Ikoranabuhanga ryafashije benshi mu #Kwibuka26

Mu rwego rwo gukomeza ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19, nyinshi muri gahunda zo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, zakozwe abaturage batavuye mu ngo zabo. Aha, abaturage bakanguriwe kujya bakurikira ibiganiro binyuranye ku mateka ya Jenoside, byagiye bitangwa kuri Radio, Televiziyo, Ibinyamakuru byandika ndetse n’imbuga nkoranyambaga. Ubutumwa bwinshi, bwari bukubiye ku mateka ya Jenoside, ubuhamya bunyuranye ndetse n’ibiganiro bigamije ubwiyunge no kwiyubaka mu Banyarwanda.

Mu ntangiriro, bamwe bibazaga niba ibi bizashoboka abantu bakibuka koko, kuko ari ubwa mbere byari bikozwe muri ubu buryo.

Mu kiganiro Urubuga rw’itangazamakuru cyo ku wa 12 Mata 2020, Umuyobozi wungirije wa IBUKA, Nkuranga Egide, yavuze ko ubu buryo bwo kwibukira mu ngo, byatumye abantu benshi babohoka, bakavuga ku mateka yabo, ndetse ubu bamwe bakaba baratangiye no kwandika ibitabo ku mateka yabo.

Yagize ati: “twasanze abantu benshi barabonye umwanya wo kuvuga, bagatekereza, bakibuka amateka yabo, cyane ko batabibangikanyaga n’akazi ka buri munsi, ku buryo ndetse bamwe batangiye kwandika ibitabo. Hari abantu burya batinyaga gutanga ubuhamya bwabo mu ruhame, ariko twabonye ku mbuga nkoranyambaga abantu barifataga za video, bakandika ubuhamya bwabo, bakabusangiza abandi. Ibi ni byiza kuko byafashije benshi kwibuka”.

Yakomeje avuga ko kuri iyi nshuro nta bantu bahungabanye ku buryo hitabazwa ubufasha bwo kubajyana kwa muganga. Ikigaragara ni uko abaturage bagiye bafashanya ku nzego z’ibanze, kuko nta n’umwe wahamagaye numero ya 112, yateguwe kugira ngo abakeneye ubufasha burenze ku rwego rw’ibanze bagezwe kwa muganga. Ibi ngo byatewe n’uko abantu batahuriye hamwe ari benshi ngo hagire uhungabana, kuko akenshi abantu bahungabana kuko hari undi begeranye uhuye n’icyo kibazo, bigatuma benshi bahita na bo bahungabana.

Bwana Umuhire Valentin, umuyobozi w’ikinyamakuru Valuenews cyandika kuri murandasi uri mu Karere ka Musanze, yavuze ko abaturage bo muri Musanze bubashye cyane icyumweru cy’icyunamo. Yagize ati: “Bigitangira wabonaga batumva neza uko bazibukira mu ngo ariko iki cyumweru navuga ko abaturage babyubashye cyane, ku buryo n’abantu bagendagendaga mu mihanda, cyane urubyiruko na bo ntabagaragara. Kuri jye nk’umunyamakuru mbona abaturage benshi bataragaragaye mu mihanda kuko babaga bakurikira ibiganiro kuri radio, bigaragara ko babihaye agaciro. Gusa ubu sinabaha imibare y’ababikurikiranye, ariko hari benshi byigishije batajyaga babiha umwanya wabo”.

Bwana Sehene Emmanuel, umunyamakuru wakurikiranye gahunda zo kwibuka mu Mujyi wa Kigali, we yagize ati: “Nari mfite impungernge ko abantu bizagorana, ndetse agahinda kakaba kenshi mu bantu baba bakeneye kwibuka ababo. Ariko abo nagiye mvugana na bo nasanze bavuga ko byari bikenewe kuko hari abo byarebaga ariko wasangaga batabikurikirana, nk’urubyiruko aho usanga bashishikajwe cyane no gukurikirana ubuhamya n’amateka bivugwa n’ababibonye, ndetse n’ubuhanga butangwa n’abasobanukiwe imitegurire n’imikorere ya Jenoside. Byatumye kandi abantu bakurikira ibibera ahandi, bidasabye ko buri gihe bahurira hamwe, ahubwo bakoresheje ikoranabuhanga.”

U Rwanda ni kimwe mu bihugu byafashe ingamba zo kurinda abaturage babyo kwandura COVID-19, hirindwa ingendo zitari ngombwa, no guhurira ahantu hamwe ari abantu benshi. Gahunda ya “Guma mu rugo”, benshi mu Banyarwanda bamaze kuyimenyera, kandi bumva ko itajyanye no kubabangamira, ahubwo ko ari ukurinda ubuzima bwabo.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka26

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka