U Rwanda rwatangiye kwitegura kurwanya inzige mu gihe zaramuka zije

U Rwanda rwatangiye kwitegura kuba rwahangana n’inzige bivugwa ko zishobora kwibasira Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba hagati y’ukwezi kwa Kamena na Nyakanga uyu mwaka, kandi bivugwa ko zishobora kuzaba ari nyinshi kurusha izari zagaragaye mu bihugu bimwe mu Karere muri Gashyantare uyu mwaka wa 2020.

Inzige zimaze iminsi zibasiye ibice bitandukanye by'Uburasirazuba bwa Afurika (Ifoto: AFP)
Inzige zimaze iminsi zibasiye ibice bitandukanye by’Uburasirazuba bwa Afurika (Ifoto: AFP)

Mu rwego rwo kwitegura, ibiro by’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buhinzi n’ibiribwa (FAO) mu Rwanda, ribinyujije muri Komisiyo yaryo ishinzwe kugenzura ibijyanye n’inzige mu Karere (CRC), ryahuguye inzobere mu by’ubuhinzi zigera kuri 20, zihugurwa ku bijyanye no kurwanya inzige.

Ni amahugurwa yamaze icyumweru cyose, abahuguwe bakaba barize ubuzima bw’inzige (biology), kumenya ibyangijwe na zo no kugenzura ibikorwa byo kuzirwanya (surveys, and control operations). Ayo mahugurwa ni igice cy’inkunga FAO yageneye Leta y’u Rwanda yiyongera ku myiteguro igihugu gisanganywe yo kurwanya inzige ziramutse zije.

Ayo mahugurwa yahawe izo nzobere mu by’ubuhinzi, azatuma na bo bahugura abandi ku bijyanye no kumenya uko barwanya inzige, cyane cyane abahinzi ku rwego rw’imidugudu, utugari, imirenge ndetse n’uturere.

Muri icyo cyumweru bamaze bahugurwa, banakoze imyitozo y’uko barwanya inzige, mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba, kubera imitere n’ikirere n’ubataka bwo muri ako Karere, dore ko higeze kugaragara udusimba tujya gusa n’inzige, tugatera ubwoba abahinzi cyane, ariko biza kugaragara ko ngo twari udusimba twitwa ‘ibiharara’.

Ushinzwe itangazamakuru muri ‘FAO’ yavuze ko abahinzi bazahugurwa mbere ari abo mu Ntara y’Amajyaruguru n’iy’Iburasirazuba, ariko n’abandi bahinzi bo hirya no hino mu gihugu bose bazagerwaho.

Mu bahuguwe harimo Iyamuremye Jean Claude Izamuhaye, umuyobozi w’ishami rishinzwe ubushakashatsi ku mbuto n’ikoranabuhanga (Crop Research and Technology Transfer) mu Kigo cy’Ubuhinzi n’Ubuworozi (RAB). Yavuze ko ubumenyi bahawe,bwiyongera ku bwo bari basanganywe.

Iyamuremye yagize ati, “Aya mahugurwa aje yiyongera ku bumenyi twari dufite, turateganya kugeza ubu bumenyi ku bandi batekinisiye ku nzego zitandukanye, hari aya mahugurwa ndetse n’ibindi bikorwa bisanzwe bihari, twizeye ko ubu, igihugu cyacu kiramutse gitewe n’inzige twashobora kurinda abahinzi bacu”.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, hari ibihugu byo mu Karere nka Uganda, Kenya na Tanzania, byatewe n’inzige, bituma u Rwanda rutangira imyiteguro yo kuba rwahangana n’izo nzige ziramutse zigeze ku butaka bwarwo.

Nubwo nta nzige biravugwa ko zateye u Rwanda, ariko igihugu kigomba kwitegura kuzirwanya mu gihe zaramuka zihageze. Kandi u Rwanda ruri ku rwego rwiza mu myiteguro nk’uko bivugwa na Gualbert Gbehounou, uhagarariye FAO mu Rwanda.

Gualbert Gbehounou yagize ati, “U Rwanda rwafashe ingamba zijyanye no kwitegura hakiri kare kuba rwarwanya inzige ziramutse zirugezemo, ibyo byaragaragaye mu ntangiriro z’uyu mwaka ubwo havugwaga inzige bwa mbere. Twebwe rero nka FAO tuzatanga inkunga yose ishoboka kugira ngo imyiteguro yose ijyanye no guhangana n’inzige yuzure.

Muri icyo gihe inzige zatangiye kuvugwa mu Karere, Dr. Geraldine Mukeshimana, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yavuze ko igihugu cyiteguye guhangana n’izo nzige.

Yagize ati, “Niba zitageze mu Rwanda bizaba ari byiza. Ariko niziramuka zambutse umupaka, abantu bakwiye kwitegura kuzirwanya nk’uko byagenze kuri nkongwa.”

Muri Werurwe uyu mwaka wa 2020, FAO yavuze ko ikibazo cy’inzige kitararangira, kuko zikigaragara mu ihembe rya Afurika cyane cyane muri Kenya, Ethiopia na Somalia, ibyo bikaba biteye impungenge ko byazateza inzara, cyane ko ari mu ntangiriro y’umwaka w’ubuhizi.

Mu Rwanda, Guverinoma yashyizeho itsinda rishinzwe imyiteguro yo kurwanya inzige, rikaba ribarizwa mu biro bya Minisitiri w’Intebe. Ni itsinda ryanahawe inkunga mu bya tekinike itanzwe na FAO. Iryo tsinda rero riracyakora nubwo ubu imbaraga nyinshi zashyizwe mu kurwanya COVID-19.

Mutesi Teopista ushinzwe itumanaho muri FAO yavuze ko nta nzige ziragera mu Rwanda, ariko ko rugomba kwitegura.

Yagize ati, “Ubu ntawamenya umubare w’abahinzi bazahugurwa, ariko hagize ubona inzige, yakwitabaza ushinzwe ubuhinzi ku murenge umwegereye kuko na bo bakorana n’ikigo cy’igihugu cy’ubuhinzi (RAB).

FAO na yo ivuga ko guhera mu ntangiriro z’uyu mwaka, bakomeje gukusanya amakuru ajyanye n’inzige bifashishije za kajugujugu kubera icyorezo cya COVID-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka