Rukumberi: Interahamwe zatemye amasaka n’intoki kugira ngo Abatutsi batabona aho bihisha

Abarokokeye i Rukumberi mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba bavuga ko Interahamwe zatemye intoki n’imirima y’amasaka kugira ngo Abatutsi batabona aho bihisha, Inkotanyi zibatesha bagiye no gutwika urufunzo.

Rukumberi ni imwe muri Segiteri zari zigize Komini Sake, Perefegitura ya Kibungo. Kuba uyu murenge ukikijwe n’ibiyaga bya Mugesera na Sake n’umugezi w’Akagera, byoroheye Interahamwe kwica Abatutsi basaga ibihumbi mirongo itatu na bitanu (35,000) bari bahatuye, Inkotanyi zibasha kurokora abagera kuri 700 gusa harimo abakomeretse cyane.

Nk’uko bitangazwa na Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) ngo i Rukumberi kwica Abatutsi byatangiye tariki ya 07 Mata 1994 mu gitondo muri selire ya Ntovi, kubera ubwinshi bw’Abatutsi bari bahatuye babanje kwihagararaho Interahamwe n’abapolisi ba Komini barimo uwitwaga Butoyi, Ignace na Uwimana bari bitwaje imbunda ariko ntibashoboye kuzicisha Abatutsi benshi kuri uwo munsi.

Ngo bishe abo mu ngo ebyiri z’abarimu, urwa Nyiramuroli Elizabeth n’urwa Ntaganda Célestin wari umuyobozi (Directeur) w’ikigo cy’amashuri abanza cya Rwintashya.

Ku itariki ya 08 Mata 1994, Interahamwe zaturutse kuri Komini Sake zifite ibikoresho gakondo, abapolisi ba Komini bayobowe na Burugumesitiri Ernest Rutayisire, Depite Mutabaruka Sylvain bahahuriye na Birindabagabo Jean Paul wari wazanye abasirikare mu modoka ye, bikusanyiriza ku rusengero rwa ADEPR ruri mu Rwintashya ahari hahungiyemo Abatutsi biganjemo abayoboke ba ADEPR.

Muri urwo rusengero bari birundiyemo ngo basengeshwaga na Pasiteri w’Umututsi witwaga Yaramba, abicanyi bakuyeho urugi, maze Birindabagabo wari umuyoboke w’iri dini ari naho yasengeraga afata imbunda arasa Pasiteri Yaramba imbere ku ruhimbi.

Abatutsi batewemo gerenade abagerageje kwiruka Interahamwe nyinshi zari zigose urusengero zikabatema. Icyo gitero ngo cyaguyemo Abatutsi barenga 1,800.

Itariki ya 10 Mata, Burugumesitiri Rutayisire Ernest, Depite Mutabaruka Sylvain na Birindabagabo Jean Paul ngo bongeye kugaba igitero kinini muri selire ya Ntovi.

Ni igitero bazanyemo impunzi z’Abarundi zabaga mu nkambi kuri Komini Sake, Abatutsi bihishe mu masaka n’ahandi ngo barishwe by’umwihariko bica abantu benshi bari bahungiye kwa Ruhumuriza biganjemo abagore n’abandi banyantege nke badashobora kwiruka.

Urugo rwa Ruhumuriza rwaguyemo Abatutsi basaga 200 biganjemo abagore

Kuwa 11 Mata, Burugumesitiri Rutayisire Ernest, Depite Mutabaruka Sylvain na Birindabagabo Jean Paul ngo bagiye i Kibungo gusaba abasirikare ngo batere Rukumberi kuko bavugaga ko Abatutsi baho bivanze n’Inyenzi none ngo bananiranye.

Ngo bahawe bus 4 zuzuye abasirikare n’ibikoresho byinshi nk’abagiye ku rugamba, Abatutsi ba Rukumberi barashishwa imbunda nini hari n’izisenya amazu. Icyo gitero ngo cyageze kuri chapelle ku mugabo w’umwarimu witwaga Gasarasi Osée, yarimo Abatutsi bihishemo basenga barabica baranabatwika.

Icyo gitero ngo cyagaragayemo uwitwa Twahirwa François wavukaga i Rukumberi, wari umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’Abakozi wari wagiye kugenzura uko ubwicanyi bukorwa.

Kuwa 16 Mata, Abatutsi ba Rukumberi bari bamaze kunegekazwa n’ibitero bitabasibagaho umunsi n’umwe, ngo bagabweho igitero cyo gukubura nk’uko byigambwe na Depite Mutabaruka. Uwo munsi ikiyaga cya Mugesera gihuza Sake, Mugesera na Bicumbi, cyari cyuzuye amato yambutsaga Interahamwe, zivuye Mugesera, izivuye muri Komini Bicumbi ngo zijye gutera ingabo mu bitugu izarimburaga Rukumberi.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Rukumberi rubitse imibiri y'Abatutsi barenga ibihumbi 40
Urwibutso rwa Jenoside rwa Rukumberi rubitse imibiri y’Abatutsi barenga ibihumbi 40

Interahamwe zivuye mu mato zahereye ku bihishe mu bifunzo zirabazamura bahura n’ab’imusozi bahigaga mu masaka bica Abatutsi batagira ingano.

Uwo munsi ngo ababuze uko babigenza bahisemo kwiyahura mu kiyaga ndetse n’ibyitwa Intoro biba hagati mu rufunzo banga kwicwa bashinyaguriwe.

Kuri uwo munsi kandi ngo abagore, abana n’abasaza bari bateraniye mu rugo rw’Umututsi witwa Mushoza, igitero kiyobowe na Depite Mutabaruka n’abasirikare cyarahateye cyica abari barimo hafi ya bose ndetse abagore bacujwe imyenda n’abagore b’Abahutukazi bagendaga mu bitero basahura ndetse bacuza imirambo.

Nyuma y’iki gitero ngo Depite Mutabaruka Sylvain ngo yateye intebe mu muhanda atumaho inzoga aranywa yishimira ko ngo Rukumberi ayirangije. Iyi tariki yonyine ugereranyije mu murenge wa Rukumberi haba harishwe Abatutsi barenga ibihumbi 10.

Uretse gutera intebe akanywa inzoga yishimira ko Abatutsi ba Rukumberi bashize ngo Depite Mutabaruka Sylvain yanagiye yandika ku mazu y’ubucuruzi izina rye bivuze ko yabaye aye.

Batemye amasaka n’intoki Abatutsi bihishagamo

Iminsi yakurikiyeho ngo hakomeje haza ibitero byica Abatutsi bari babashije kurokoka ari nabwo batangiye kujya bakora icyo bise ngo ni uguhera ruhande, aho bazengurukaga imirima y’amasaka bafite imihoro ku buryo hagati y’umuntu n’undi nta mwanya ucamo bakagenda batema kugira ngo hatagira na hamwe Umututsi yihisha.

CNLG ivuga ko ngo iyo Ingabo za FPR-Inkotanyi zitahagera tariki ya 5 Gicurasi 1994 zari gusanga nta mututsi usigaye i Rukumberi kuko nyuma yo gutema amasaka n’intoki ngo hari hakurikiyeho urufunzo Inkotanyi zirabatesha.

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Ngoma Musafiri Jean Pierre avuga ko na mbere ya Jenoside hari ibimenyetso bagendaga babona ariko ntibasobanukirwe.

Ngo mu minsi mikuru Abatutsi ntibararaga mu ngo kuko induru yararaga ivuga ndetse n’uwo barabutswe mu muhanda akagirirwa nabi.

Avuga ko ubundi Rukumberi yatujwemo Abatutsi mu mwaka wa 1959 bakuwe mu Ntara y’Amajyepfo, Gitarama, Butare na Gikongoro.

Batujwe muri Rukumberi icyo gihe ryari ishyamba ry’inzitane ryiberamo inyamaswa. Rukumberi yari igizwe n’amasegiteri 4 ari yo Shori, Gituza, Rubago na Rukumberi.

Abatutsi bazanywe ngo batujwe ku mazi ku kiyaga cya Mugesera, abaturage bagenda bahinga bazamuka, ku buryo ngo Jenoside yabaye bamaze kwimuka inshuro eshatu.

Bahabagejeje ngo ntibigeze bubakirwa ahubwo ngo bahabwaga ibiribwa birimo n’amata.

Ngo bageze igihe amata bazana akaba arimo umuti wica udusimba bita dedeti. Byatumye Abatutsi ba Rukumberi bashaka inkwi bakazishyira Abahutu ba Rubago na bo bakabaha ibiryo.

Habimana Raymond warokokeye i Rukumberi avuga ko mu mwaka wa 1963 abatuye i Rukumberi batangiye kwigisha abana babo munsi y’ibiti. Abo ariko ngo bahuye n’ibibazo kuko ngo bashyizwe ku rutonde barafatwa bajya kubajugunya mu Kagera.

Ati “Ababyeyi bari basobanutsemo bafashe abana batangira kubigishiriza munsi y’ibiti, ubwo baraje batangira gushyira ku rutonde abo bantu basobanutse b’abarimu, bakabajyana ku Rusumo bakajugunya mu Kagera harimo na data wacu batwaye muri ubwo buryo.”

Igihe cyarageze ariko ngo mu nkwi batwaraga batangiye kuzajya bazana insina batangira gutera babasha kwitunga.

Indi mva ibitse imibiri y'Abatutsi biciwe i Rukumberi
Indi mva ibitse imibiri y’Abatutsi biciwe i Rukumberi

Habyarimana afata ubutegetsi, Habimana Raymond yari afite imyaka 8 kuko ngo icyo gihe intoki z’iwabo zatemwe na kajugujugu bihishe mu bishangara.

Jenoside ngo yateguwe kera ariko ntibabimenya kuko ngo ku ishuri abana b’Abahutu ngo bigishwaga kurasa, Abatutsi bagakina umupira ariko ntibasobanukirwe impamvu yabyo.

Agira ati “Twagezaga igihe cyo gukina abana b’Ababatutsi bakabaha umupira tugakina umupira noneho Abahutu bakaba baratumwe imiheto n’imyambi n’imitumba bakiga kurasa, twebwe tugakina umupira.”

Ikindi ngo mu ishuri wasangaga bahagurutsa umwana bamubaza ubwoko bwe, bakora n’ibizamini bya Leta Abahutu bakaba ari bo bemererwa kujya mu yisumbuye.

Mu mwaka wa 1990 ngo hari abasore ba Rukumberi benshi bishwe cyane bashinjwa ko bashaka kujya mu Nkotanyi.

Mu 1992 ngo bakomeje gutotezwa hakorwa lisiti z’abantu bitwa ko bakomeye nk’ababaye ba Konseye, abarimu n’abacuruzi, icyo gihe Habimana Raymond na we ngo yari arimo kuko yacuruzaga.

Habimana ngo yafashwe ashinjwa gutorokesha abasore b’Abatutsi akabanyuza i Burundi ngo bakajya i Bugande mu gisirikare cy’Inkotanyi.

Ngo yafungiwe kuri Komini Sake icyumweru cyose, ahakurwa na Depite Mutabaruka Sylvain amutwara i Kibungo.

Ngo yashyizwe mu cyumba kirimo imitarimba (Fer à béton) n’udufuni arakubitwa cyane ku buryo byamuviriyemo ubumuga bw’umugongo.

Ngo bahisemo kumufungira muri gereza ya Kibungo aho yagomba kwicwa ariko akizwa n’amafaranga yari afite mu mufuka.

Agira ati “Uwo bampaye kunjyana muri gereza namubwiye kumbikira amafaranga macye nari mfite, aranjyana abwira gapita ngo uyu mwana Gifaransa ntamubone yari umwicanyi cyane nabayemo nihishe munsi y’ibitanda kuko uwabaga aregwa icyo cyaha bararaga bamwishe bakamujugunya munsi y’ivuriro. Nyuma y’ibyumweru bibiri bavuze ko batanze imbabazi nanjye barandekura ndataha.”

Igihe cy’amashyaka, ngo baraje babapakira mu modoka bababwira kuririmba ngo “Habyarimana Navaho impundu zizavuga”.

Bageze i Nyamata bahura n’Abatutsi baho bafatanya kuririmba

Bakiva i Nyamata, mu gitondo ngo bumvise ko bahatwitse umunsi wakurikiyeho Serire ya Shori iraterwa bica Nyabirungo na Rugina barabica babajugunya mu mugezi w’Akagera.

Ab’i Rukumberi ngo bahungiye kuri paruwasi bahagararwaho na padiri Michel ariko Abahutu ba Rubago bateze bashaka kubica.

Habimana Raymond avuga ko igihe cya Jenoside yarokowe no kumenya koga kuko ngo hari igihe yoze ikiyaga uwitwa Ndekezi amurasa imyambi 2 umwe umufata mu rutugu, arawishinguza arakomeza aroga, abura aho akukira kuko ngo ahitwa Sangaza bashora amato baramukurikira amara amasaha 5 yose mu mazi, bwije baragenda abasha gukuka.

Avuga ko Interahamwe zageze igihe zitema amasaka n’intoki kugira ngo Abatutsi batabona aho bihisha, ibi ariko bikaba byarabanjirijwe no kubanza kubahigisha indege.

Ati “Igihe cyarageze bakazana kajugujugu yagera ahari abantu benshi ikagaragaza agatambaro gatukura ubwo Interahamwe zikamenya aho abantu bihishe. Babonye bigoye Interahamwe ziga amayeri yo gutema amasaka n’intoki kugira ngo hatagira ubona aho yihisha.”

Igihe cyarageze ngo biyemeza guhungira i Burundi, bafata umuhanda ukikije umugezi w’Akagera ugana Gashora, bagenda bacika Interahamwe basanze mu nzira bageze i Gashora bajya mu kivunge cy’abasahuraga bajyana na bo bakomeza inzira ijya i Burundi.

Habimana Raymond na bagenzi be batatu ngo babashije kugera i Burundi ariko bibagoye kuko bwakeye bakabamenya Interahamwe zikabirukankana bakazisiga.

Abagize uruhare rukomeye muri Jenoside i Rukumberi ngo ni Mutabaruka Sylvain wari Depite, Rutayisire Ernest wari Burugumesitiri wa Komini Sake, Twahirwa François wari umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’Abakozi n’abandi benshi.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Rukumberi ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi basaga ibihumbi 40.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka26

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka