COVID-19 yatumye ibiciro by’isambaza bigabanuka

Abakora uburobyi mu kiyaga cya Kivu bavuga ko icyorezo cya COVID-19 cyagabanyije igiciro ku musaruro bakura mu kiyaga cya Kivu kuko isoko bagurishaho ryagabanutse.

Abacuruza isambaza bavuga ko igiciro cyagabanutse bitewe n'uko n'abaguzi bagabanutse kubera ingendo zimwe na zimwe zitagikorwa
Abacuruza isambaza bavuga ko igiciro cyagabanutse bitewe n’uko n’abaguzi bagabanutse kubera ingendo zimwe na zimwe zitagikorwa

Abakora uburobyi bavuga ko nubwo akazi kabo kakomeje, bashyizeho ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Zimwe mu ngamba zirimo kongera isuku bagiye mu mazi, hamwe no kugabanya umubare w’abajya mu mazi kugira ngo bubahirize amabwiriza yo guhana umwanya.

Gakuru Jean Baptiste ukuriye ihuriro ry’amakoperative y’uburobyi mu Karere ka Rubavu avuga ko ubu abantu batatu ari bo bajya mu bwato mu gihe mbere hajyagamo abantu bane.

Agira ati; “Natwe twafashe ingamba mu kwirinda icyorezo cya Coronavirus, ubu ikipe igizwe n’amato atatu ikoreshwa n’abantu icyenda mu gihe mbere bageraga muri 12.”

Gakuru avuga ko umusaruro w’isambaza uboneka ariko kubera igabanuka ry’isoko ubu igiciro bagurishaho isambaza cyaramanutse.
Ati “Mbere ikilo cy’isambaza cyabarirwaga mu mafaranga ari hagati y’ibihumbi bibiri na bitatu ariko ubu kigurwa amafaranga ari hagati y’igihumbi n’igihumbi na magana arindwi.”

Umusaruro w’isambaza wabonekaga mu kiyaga cya Kivu mu Karere ka Rubavu na Rutsiro wajyanwaga mu mujyi wa Gisenyi, Goma na Kigali no mu tundi duce tw’igihugu ariko kubera ingendo zahagaze ngo zigurishwa mu mujyi wa Gisenyi gusa.

Mu Karere ka Nyamasheke na ho abakora uburobyi bavuga ko umusaruro ukomeje kuboneka kandi n’abaguzi baboneka nubwo batazijyana ku masoko ya kure nk’uko byahoze.

Umuyobozi w’abakora uburobyi mu Karere ka Nyamasheke witwa Ndahayo, avuga ko ku munsi babona toni zigera muri eshatu kandi ko abaguzi baboneka, icyakora ngo ntibagurirwa nka mbere Coronavirus itaraza.

Yagize ati “Mbere ikilo cy’isambaza cyaguraga amafaranga atari munsi ya 2,200 ariko ubu ntituyagezaho, icyakora kuba zitabura abaguzi ntacyo bidutwaye.”

Ikiyaga cya Kivu kiri mu biyaga byo mu Rwanda bitanga umusaruro w’isambaza, icyakora abakora uburobyi bavuga ko umusaruro w’amafi utakiboneka neza.

Zimwe mu mpamvu zitangwa zituma igiciro cy’umusaruro w’isambaza kigabanuka, ni igabanuka ry’isoko.

Mu mujyi wa Gisenyi abagore bacuruza isambaza bavuga ko uko barangura ariko bacuruza bakavuga ko isambaza zihendutse kurusha inyama kandi bifasha abantu kurya neza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka