Rwamagana: Abahutu b’i Rutonde babanje gufatanya n’Abatutsi gukumira ibitero by’Interahamwe

Abarokokeye ku musozi wa Rutonde bita mu Bitare bya Rutonde (ubu ni mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba) bavuga ko Abahutu ba Segiteri Rutonde babanje gufatanya n’Abatutsi kurwanya ibitero by’Interahamwe byabaga biturutse ahandi.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Bitare bya Rutonde rubitse imibiri y'Abatutsi 785
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Bitare bya Rutonde rubitse imibiri y’Abatutsi 785

Kirenga Tharcisse avuga ko mbere ya tariki ya 14 Mata 1994, Abahutu n’Abatutsi bari batuye muri Segiteri ya Rutonde bari babanye neza ndetse bagafatanya kurwanya ibitero by’Interahamwe.

Ati “Twari tubanye neza cyane kuko twafatanyije gukumira ibitero by’Interahamwe ziturutse Munyaga, Kaduha na Nkungu, bagerageza gukangura Abahutu b’iwacu ngo batwitandukanyeho imbaraga zacu zishire.”

Icyo gihe ngo ibitero by’i Munyaga byabashije kwijira kwa Muhire Joseph wari umucuruzi, barasenya, bariba, ariko baratabara barabatesha ndetse n’Interahamwe ebyiri zirahagwa kubera ko bari bagifatanyije n’Abahutu b’iwabo.

Izo Nterahamwe ngo zabonye zaneshwa, zihitamo gushaka abantu binjira buhoro batereta Abahutu b’iwabo ndetse bazana n’igitero cy’abapolisi babarusha imbaraga.

Iryo joro ngo uwitwa Mutayomba w’umuhutu yarishwe bucya mu gitondo bica uwitwaga Hitimana, bagaragariza abandi bahutu ko utemera gufatanya na bo na we azapfa nka bo.
Ku wa 16 Mata ngo Abantu bavuye muri amwe mu masegiteri ya Komini Kabarondo na Segiteri ya Rutonde bahitamo guhungira i Rwamagana ariko ngo bageze hafi basanga hari bariyeri basubira inyuma iwabo.

Ngo bigiriye inama yo kujya ku musozi wa Rutonde ahazwi nko mu Bitare bya Rutonde kuko ngo wabafashaga kureba hirya no hino bakabasha kugenzura ibitero by’Interahamwe.

Uwo munsi ngo batewe n’Interahamwe ziturutse hirya no hino zivanga na bamwe mu Bahutu bari bamaze kubavaho zikuramo Abahutu ndetse zibwira n’abagore n’abana kwitahira hagasigara abagabo n’abasore gusa.

Agira ati “Interahamwe zaraje twari twamaze kunanirwa, bakuramo Abahutu bari bakiturimo ndetse babwira abagore n’abana gutaha hagasigara abasore n’abagabo ngo hari icyo bashaka ko twumvikanaho.”

Munyensanga Jean Bosco wari Konseye wa Segiteri ya Rutonde wari Umututsi utagifite ubushobozi bw’ubuyobozi, avuga ko muri uko kujonjoramo Abahutu yabashije na we kugendera muri icyo kivunge.

Munyensanga Jean Bosco yatorewe kuyobora Segiteri Rutonde mu mwaka wa 1990. Gusa ngo gutorwa kwe byatewe ahanini n’uko Segiteri yiyamamarijemo yari ituwe n’Abatutsi benshi.

Uyu ngo inama zimwe ntiyajyaga azitumirwamo bitewe n’amabwiriza Burugumesitiri Bizimana Jean Baptiste wayoboraga Komini Rutonde ashaka gutanga.

Urugero yibuka ngo ni inama yabaye ku wa 09 Mata 1994, Burugumesitiri atumiza inama y’Abakonseye bose ariko we ntiyatumirwa mu bandi, ba Konseye 8 b’Abahutu baba ari bo batumirwa.

Munyensanga ati “Nanjye sinzi impamvu kandidatire yanjye bayemeye cyangwa banyibeshyeho ariko ngezemo nabaye nk’icyitso. Inama zikomeye sinazimenyaga, urumva na Jenoside itangiye nafatanyije n’abaturage guhangana n’ibitero nta tegeko nari mfite kuko nanjye nahigwaga.”

Munyensanga avuga ko n’ubwo Abagore n’abana babaretse bagataha bajyaga babasanga mu ngo bakabica buhoro buhoro.

Munyensanga Jean Bosco na Kirenga Tharcisse bakomeje kwihisha by’umwihariko Kirenga we ngo yabashije kugera i Rwamagana mu mujyi aba ari ho arokokera kuko ngo Interahamwe zaho zahugiye mu gusahura amaduka abantu babona uko bihisha.

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Rwamagana Musabyeyezu Dative avuga ko umwihariko wa Jenoside yakorewe Abatutsi ba Segiteri Rutonde ari uko Abahutu baho batinze kwitandukanya n’Abatutsi ku buryo bafatanyaga gukumira ibitero by’Interahamwe.

Undi mwihariko ngo ni abicanyi bakuye abaturage bose mu ngo bakajya ku musozi wa Rutonde bita mu Bitare bya Rutonde hari hasanzwe hacukurwa amabuye yubakishwa amazu nyuma bakaza bavanguramo Abahutu n’abagore n’abana bagataha.

Musabyeyezu avuga ko ngo bamaze kubavangura ngo Interahamwe bitewe n’aho zaturutse zatwaraga Abatutsi bakomoka iwabo zikagenda zibica inzira yose, abasigaye ku musozi wa Rutonde bita ku bitare bya Rutonde bicwa n’Interahamwe zikomoka iwabo n’izindi nke zasigaye zo mu zindi Segiteri.

Abantu bayoboye ubwicanyi mu cyahoze ari Komini Rutonde ku isonga hari Burugumesitiri Bizimana Jean Baptiste naho Segiteri ya Rutonde buyoborwa na Kamana Samuel n’umusaza Sebazungu Isidore wari warakoze Jenoside guhera muri 1959, aho we ngo yajyaga i Gasetsa muri Kabarondo kwa Rwagafirita akohereza Interahamwe yazihaye n’amazina y’abagomba guherwaho bicwa we atagaragaye.

Urwibutso rwa Rutonde ruri mu Bitare bya Rutonde ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi 785.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka26

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

KWICAUMUNTU NI ICYAHAPE GIKOMEYE

TUYIZERE yanditse ku itariki ya: 17-04-2020  →  Musubize

Kwica umuntu waremwe mu ishusho y’Imana,ni nko kwica Imana ubwayo.Nkuko Ibyakozwe igice cya 17,umurongo wa 26 havuga,abantu twese duturuka ku Muntu umwe,ADAMU.Icyo Imana yizeza abantu,nuko mu isi nshya dusoma muli 2 Petero igice cya 3,umurongo wa 13,nta Ronda-bwoko rizabamo,kubera ko ku munsi wa nyuma,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,igasigaza mu isi abayumvira gusa nkuko Imigani 2,imirongo ya 21 na 22 havuga.Kugirango tuzabe muli iyo Paradizo iri hafi,icyo Imana idusaba twese,nuko tutahera mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo tukabifatanya no gushaka Imana,mbere yuko uwo munsi w’imperuka uza.

munyemana yanditse ku itariki ya: 16-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka