Mu ijoro rimwe Mpakanyi yambukije Abatutsi 65 bagera i Burundi (Ubuhamya)

Umusaza Mpakanyi Yonatasi uri mu kigero cy’imyaka 90 y’amavuko, utuye mu Murenge wa Mukindo mu Karere ka Gisagara yambukije mu ijoro rimwe Abatutsi bahigwaga muri Jenoside mu 1994 bagera i Burundi ari na ho barokokeye.

Mpakanyi Yonatasi ashimirwa ubutwari yagize bwo kurwana ku bahigwaga
Mpakanyi Yonatasi ashimirwa ubutwari yagize bwo kurwana ku bahigwaga

Abo Mpakanyi yahungishije bavuga ko batazibagirwa ineza ye kuko yemeye kwirengera ingaruka zabaga ku muntu wese utarahigwaga wahishaga cyangwa agatorokesha Umututsi icyo gihe.

Mpakanyi avuga ko yavuye mu Murenge wa Mukindo aho atuye akajya i Kibirizi akahakura abantu 20 barimo n’abakoranaga na we mu kazi k’ubucuruzi, maze akabahuriza hamwe iwe nimugoroba n’abandi yari aturanye na bo.

Mpakanyi wari wamaze kumenya ko Abatutsi bari hafi yo kwicwa mu gice yari atuyemo yakoresheje inama abo yazanye guhisha iwe abamenyesha ko afite inshuti mu Burundi kandi bashobora guhungirayo.

Muri iryo joro nibwo yashatse umusare wo kubambutsa umugezi w’Akanyaru ari na wo mupaka w’u Rwanda n’u Burundi, maze bomoka hakurya abagejejeyo we aragaruka maze asanga byamenyekanye kuko umwe mu bahungu be yari afite imyitwarire mibi y’Interahamwe ngo yashatse no kumukubita.

Mpakanyi agarutse yari yatose imyenda ye iriho ibyondo kubera gukura ubwato bisaba ko imyenda yajyanye ayijugunya mu musarane maze aroga neza yisiga amavuta araryama, ariko bucya baza kumusaka ku bw’amahirwe basanga ntabahari kuko yari yabatorokesheje.

Agira ati, “Umuntu wari wambonye wenyine ni uwari Konseye wa Segiteri kandi ntabwo yandeze ntabwo yamvuyemo kuko nari namusabye ko inshuti zanjye nazambutsa kandi akazambikira ibanga ntabwo yabivuze”.

“Baraje bansaka ipikipiki (Moto) y’umwe mu bo nari nambukije ariko barayibura, basaka abantu barababura ni uko abaturanyi babifata nko kumpohotera kuko abaje kudusaka ni bo badukinguje nta muntu n’umwe bahasanze.”

Mpakanyi yakomeje gutotezwa kuko yambukije abo bahigwaga akajya atanga imitungo ye ngo yigure ku Nterahamwe ariko yaje kubishimirwa. Ubu ni Umurinzi w’Igihango ku rwego rw’Akarere kubera ibikorwa by’indashyikirwa yakoze arengera abahigwaga.

Abo yarokoye bamushimira ubwitange yagize

Umuryango wa Sebasoni Innocent ugizwe n’umugore we n’abana barindwi barimo n’ab’inshuti zabo bahungishirijwe mu Burundi bambutse Akanyaru mu bwato bwakodeshejwe na Mpakaniye bari basanzwe ari inshuti.

Sebasoni we yarasigaye aza no kwicwa n’Interahamwe ariko umuryango we wararokotse, harimo n’umugore we Josephine Mukantagara.

Mukantagara avuga ko yageze kwa Mpakanyi mu mugoroba we n’abana batandatu barimo babiri b’inshuti zabo, maze mu masaha ya saa tanu z’ijoro akaba ari bwo babyuka bakamanuka ku cyambu aho bafatiye ubwato bubageza mu Burundi.

Avuga ko bageze mu Burundi bakiriwe n’umuturage waho akabacumbikira amezi abiri kugeza bahavuye bagaruka mu Rwanda, icyo gihe cyose ngo Mpakanyi yajyaga anabasura akabahumuriza akanabamenyesha amakuru.

Agira ati, “Twageze iwe muri iryo joro nibwo twambutse, twakirwa n’umuntu w’inshuti ye mu Burundi, umusaza we yari yanze kuza ngo tujyane aza no kwicwa nyuma, ariko njyewe n’abana turarokoka dushima cyane uyu musaza”.

Mukantagara avuga ko Mpakanyi yaranzwe n’urukundo rutarobanura ku buryo yemeye no kwitangira benshi ngo babashe kurokoka kugeza ubwo imitungo ye iriwe n’Interahamwe zakomezaga kumutoteza ko ari icyitso cy’Inkotanyi.

Mpakanyi ni urugero rwo kwigiraho kuba umuntu nyamuntu

Ngabonziza Jean Nepomuseni wari ufite imyaka 6 mu 1994 avuga ko yambukanye n’umuryango we bajya i Burundi bajyanywe na Mpakanyi, akavuga ko hari ibyo yigiye ku bucuti bwa se na Mpakanyi ku buryo na we abikuramo isomo mu mibanire ye n’abandi.

Uyu ni Mukantagara n'umuhungu we Ngabo bahungishijwe na Mpakanyi
Uyu ni Mukantagara n’umuhungu we Ngabo bahungishijwe na Mpakanyi

Avuga ko ibyo Mpakanyi yabakoreye byatumye na we yumva kubakira ku byiza, kwirinda amacakubiri no kurwanya Jenoside biri mu nshingano ze kandi azakomeza gukunda abandi nk’uko se umubyara yakundanye na Mpakanyi mu rukundo rutaryarya.

Agira ati, “Nsanga urukundo nyarukundo ari rumwe rutaryarya, hari abahishaga abantu muri Jenoside bagamije kubambura ibyabo cyangwa kuzabiyicira ariko si ko Mpakanyi yabigenje, Mpakanyi anyuzuzamo urukundo rwo kubana neza na buri wese ntarobanuye”.

Umukozi w’Akarere ka Gisagara ushinzwe Itorero ry’Igihugu no guhuza ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge witwa Rwamahungu avuga ko Mpakanyi amaze gusaza ariko ko ibikorwa bye bitazazima kuko hari uburyo bwo kubika ubuhamya ndetse no kubusangiza abandi.

Rwamahungu avuga ko Mpakanyi kimwe n’abandi Barinzi b’Igihango ari nk’itara rimurikira ababyiruka uko bakwiye kwitwara, kandi bakabera Abanyarwanda muri rusange icyitegererezo n’isoko bavomaho imibanire myiza.

Agira ati, “Bariya bantu ni nk’itara ducomekaho udutara twacu duto maze tukabasha kubonesha imbere aho tujya ku bashaka gukora ibyiza, ni byiza ko ababyiruka babigiraho kuko nibwo ibikorwa byabo bizashinga imizi mu Rwanda rw’ejo hazaza.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukindo Rutaganda Jean Félix avuga ko Mpakanyi ari igitabo abato bazakuramo ubumenyi mu mibanire izira amacakubi kuko yifashishwa mu biganiro bya “Ndi Umunyarwanda” bituma urubyiruko rukurana umuco wo gukunda igihugu.

Agira ati, “Cyane cyane urubyiruko rw’ejo hazaza iyo ruzamutse ruri mu nzira yo gukumira no kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo kubera ubutumwa n’ibyo rwiboneye ku muntu runaka biba ari ibintu byiza cyane”.

Abo Mpakanyi yarokoye bavuga ko ubuzima bukomeje kandi bagenda biteza imbere ku buryo hari n’abantangiye kumwitura bamugabira inka, bavuga ko Mpakanyi ubu ugeze mu zabukuru yababereye urugero bazakomeza kugenderaho mu mibanire yabo.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka26

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Abatangira ubuhamya Mpakanyi ni benshi kandi kugirwa Umurinzi w’Igihango ku rwego rw’akarere ntabwo bituruka mu kirere.
Habanza gukorwa ubushakashatsi bwimbitse ku bikorwa umuntu yakoze byo kurengera abahigwaga muri Jenoside.
Ibyo bituma habanza gutoranywa Abarinzi b’Igihango ku rwego rw’akagari, abo nabo Ibikorwa byabo bigashyirwa mu byiciro bigakorwaho ubushakashatsi ibikorwa bisumbije ibindi bigatuma umurinzi w’Igihango yemezwa ku rwego rw’umurenge, kugirwa umurinzi w’igihango ku rwego rw’akarere nabwo hakorwa ubushakashatsi kandi hakagereranywa ibyo bikorwa kugira ngo yemezwe ko ari we koko ukwiye kwambikwa umudari kuri urwo rwego.
Ibyo byose bikurikiranwa urwego ku rundi na Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC).
Ibimenyetso byose n’amakuru akomeza kubikwa kandi agahora asuzumwa ku buryo nta mpungenge njyewe mbona.
Amakuru arambuye ku murinzi w’Igihango aboneka kuri buri rwego ahagarariye ku buryo ushatse kumenya amazina y’abo yafashije kurokoka wayabona

Alias yanditse ku itariki ya: 16-04-2020  →  Musubize

Inkuru yatangiye bavuga ko yambukije abarenga 65. None irangiye batageze no ku icumi! Mvuka hariya havugwa, Mpakanyi muzi kuva nkiri umwana. Biratangaje kuba nta muntu uvuka iwacu nari numva ko yaba yarambukijwe na Mpakanyi. Bitavuga ko baba badahari, ariko kugeza ubu ntabo nzi. Inkuru yari ikwiye kuba kuduha ubuhamya birenze ubwa famille imwe, dore ko ngo byanamuhesheje umwanya ukomeye wo kuba "Umurinzi w’igihango". Umuryango umwe gusa wa Sebasoni waje uturutse I Kibilizi niwo uvuyemo abantu barenga 65? Abandi yambukije ni ba nde? Abacuruzi bo mu Kabuga yabuze n’umwe yambutsa cyangwa ngo yambukirize umuryango?

Philibert Muzima yanditse ku itariki ya: 16-04-2020  →  Musubize

Ntago uwanditse iyi nkuru yandikaga igitabo kuburyo yari kwandika buri wese yarokoye nubuhamya bwe. Kd nubwo byaba umuryango umwe nabyo yabishimirwa. Sintekereza ko bamugira umurinzi atabikwiye so niba ukeneye kumenya cg kumenyana nabo yambukije byaba byiza ufashe umwanya ugakora ubushakashatsi bwawe. Murakoze

Lucky yanditse ku itariki ya: 17-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka