Coronavirus: Umubare w’abakira uriyongera ariko nta kwirara – MINISANTE

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko n’ubwo umubare w’abakira icyorezo cya Coronavirus mu Rwanda ukomeje kwiyongera nta kwirara kuko Isi icyugarijwe n’icyo cyorezo.

Inzego z’ubuzima za MINISANTE n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) mu Rwanda bagaragaza ko u Rwanda rufite ibikoresho bihagije byo kwita ku barwayi kandi bigakorwa ku buntu.

Nyuma y’ukwezi kumwe mu Rwanda hagaragaye umurwayi wa mbere wa Coronavirus hafashwe ingamba zitandukanye zo kwirinda ko icyo cyorezo cyakwirakwira, zirimo no kuguma mu rugo.

Ni nako ubuvuzi bwihuse bwatangiye guhabwa abagaragaweho n’icyo cyorezo, hatangira gushakishwa amakuru y’abahuye n’abarwayi, abakekwaho uburwayi bashyirwa mu kato, ari nako hakomeza ubukangurambaga mu kwirinda.

Nyuma y’iminsi 14 abantu ba mbere bakize Coronavirus basohotse ibitaro, imibare ikaba yarakomeje kwiyongera ku buryo kugeza ku mugoroba wo ku wa 16 Mata 2019 imibare yagaragazaga ko abantu 60 bakize kandi ku rwego rwizewe, abarwaye bakaba ari 78.

Abakize birizewe nk’uko bigaragazwa n’ibipimo byizewe

Umukozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) mu Rwanda Dr. Vedaste Ndahendwa asobanura ko umuntu wakize Coronavirus agaragazwa n’uko ibipimo bya nyuma bigaragaza ko nta gakoko ka Coronavirus kakiri mu mubiri we.

Dr. Ndahendwa asobanura ko ubusanzwe umubiri w’umuntu urwanya indwara kubera ko abasirikare wikorera bahangana n’uburwayi bwateye umubiri w’umuntu, umuntu akarushaho gukira vuba kubera ubudahangarwa umubiri we uba wifitemo.

Kuri Coronavirus nabwo niko bigenda kuko ngo umurwayi wayo akurikiranwa uko umubiri we ukora abasirikare benshi bashobora guhangana na yo kugeza igihe izashirira mu mubiri bikemezwa n’ibipimo byinshi akorerwa kugeza igihe nta Virus ikigaragara mu mubiri we, ni ukuvuga ko ibipimo bya nyuma biba byagaragaje ko nta burwayi bukiri mu mubiri.

Avuga kandi ko icyo gihe umurwayi nta bimenyetso aba akigaragaza ari byo gukorora no guhumeka bimugoye mbese aba afite ubudahangarwa koko kandi atarwaye.

Agira ati, “Uko umuntu akurikiranwa, nka nyuma y’iminsi itanu umubiri we utangira gukora abasirikare benshi noneho ba basirikare bagahangana na virusi ibarimo, ku buryo kugeza ku minsi 10 na 15 Virus iba yaratangiye gushira mu mubiri kubera ko abasirikare bayihize bakayimaramo, si umuti uyimaramo ni ba basirikare”.

Ese umuntu wakize ashobora kongera kurwara?

Dr. Ndahendwa avuga ko kuba hari amakuru ajya atangazwa ko mu bihugu nk’u Bushinwa, umuntu yakize nyuma y’igihe bikagaragara ko afite ubwandu bwa Coronavirus, ubushakashatsi bukaba bwaragaragaje ko ubwo bwandu buba ari bushya atari ububa bwarongeye kwihembera.

Naho ku kuba n’ubundi uwakize Coronavirus akomeza kwishyira mu kato ariko kadakabije, Dr. Ndahendwa avuga ko haba hagikenewe kumenya amakuru ye kugira ngo aramutse agize ikindi kibazo afashwe.

Avuga ko hataramenyekana uko bigendekera uwakize niba ashobora kugira ibindi bibazo kuko Coronavirus ari nshya, gusa ngo uwasezerewe ntabwo aba ashobora kwanduza abandi bityo ntakwiye guhabwa akato cyangwa ngo abantu bamutinye.

Agira ati, “Tuba twizeye neza ko bakize nyuma yo kubapima bwa nyuma kandi tuba twizeye ko bwa budahangarwa bw’umubiri bagaragaje bwashoboye koza neza ya virus mu mubiri kandi bukomeza no kuyoza ku buryo atabasha kwanduza abandi”.

Ibikoresho byo gupima birahari, abaganga barahari, n’aho kwakirira abarwayi harahari

Umuyobozi mukuru ushinzwe serivisi z’ubuvuzi muri Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) Dr. Zuberi Muvunyi avuga ko u Rwanda rwafatiye ingamba ku gihe bituma abanduye icyorezo cya Coronavirus bakurikiranwa.

Avuga ko kandi abo bahuye na bo barakurikiranywe bituma ubwandu budakwirakwira cyane kuko amakuru yamenyekanaga uko umuntu yagiye ahura n’undi, bitandukanye no mu bihugu iki cyorezo cyazahaje aho usanga abantu batamenya uwabanduje.

Dr. Muvunyi avuga ko n’ubwo abantu bakira Coronavirus mu Rwanda bagenda biyongera, ubwandu bushya na bwo bukigaragara ku buryo nta kwirara haba ku gukomeza ingamba zafahswe, haba imbere mu Rwanda no hanze yarwo.

Agira ati, “Ntabwo tuzirara nta no kujenjeka kuko icyorezo cya Coronavirus kirandura cyane, za Minisiteri zacu zirimo na MINISANTE ziri kuganira na za Minisiteri zishinzwe Ubuzima, n’ubucuruzi mu bihugu bya Afurika y’i Burasirazuba (EAC) kugira ngo bigire Politiki imwe mu guhangana na Covid-19”.

Avuga ko kandi abatwara ibintu bambukiranya imipaka bafite uko bapimwa bakanakurikiranwa ku buryo uburwayi budashobora kwambuka umupaka mu gihe imipaka ifunze, ibyo kandi bizakomeza gukorwa kugeza igihe icyorezo kizagabanuka cyangwa kigahagarara burundu,

Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko intwaro ya mbere yo gutsinda icyorezo cya Coronavirus ari ukumva ko umuntu akwiye kwirinda ubwe, akarinda umuryango we, inshuti, n’igihugu muri rusange.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyiza ariko murwego two kubisoza neza numva hajya havugwa uwanduye COVID 19 kugirangoi uwahuye nawe white Anya kwa muganga. Ibi mbivuze ntirengagije ITEGEKO RYO KWA MUGAMGA. Murakoze .

Alias yanditse ku itariki ya: 17-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka