Hari ibiribwa biri kugurwa make ibindi bikangirika kubera COVID-19

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) ivuga ko abaguzi b’ibiribwa babaye bake muri iki gihe, bitewe n’uko gahunda ya #GumaMuRugo yatumye abantu bamwe bahunika mbere y’igihe abandi babura ubushobozi bwo kubigura.

Ibiribwa bitabikika bishobora kubura abaguzi
Ibiribwa bitabikika bishobora kubura abaguzi

Umuyobozi muri MINICOM ushinzwe ubucuruzi bw’imbere mu gihugu, Karangwa Cassien, avuga ko ibiribwa bitarimo kugurwa ahanini ari ibidashobora kubikwa igihe kirekire.

Karangwa akomeza agira ati “Ahantu ibirayi bya Kinigi byagurwaga amafaranga 400-500 nko mu isoko rya Kimironko, ubu biragurwa amafaranga 350, ariko ahandi bikagurwa 300 cyangwa 310.

Impamvu ibiciro byagabanutse ni uko cya gihe twabwiraga abantu ko batazafunga (ahacururizwa ibiribwa), harimo abihutiye kugura ibiribwa bibikika nka kawunga, umuceri,…bikaba ari byo bagura byinshi.

Habayeho guhahira rimwe bituma umuntu wabiguze asigara agura ibindi bike akeneye, icyakora hari n’ikijyanye n’ubushobozi kuko abantu bahahaga bari gufashwa na Leta n’abagiraneza”.

Umuhinzi w’ibirayi n’imboga mu karere ka Rubavu, Baharakubuye Janvier, avuga ko ibiciro bya bimwe mu biribwa Leta yashyizeho bishobora kudahindagurika, ariko ko abahinzi bato bato b’imbuto, imboga n’ibindi bitashyirweho ibiciro, ngo bashobora kubura isoko, umusaruro wabo ukabapfira ubusa.

Baharakubuye avuga ko ibi byatizwa umurindi n’uko hari abacuruzi bato bato b’ibiribwa batinya kujya kubishaka no kubijyana ku masoko manini, bitewe n’uko na bo bari mu basabwa kuguma mu rugo.

Igiciro cya bimwe mu byashyiriweho ibiciro na Leta ngo gashobora kutagabanuka cyane
Igiciro cya bimwe mu byashyiriweho ibiciro na Leta ngo gashobora kutagabanuka cyane

Baharakubuye agira ati “Nk’ibirayi byo nta kibazo bifite kuko bakoze amakoperative abicuruza, bikaba binyura mu nzira zaciwe na Leta bikagera ku masoko manini, ariko imboga nk’izi za beterave zijyanwa mu masoko mato mato adafatika.

Ku isoko rinini abaguzi b’imboga n’imbuto bashobora kuboneka kuko bakoze amakoperative, ariko hasi nta bahari, hakaba havuka ikibazo cy’igiciro gito (aho byeze), kereka ahari ababigemuraga ku masoko manini bagiye bahabwa ibyemezo bituma batagirira ikibazo mu nzira”.

Asubiza iby’iki kibazo, umuyobozi w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa (FAO) mu Rwanda, Otto Muhinda, avuga ko ku bufatanye n’inzego z’ibanze, barimo gutegura kujya batanga amafaranga ku bacuruzi bo mu cyaro bakusanya ibiribwa aho byeze, bakabishyira abaturage barimo gufashirizwa mu ngo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka