatatirwa, iyo twibuka dukwiriye kugera aho”.

Kwibuka Jenoside bibohora n’abayikoze

Buri mwaka hatekerezwa insanganyamatsiko cyangwa umurongo ngenderwaho mu kwibuka, kuri iyi nshurio ya 26 hakaba haratekerejwe igira iti ‘Kwibuka Twiyubaka’. Ibyo ngo bikaba bivuze byinshi ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi no ku bakoze Jenoside ubwabo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa CNLG Dr. Jean Damascene Bizimana, avuga ko ‘Kwibuka Twiyubaka’ biha umwanya Abarokoze Jenoside wo gusubiza agaciro ubuzima, kubaka ubuzima abarokotse bagaharanira kubaho neza.

Agira ati “Iyo twibuka twiyubaka biha umwanya abarokotse Jenoside wo gusubiza agaciro ubuzima bagaharanira kubaho neza, abagize uruhare muri Jenoside bagoswe n’icyaha, inkurikizi z’icyaha ndetse n’ipfunwe ry’icyaha na bo bakabohoka ku mutima”.

Ati “Bakiyemeza guhinduka, bakiyemeza kubaho neza no kubana n’abandi mu mahoro, kandi tugafatanya n’urugendo noneho rwo gukora n’ibitubeshaho tukabaho neza tukagira ubuzima tukanakora tugafatanya kugira ngo dushobore gutera imbere tubeho kandi tubane neza dufite ibitubeshaho”.

Ndayisaba avuga ko Kwibuka Twiyubaka bihuye neza n’intego z’ubumwe n’ubwinyunge, kuko bituma tubana neza turushho gufatanya kugira ngo dushobore kwiteza imbere mu mahoro asesuye.

Abikorera basanga kwibuka bibafasha kubaka ubumwe mu byo bakora

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera (PSF) mu Karere ka Muhanga, Kimonyo Juvenal, avuga ko kuva ibikorwa byo kwibuka Abatutsi bazize Jenosie byatangira, ababyitabira bagenda babyumva uko imyaka igenda ishira.

Avuga ko mbere kwibuka bigitangira wasangaga abantu baragendaga biguru ntege, ku buryo byanasabaga gufunga amazu y’ubucuruzi ngo abantu bitabire ibiganiro bitangwa mu cyunamo, ariko ubu basigaye babyitabira kuko bamaze kumva akamaro ko kwibuka Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kimonyo avuga ko kurwanya amacakubiri byatumye abikorera barushaho kunga ubumwe
Kimonyo avuga ko kurwanya amacakubiri byatumye abikorera barushaho kunga ubumwe

Agira ati “Twebwe nk’ingeri zose yaba uwacitse ku icumu rya Jenoside yaba n’uwireze akemera icyaha agasaba imababazi, usanga buri wese ubumwe n’ubwiyunge abigira ibye, dukora ibikorwa byo gufasha bagenzi bacu mu miryango y’abikorera bacitse ku icumu rya Jenoside, tukabaremera tukabaha igishoro ngo na bo bibone mu ruhando rw’abikorera”.

Kimonyo avuga kandi ko iyo hakenewe ibikorwa byo gufasha no kuremera abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatusti, abantu bitabira nta kubaza aho iyo nkunga igiye n’uwo igiye gushyikirizwa, abantu kandi bagaharanira inyungu z’ibyo baba bashoye kurusha uko mbere wasangaga abantu barebanaho aho umwe ahahira bitewe n’aho akomoka cyangwa uwo ari we.

Kwibuka bisigira urubyiruko isura nyayo u Rwanda rwanyuzemo n’aho rugana

Umunyambanga nshingwabikorwa wa Komosiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Fidele Ndayisaba, avuga ko kwibuka biha umurongo mwiza ababyiruka, kuko bamenya neza aho bava n’aho bagana.

Avuga ko ubyiruko rugenda rusobanukirwa n’ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi rukamenya gutandukanya abarushuka n’abakomeza kurushyiramo ingengabitekerezo ya Jenoside.

Agira ati “Usanga ahubwo urubyiruko rugenda rugaragaza abagaragaza Ingengabitekerezo ya Jenoside kuko rubyanga, ni ikintu cyiza cyo gushima ni n’icyo gushyigikira, ko urubyiruko rw’u Rwanda rukomeza kurererwa mu miyoborere myiza iruha icyerecyezo”.

Ndayisaba Fabrice, washinze Fondation yanamwitiriwe, ‘Ndayisaba Fabrice Foundation’, avuga ko yatangiye icyo gikorwa afite imyaka 15 kuko yari yararezwe n’ababyeyi bamutoza indangagaciro Nyarwanda zo kugira neza no kwirinda ivangura n’amacakubiri.

Kuri ubu iyo Foundation igeze ku rwego mpuzamahanga, ikaba inategura ibikorwa byo Kwibuka abana n’ibibondo bazize Jenoside, akavuga ko ibyo bituma koko ababyiruka bakurana umuco wo gukunda igihugu.

Ndayisaba Fabrice avuga ko gutoza umwana gukunda igihugu hakiri kare bituma akurana umuco wo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside
Ndayisaba Fabrice avuga ko gutoza umwana gukunda igihugu hakiri kare bituma akurana umuco wo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

Agira ati “Iyo umwana akuze yitabira ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, bimufasha kumenya neza ububi yakoranywe bituma akura arushaho gukunda igihugu no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside bityo akabasha kuziteza imbere kuko nta muntu ushobora kwiteza imbere igihe akuranye amacakubiri”.

Komisiyo y’Iguhugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge isaba Abanyarwanda bose gukomeza kwibuka baharanira ko jenoside itazongera ukundi, kandi bagakomeza kurwanya ingengabitekerezo yayo kuko ari bwo u Rwanda n’Abanyarwanda bazagera ku ntego nziza z’iterambere.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka26

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka