U Bwongereza: Umuforomokazi yapfuye azize Coronavirus, umwana yari atwite ararokoka

Mary Agyeiwaa Agyapong w’imyaka 28 y’amavuko, yari amaze imyaka itanu akora mu bitaro bya kaminuza ya Luton and Dunstable trust, aho yitabye Imana ku cyumweru.

Mary Agyeiwaa Agyapong yazize COVID-19, umwana yari atwute ararokoka (Ifoto: Internet)
Mary Agyeiwaa Agyapong yazize COVID-19, umwana yari atwute ararokoka (Ifoto: Internet)

Ms Agyapong yajyanywe ku bitaro ku wa 07 Mata 2020, basanga afite COVID-19.

David Carter, Umuyobozi nshingwabikorwa (chief executive) wa Bedfordshire Hospitals NHS Foundation Trust, yavuze ko yari umuforomokazi mwiza kandi w’intangarugero mu bitaro bya kaminuza ya Luton and Dunstable trust.

Yongeye ho ati "Twihanganishije kandi twifatanyije n’umuryango n’inshuti bya Mary muri ibi bihe by’umubabaro" .

Umugabo wa Ms Agyapon na we yishyize mu kato kandi yasuzumwe Covid-19.

Iyi nkuru ya BBC itavuga ko abakoranaga na Ms Agyapong wanahawe izina rya Ms Boating amaze gushyingirwa, bakoze urubuga rwo gutanga umusanzu wo gufasha umuryango we.

Uwakoranaga na Ms Agyapong yavuze ati "Yari yaratanze ubuzima bwe kuri NHS nk’umuforomokazi".

Renai Mcinerney yanditse agira ati: "Umuvandimwe Mary yari inshuti, nakoranye na we imyaka mike. Umuryango we ukwiye kwitabwaho nk’uko na we yatanze ubuzima bwe kuri NHS nkumuforomokazi.”

Ati "Iki ni igihe cyo kwimenya tukiyitaho tugasubirana ukwigomwa Marry yahoranye, tugatanga bike ariko byinshi muri iki gihe umuryango we ucyeneye ubufasha. Iruhuko ridashira muvandimwe Marry!”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Inkuru irushije izindi kubabaza mu bantu bamaze kwicwa n’iyi coronavirus.She was too young and pregnant!!!
Biroshoboka ko kari akana ke ka mbere.Ngewe nk’umukristu,mwifurije umuzuko uzaba ku munsi wa nyuma,ugenewe abantu bose bapfuye barumviraga Imana nkuko Yesu yabidusezeranyije muli Yohana 6,umurongo wa 40.Hagati aho,umugabo we niyihangane.Izina rye rirerekana ko yaturutse muli Ghana.

munyemana yanditse ku itariki ya: 17-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka