Menya ingaruka zo kumara umwanya munini ureba muri ‘ecran’

Muri iyi minsi hariho gahunda ya #GumaMuRugo, hirindwa Coronavirus, igihe abantu bamara bareba muri telephone, mudasobwa ndeste na television cyariyongere, ndetse ubushakashatsi bwerekana ko umuntu ashobora kumara amasaha 11 ku munsi abireba.

Si byiza ko umwana areba muri ekara cyane (Photo:Internet)
Si byiza ko umwana areba muri ekara cyane (Photo:Internet)

Ababyeyi bahora bibaza igihe gikwiriye bagomba kureka abana bakareba televiziyo, imyaka yo kugira ngo bakoreshe telefone n’igihe bagomba gutangira gukoreshereza mudasobwa.

Si abana gusa kuko n’abantu bakuru bakoresha telefone igihe kinini n’ibindi byose bituma bareba muri ekara (ecran).

Dr. Jeremy Bidwell, umushashatsi ndetse n’umuganga w’indwara zo mu mutwe, avuga ko kumara umwanya munini ureba muri ekara bigira ingaruka ku buzima bw’umuntu.

Dore bimwe mu byago ushobora guterwa no kureba muri ekara igihe kinini

Umwanya munini umara imbere ya ekara watuma wiyongera ibiro

Igihe kingana n’amasaha abiri ku munsi ureba televiziyo buri munsi, gishobora kugutera kuba wakwiyongera ibiro. Ibiro uko biba byinshi bizana umubyibuho ukabije, ukaba warwara diabete, indwara z’umutima, n’ibindi bibazo biterwa n’umubyibuho ukabije.

Indwara y’amaso

Urumuri ruturuka muri ekara runaniza imitsi y’amaso bikaba byatuma amaso yumagara.Icyo gihe utangira kubona amashusho adakeye, bikaba byanaviramo benshi kwambara indorerwamo (Lunettes) z’amaso, ndetse no kurwara umutwe udakira.

Kubabara umugongo n’ijosi bidashira

Iyo umuntu areba televiziyo, telefone na mudasobwa, akenshi aba ahinnye ijosi cyangwa yicaye ahantu hamwe igihe kinini. Ibi bivamo ko ijosi n’umugongo bikora nabi igihe kini bigatuma bihora bibabara.

Kubura ibitotsi

Ubushakashatsi bwinshi buhuriza ku kuba kureba muri ekara bivamo kubura ibitotsi. Hari urumuri rw’ubururu ruturuka muri za mudasobwa, televiziyo na telefone rutuma ubwonko busohora umusemburo witwa ‘melatonin’ utuma uryama igihe gito kandi nabi.

Ku bana, ekara ni nziza kuko zibafasha kwiga vuba kandi mu buryo bworoshye. Zerekana amashusho agenda kandi asa n’ayo bazi mu buzima busanzwe bityo bikaborohera kumva no gusobanukirwa byoroshye.

Muri iki gihe ikoranabuhanga ryaje, umwana bituma atinyuka ibikoresho by’ikoranabuhanga ndetse akazakoresha ibindi mu buryo bworoshye.

Nubwo ekara zifasha abana mu kwiga ariko, ntibikuraho ko umwarimu agomba gushyiramo igihe cyo kwigisha umwana kuko na byo ni ingenzi cyane, kuko byibutsa amarangamutima n’ubumenyi muntu. Hagomba kuba igihe kingana.

Abana ntibakurikiza ibyo babwiwe, ahubwo bigana ibyo babonye, ibi rero bituma abana bahora babona ababyeyi babo bareba telefone zabo, bumva ko baza ku mwanya wa kabiri nyuma yazo.

Dr. Jeremy Bidwell akomeza avuga ko mu gihe uri kumwe n’umwana aho kugirango wicare ureba muri telefone, ari byiza kuba wayishyira hasi ukabanza ukamwumva yewe ukanakina na we.

Umwana watangiye kureba muri telefone, televiziyo no gukina imikino yo muri za mudasbwa, bimutwara umwanya we wose ndetse no gushyira ubwenge bwe ku kindi kintu nk’amasomo cyangwa imikora bikamunanira.

Inama Dr. Jeremy agira ababyeyi, ni ukugena umwanya wa buri kintu cyose, ntihagire ikivanga n’ikindi. Kurya umwana ntabivange no gukina cyangwa kureba televiziyo.

Ikindi gikomeye ku mikurire y’umwana, ubushakashatsi bugaragaza ko umwana watangiye kureba muri ekara akiri muto munsi y’imyaka ibiri adindira mu mikurire.

Uburyo bwo kumara umwanya uri kumwe n’abana kandi mutareba muri ekara ni bwinshi muri iki gihe abantu bari kuguma mu rugo.

Harimo nko gusangira, gusomera ibitabo hamwe, mu gihe murebye televiziyo muyirebane, kuganira ku byaranze ubuzima bwanyu n’ibindi, bituma mumarana umwanya munini kandi naza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka