#GumaMuRugo: Umuhanzi Edouce nibwo ari gukora cyane yanasohoye indirimbo

Mu gihe benshi bagowe na gahunda yo kuguma mu rugo mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, umuhanzi Edouce Softman we avuga ko yahisemo kubyaza aka kanya umusaruro w’ubuhanzi akandika indirimbo, akajya no muri Studio ku buryo yanashyize hanze indirimbo yise “Mpisemo”.

Edouce avuga ko muri gahunda ya GumaMuRugo ari gukora cyane
Edouce avuga ko muri gahunda ya GumaMuRugo ari gukora cyane

Gahunda ya #GumaMuRugo yagoye benshi barimo n’abahanzi, nyamara Edouce Softman mu rwego rwo kwirwanaho ngo atagira irungu akarambirwa vuba, yahisemo gukora cyane akazi ke k’ubuhanzi muri ibi bihe, agafata umwanya munini yandika indirimbo, anazikora muri Studio nk’uko yabitubwiye.

Ati “Ni ibihe bigoye kuri buri wese nannjye ndimo, ariko jyewe kuko ndi umuhanzi, ubuhanzi mbukorera mu rugo nkiha amabwiriza yo gukora cyane ku buryo njya kuryama naniwe nakanguka ku munsi ukurikiyeho ngasubira mu kazi k’umuziki”.

Edouce yavuze ko indirimbo “Mpisemo” ari umusaruro w’ibi bihe byo kuguma mu rugo, kuko yayikoze ashaka gushimisha abantu bari mu rukundo muri ibi bihe.

Iyi ndirimbo Edouce asohoye muri ibi bihe byo kuguma mu rugo, yumvikanamo amagambo y’urukundo ikaba no mu njyana asanzwe amenyereweho ya RnB, akavuga ko ashaka kugaruka muri iyi njyana kuko na yo yasanze ifite abakunzi benshi kandi ngo ni yo yatumye amenyekana.

Mu minsi yashize yigeze kuva muri iyi njyana ayoboka injyana zibyinitse zirimo n’iyo yashyize hanze umwaka ushize yitwa “Ntafatika”, ariko nyuma yayo yongeye kugaruka muri iyi njyana yitonze ishimisha abakundana, kuko na mbere umwaka wa 2020 ugitangira yari yashyize hanze “Ni wowe” ikundwa n’abatari bake.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Urwanda rufite intego nziza nubwo bawo bamwe babifata nkubugome ariko ntakundi byanjyenda NANJYE

Ahondi nkwicuza iyaba ndi Irwanda yenda nari kuzarokoka ahondi ntakizere

IMVUGO NIYO NGIRO

Claude Nzacahinyeretse yanditse ku itariki ya: 17-04-2020  →  Musubize

Urwanda rufite intego nziza nubwo bawo bamwe babifata nkubugome ariko ntakundi byanjyenda NANJYE

Ahondi nkwicuza iyaba ndi Irwanda yenda nari kuzarokoka ahondi ntakizere

IMVUGO NIYO NGIRO

Claude Nzacahinyeretse yanditse ku itariki ya: 17-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka