Jimmy Mulisa: Nta munyamahanga wakabaye akina mu Rwanda adakinira ikipe y’igihugu avukamo
Hamaze iminsi mu itangazamakuru mu Rwanda hari impaka ku kongera umubare w’abanyamahanga bakina mu Rwanda ukava kuri batatu babanza mu kibuga bakaba batanu cyangwa batandatu kugira ngo urwego rwa shampiyona ruzamuke.

Jimmy Mulisa wahoze akinira ikipe y’igihugu Amavubi, wakiniye akanatoza APR FC, na we yagize icyo avuga ku byo kongera umubare w’abanyamahanga muri shampiyona.
Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today tariki ya 5 Mata 2020 yavuze ko nta munyamahanga wakabaye akina mu Rwanda adakinira ikipe y’igihugu avukamo.
Yagize ati "Ndibuka nza muri APR FC byari bigoranye kubonamo umwanya bitewe n’abanyamahanga bakomeye barimo, kuri njye navuga ko kugira ngo abakinnyi ba hano mu Rwanda babone abo bigiraho twakwemereye abanyamahanga gukina ariko umukinnyi uje akaba akinira Ikipe y’igihugu avukamo."
Yifashishije urugero rw’aho yakinnye, yagize ati "Ndibuka njya gukina mu Bubiligi umunyamahanga uvuye muri Afurika bamwishyurira amafaranga menshi, ikipe ntiyakwemera kugufata izi neza ko uzayihenda kandi nta musaruro bakubonamo, ahubwo amakipe ahitamo gufata abenegihugu babiri."
Yakomeje avuga ko iyo igihugu gifite abakinnyi b’Abanyamahanga bakomeye abenegihugu babona aho kwigira, shampiyona igakomera, iyo shampiyona ikomeye n’ikipe y’igihugu irakomera abafana bakabona ibyishimo.
Urugendo rwa Jimmy Mulisa muri ruhago:
2002-2005: APR FC
2005: RAEC Mons (mu Bubiligi) : Mu mikino 12 yatsinzemo ibitego bitanu
2006: KRC Mechelen (mu Bubiligi) mu mikino 13 yayikiniye yatsinze igitego kimwe
2006-2007: RFC Tournai (mu Bubiligi) yakinnye imikino 25 atsinda ibitego 12

2007-2008: KFC Hamme (mu Bubiligi) mu mikino 15 yatsinze ibitego birindwi
2008-2010: SV Roeselare (mu Bubiligi) yakinnyemo imikino 13 atsinda igitego kimwe
2008-2009: KSK Beveren yo mu Bubiligi (ku ntizanyo) mu mikino 12 yatsinzemo igitego bitanu
2010: SV Roesalere (mu Bubiligi) yakinnye imikino 13 atsinda ibitego
2010: Ceahlaul Piatra Neamt (muri Romania) mu mikino 15 yatsinze ibitego bibiri
2010: Shakhter Karagandy (Kazakisthan) yakinnye imikino 13 nta gitego yahatsinze
2011: FC Vostok (muri Kazakhstan) mu mikino icyenda yatsinze igitego kimwe
2012-2013: AFC Tubize (mu Bubiligi) muri iyi kipe yo mu Bubiligi yahakinnye imikino 19 atsinda igitego kimwe
2013-2014: K. Berchem Sport (mu Bubiligi) mu mikino 18 yatsinze ibitego bibiri
National Football League
Ibitekerezo ( 8 )
Ohereza igitekerezo
|
Football nyarwanda ntikeneye abanyamahanga benshi, ahubwo njye mbona ikineye abatoza beza baza kwigisha abana babanyarwanda,ndetse naba ba Mulisa bakabona aho bigira coaching.Wowe wigeze ubona mumwitozo ya national team aho coach wungirije yicaye hejuru ya ballon mugihe abandi batoza barimo gukora cyangwa bakora observation yabakonnyi ? Ahubwo ferwafa izadufashe ishake DTN ufite ubunararibonye aze afashe iterambere muri coaching ! Abanyamahanga beza bifuza kujya aho bahembwa menshi kandi football yateye imbere.
Murakoze kandi mukomere muribi bihe bya Covid-19
Ibyo azabivuge igihe championat yacu izaba yazamuye urwego.Umukinnyi ukina muri national team y’iwabo ntiyaza mu Rwanda;yajya aho azamura imininire he n’umushahara.
Reka mbaze uwo mutoza.Hari rutahizamu w’umunyarwanda tugira urusha Sarpong?Uretse se no gukinira Black Stars,ahubwo baranamuzi? Samson Babua wa Sunrise se iwabo yakina muri national team?Ariko bombi bafite icyo batumariye.Mbwira umunyekongo ukina muri Les Leopards waza mu Rwanda,uwo muri Uganda ninde,muri Mali,Cameroon...yewe no mu Burundi 11 babanzamo mu Ntamba ni Gael Duhayindavyi gusa ukina mu Rwanda.
Conclusion rero:Umupira w’uRwanda uracyakeneye abanyamahanga kuko baraturusha,igihe cyose tutaratangirira umupira mu bana:interscolaires,accademies,centres de formation,junior,etc...
Sha abarwayi bo mu mitwe baragwira wowe umenya uhagarariye abandi pe, ni igitekerezo ke ntukwiye kumwitiranya nibiburabwenge nkawe!
Sha abarwayi bo mu mitwe baragwira wowe umenya uhagarariye abandi pe, ni igitekerezo ke ntukwiye kumwitiranya nibiburabwenge nkawe!
Hhhhhh uwo ni umurwayi wo mumutwe. Azarebe iburayi ubu abakinnyi bose bakina muri premier league bakinira amakipe yabo yibihugu? Imyumvire ye iri hasi. Reba nka salupongo,babua si abataka bakomeye barusha abanyarwanda, ubu se barahamagarwa? Amakipe yabo aba afite benshi kd beza. Ngaho nabwire gikona igure christiano kuko we akinira ikipe yigihugu. Byonyine nubushobozi bwa gikona ntibwabasha kugura kagere na Jaques icyarimwe. Rero naceceke
Salpong barahari bamurusha urugero ni Danny ubu amurusha ibitego.ndetse nabandi benshi baba nyarwanda bamurusha ibitego ahubwo usanga aribo bamwigisha.
Ibyuvuga Nukuri
Nanjye ndumva uyu mutoza avuga ukuri kuko kuzana umunyamahanga abanyarwanda batakwigiraho nta mumaro.Gusa Jimy Ni intwari muri ruhago nyarda