U Bufaransa: Urupfu rw’umuhanzi Christophe waririmbye ‘Aline’ rwashenguye benshi

Umuhanzi wakunzwe cyane mu gihugu cy’u Bufaransa no ku isi Christophe yitabye Imana aguye mu bitaro, akaba yari afite imyaka 74 y’amavuko.

Umuhanzi Christophe yaririmbye indirimbo nyinshi zakunzwe zirimo iyitwa ‘Aline'
Umuhanzi Christophe yaririmbye indirimbo nyinshi zakunzwe zirimo iyitwa ‘Aline’

Byabanje kuvugwa ko yanduye icyorezo cya Coronavirus, gusa ntabwo byigeze byemezwa n’abaganga, kuko yazize indwara y’ubuhumekero yari amaranye iminsi idafite aho ihuriye na COVID-19, nk’uko n’umugore we Véronique Bevilacqua ndetse n’umukobwa we Lucie babyemeje.

Yari yagiye mu bitaro tariki ya 26 Werurwe 2020 mu bitaro bya Brest aho yakomeje kuremba kugeza ashizemo umwuka.

Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo z’Igifaransa zahogoje benshi harimo yitwa Aline yo mu myaka ya za 1965 ndetse na les mots bleus, yari akibasha kuririmba n’ubwo byagaragaraga ko ageze mu zabukuru.

Ibitangazamakuru hafi ya byose byo gihugu cy’u Bufaransa byafashe umwanya wo kuvuga kuri uyu muhanzi wakunzwe na benshi, ndetse bamwe bemeza ko baza kumwibuka mu bitangazamakuru bitandukanye mu buryo bwihariye.

France Culture ikaza kumwibuka no kumwunamira guhera saa tatu z’umugoroba.

Abahanzi batandukanye batanze ubutumwa bwo gushima uyu muhanzi wagiye barimo umuririmbyikazi uzwi mu Bufaransa witwa Zazie wagize ati “Umugabo udasanzwe, umugabo w’amayobera, uw’ijwi ritagereranywa, isanzure ryihariye, waraturirimbiye turanyurwa, byari ibitangaza, urabeho Christophe”.

Jean Michel Jarre we yagize ati “Tubuze umuntu udasanzwe utazabona umusimbura, wari wihariye haba mu kuririmba no kwigaragaza ku ruhimbi, tuzagumbura Christophe”.

Kanda munsi hagati wumve indirimbo ‘Aline’ ya Christophe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

C’est le chemin de toute la terre (ni iwabo wa twese).Nobody can escape Death.Impamvu twese turwara,tugasaza kandi tugapfa,nuko duturuka kuli DNA (ADN) ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha.
Ariko nk’abakristu,ntitugatinye urupfu.Tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,batiberaga mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.

munyemana yanditse ku itariki ya: 18-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka