Arabiya Sawudite yatanze miliyoni 500 z’Amadolari yo kurwanya #COVID19

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) rirashimira cyane igihugu cya Arabiya Sawudite cyatanze inkunga ya miliyoni 500 z’Amadolari ya Amerika, azafasha OMS guhangana n’icyorezo cya Coronavirus cyugarije isi.

Mu butumwa umuyobozi wa OMS, Dr Tedros Adhanom Gebreyesus yacishije kuri Twitter kuri uyu wa 17 Mata 2020, yashimiye ubuyobozi bw’icyo gihugu.

Yagize ati “Ndashimira byimazeyo umwami Salman wa Arabiya Sawudite ndetse n’abaturage b’icyo gihugu kubera ubumuntu bwabo bagaragaje mu gutanga inkunga y’inyongera kuri uwo muryango mu rwego rwo gushakira igisubizo icyorezo cya COVID-19”.

Ati “Turizera ko n’ibindi bihugu bigize ihuriro ry’ibihugu 20 bikize ku isi (G20), bizakurikiza urugero rwanyu. Turi kumwe”.

OMS ikomeza gusaba ibyo bihugu bya G20 gutanga inkunga yabyo kugira ngo uwo muryango uzibe icyuho cya miliyari umunani z’Amadolari ya Amerika akenewe kugira ngo haboneke inkingo z’icyo cyorezo zakoreshwa aho zikenewe ku isi.

Ibihugu bitandukanye bikomeje kwitanga kugira ngo OMS ibashe gukomeza gukora akazi kayo ko guhangana na COVID-19, ikanashimirwa uko irimo kwitwara mu kugabanya ubukana bw’icyo cyorezo.

Arabiya Sawudite kimwe n’ibindi bihugu bikomeje gutanga iyo nkunga mu gihe igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, biciye kuri Perezida wacyo, Donald Trump, giherutse gutangaza ko inkunga cyari gisanzwe gitanga muri OMS buri mwaka kitazayitanga, kuko Perezida Trump ashinja OMS uburangare mu gukumira COVID-19.

Ibyo ngo byatumye uwo muryango ugira icyuho kinini ugereranyije n’amafaranga akenewe kugira ngo icyo cyorezo kiri ku isi yose gihashywe.

Kugeza ubu ku isi abamaze kwandura Coronavirus bamaze kurenga 2,160,100 ikaba imaze guhitana abarenga 145.500 mu bihugu 185.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ni byiza cyane ko Saudi Arabia yatanze miliyoni 500 z’amadolari yo guhangana na COVID-19.Ni igikorwa cy’urukundo ku bantu bose batuye isi.Ariko umuntu yakwibaza niba gihagije kugirango Imana ibashime.Dukurikije ibintu bibi Saudi Arabia ikora,ntabwo Imana ishobora kuyibabarira.Urugero,iherutse kwica umunyamakuru Jamal Khashoggi.Muli Yemen,Saudi Arabia irimo kwica inzirakarengane zitabarika,barwana n’Abaslamu b’aba Shia,bashyigikiwe na IRAN.Nkuko Imana ivuga muli Ibyakozwe 3:19,"Imana ibabarira gusa umuntu wihannye". Ntacyo bimaze gukora ikintu kiza,hanyuma ugakomeza gukora ibindi bibi.Ni nkuko muli 1994,interahamwe yahishaga umuntu umwe,ikajya kwica abandi.
Gusa nyine muli Politike niko bimera.Iteka habamo ubwicanyi n’intambara.

munyemana yanditse ku itariki ya: 17-04-2020  →  Musubize

Nonese America ntabo yica?
Ko ibica se ikanahagarika inkunga yatangaga

Man yanditse ku itariki ya: 18-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka