Gakenke: Amagi asaga ibihumbi 300 yabuze isoko

Abakora umwuga w’ubworozi bw’inkoko mu Karere ka Gakenke baratabaza Leta ngo ibashakire isoko ry’amagi mu gihe bakomeje guhura n’igihombo gikomeye muri ibi bihe isi yugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus, ubu amagi asaga ibihumbi 300 afite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda Miliyoni zisaga 24 akaba ari mu buhunikiro nyuma y’uko isoko rihagaze.

Amagi asaga ibihumbi 300 yabuze isoko
Amagi asaga ibihumbi 300 yabuze isoko

Ayo magi asaga ibihumbi 300, afite agaciro k’amafaranga miliyoni 24 aragenda yiyongera umunsi ku wundi aho buri munsi basarura amagi atari munsi y’ibihumbi 10.

Icyo kibazo cyo kubura isoko ry’amagi gihangayikishije n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke, aho buvuga ko ari ikibazo kiri gutera ibihombo bikomeye abaturage bari barashoye imari mu bworozi bw’inkoko, ibyo bihombo bikaba byadindiza iterambere ry’akarere n’imibereho myiza y’abaturage nk’uko Kigali Today yabitangarijwe na Niyonsenga Aimé François, Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu.

Yagize ati “Mu bworozi byagendaga neza, ariko COVID-19 yadukozeho ubu dufite umusaruro w’amagi menshi akeneye isoko. N’ubu umpamagaye nari maze guhamagara umuyobozi wa RAB ushinzwe ubworozi ambwira ko tuvugana mu kanya kuko ari mu nama, ni ukugira ngo adufashe, kuko uyu munsi dufite amagi asaga ibihumbi 300 akeneye isoko”.

Niyonsenga yakomeje agira ati “Ubundi twari dufite isoko rihagije riva i Rubavu, ariko ubu na bo baratwereka ko batakibona uko bayambukana mu bihugu duturanye, ku buryo n’uje aje kugura yumva atarenza amafaranga 60 ku igi kandi nabwo agatwara duke mu gihe igi risanzwe ritajya munsi y’amafaranga 80. Murumva ko harimo igihombo gikomeye ku mworozi ukeneye gushaka ibyo kurya by’inkoko n’ubundi buryo bwo kuzitaho”.

Kubura isoko ry’amagi ni kimwe mu bikomeje guhangayikisha aboroye inkoko dore ko abenshi bari baragize ubwo bworozi umwuga aho bamwe bateje imbere ubwo bworozi bajyaga babitoza abandi, ku buryo umubare munini w’abaturage bari barashoye mu mishinga y’ubworozi bw’inkoko bitewe n’uburyo bazibonagamo umusaruro.

Abaganiriye na Kigali Today baravuga ko ubu babuze aho bashyira amagi dore ko hari n’aboroye inkoko babasha kubona amagi asaga ibihumbi bitatu ku munsi, ibihombo bikaba bibugarije ndetse bamwe bakaba bakomeje kuyagurisha ku mafaranga make mu rwego rwo kubona icyatunga izo nkoko.

Nsanzamahoro Claudien yagize ati “Korora inkoko ni umushinga tumazemo igihe kandi wari udutunze, ariko ubu turi mu marira. Ubu ibihumbi bitatu by’inkoko noroye zimpa amagi asaga ibihumbi bibiri, mu minsi 10 mba mfite amagi ibihumbi 20.

Ubu aho bigeze ni ibihombo gusa, hari ubwo nemera igi nkaritangira ku mafaranga 60 ngo mbone icyo inkoko zirya, ubu mbitse amagi asaga ibihumbi 12 ntazi icyo nzamaza”.

Nsanzamahoro avuga ko abenshi bafite impungenge z’amabanki bagiye bafatamo inguzanyo ngo bite ku bworozi bwabo. Ngo aherutse gukodesha imodoka agemura amagi asaga ibihumbi 56 i Rubavu ku giciro cy’amafaranga 60 ku igi bimutera ibihombo ngo atazashobora kwikuramo.

Agira ati “Ubusanzwe igi twarigurishaga ku mafaranga 80 no hejuru yayo, none ubu baraguha 60 wamaze kwinginga. Mperutse gukodesha imodoka nyipakiramo amagi asaga ibihumbi 36, kubera ko nziranye n’abacuruzi benshi nyohereza i Rubavu, ariko nkubwiye amafaranga 60 ku igi nagurishijeho, n’ibiryo nagabuye, ni igihombo gikomeye ntazikuramo, uratanga amagi ku mafaranga 60 watekereza imodoka wakodesheje wareba ayo utanga ugura ibiryo by’inkoko n’imiti yazo, ugasanga ari igihombo gikomeye ku mworozi”.

Mugenzi we witwa Nsekanabanzi Léonidas ubitse amagi agera ku bihumbi 14, avuga ko ku isoko yari afite i Rubavu yahabwaga amafaranga ari hejuru ya 80 ku igi, none ubu ntakibona n’umuha make, ubu yafashe gahunda yo kuyabika mu buhinikiro bw’inzu ye.

Avuga ko abo batanga amafaranga 60 ku igi rimwe na bo bataboneka neza ngo batware menshi, ubu icyo bari gukora ni ukwemera bagahendwa bagatanga amagi make kugira ngo babone icyatunga inkoko.

Yagize ati “Nk’ubu mfite amagi ibihumbi 14, ubushize nagurishijeho duke nemera guhendwa ku mafaranga 60, kugira ngo mbone icyo kugaburira inkoko ngo zidapfa. Ubu byatuyobeye mutubarize Leta idushakire isoko, urabona ibiryo byo mu ruganda biba bihenze, wajya mu mibare ugasanga n’utwo wari warazigamye uradukomaho”.

Maniragaba ufite amagi ibihumbi 60 mu nzu iwe, na we avuga ko COVID-19 yabakomye mu nkokora mu bworozi bwabo, aho biri kubagiraho ingaruka zikomeye z’ubukungu.

Agira ati “Nk’ubu gutunganya aho ziba birasaba amashariro, urajya kuyashaka bakaguhagarika ngo ntabwo imodoka itwaye ibyo kurya, hariyongeraho ikibazo cy’aho kugemura umusaruro, isoko rya Rubavu ryarahagaze ndetse n’irya Rusizi nk’amasoko yatuguriraga bakohereza amagi mu bihugu bidukikije none imipaka yarafunze, byatuyoboye”.

Kigali Today iracyagerageza kumva icyo inzego nkuru za Leta zivuga kuri iki kibazo, dore ko twagerageje kuvugana na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ariko ntitwababona. Mu gihe baramuka batubwiye ingamba zihari tukaza kuzibagezaho.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Hakuziyaremye Soraya, aherutse gutangariza kuri Radio Rwanda ko barimo gukorana na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi kugira ngo bashake isoko ry’imbere mu gihugu kuko hari ahabonetse imbogamizi z’uko ibicuruzwa cyane cyane ibyerekeranye n’ubuhinzi n’ubworozi bitava mu turere ngo bijye i Kigali cyangwa bive i Kigali bijya mu turere nyamara kandi gutwara ibyo bicuruzwa ari ibintu byemewe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Nkeneye Amagi menshi mwaduhuza nabayafte numero ni 0787732937

mico yanditse ku itariki ya: 12-06-2020  →  Musubize

Niba by’ukuri ushobora kubona amagi ahagije hamagara iyi number tuvugane
+250 783 758 851

Shema yanditse ku itariki ya: 24-04-2020  →  Musubize

Bayahaye abaturage bakayirira se? Fore ko nomuri iyi minsi nabo bisonzeye

Innocent yanditse ku itariki ya: 19-04-2020  →  Musubize

Njye ndumva ahasigaye arukwitabaza Leta ikabatabara bakagurirwa ayo magi bakazayishyura buhoro buhoro nyuma yibi bihe bikomeye tumazemo iby’umweru byinshi birangiye.

Egide Nkurunziza yanditse ku itariki ya: 19-04-2020  →  Musubize

Iki kibazo cyabaye mu gihugu cyose. Aborozi bakwiye gufashwa na RAB gushyirirwaho ibiciro umuguzi atajya munsi, kuko ubworozi nti bukwiye kujya muri open competition

Nk’ubu ikiro cy’inyama z’inkoko cyaguraga 2400 ubu kiragura 1400 na 1500, kandi cout de production ni 2200. Leta ikwiye gufata icyemezo kabisa

Michel yanditse ku itariki ya: 18-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka