#GumaMuRugo yagabanyije ihumana ry’ikirere cy’Isi (Ubushakashatsi)

Ibikorwa bya muntu, biza ku isonga mu gutuma ikirere gihumana. Ikigo gishinzwe iby’ubumenyi nw’ikirere gikorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NASA), cyerekanye ukuntu ikirere cya Wuhan, mu gihugu cy’u Bushinwa, ari naho hatangiriye icyorezo cya COVID-19, ndetse no mu Butaliyani, igihugu cyibasiwe cyane na COVID-19, ikirere kimeze neza, aho bavugaga ko ibyotsi byahumanyaga ikirere biturutse mu nganda n’ibinyabiziga byari byagabanutse ku kigero cya 30%.

Mu gace ka Nyabugogo muri Kigali muri iyi minsi ni uku hasa, mu gihe mbere hahoraga urujya n'uruza rw'ibinyabiziga bisohora imyuka mibi ihumanya ikirere
Mu gace ka Nyabugogo muri Kigali muri iyi minsi ni uku hasa, mu gihe mbere hahoraga urujya n’uruza rw’ibinyabiziga bisohora imyuka mibi ihumanya ikirere

Abashakashatsi mu by’ubumenyi bw’ikirere muri kaminuza ya Columbia, batangarije BBC ko muri New York, imyuka ihumanya ikirere yagabanutseho 50%, bitewe na gahunda ya guma mu rugo.

Mu Rwanda, Ikigo cy’Igihugu cyo kubungabunga ibidukikije (REMA), kivuga ko gahunda yo kuguma mu rugo, yatumye ibyateraga ikirere guhumana byinshi bitagikoreshwa, byasukuye ikirere muri rusange, kuko byatangiye kugaragara mu cyumweru cya mbere.

Mu kiganiro Kigali Today yagiranye na Dr Kalisa Egide, inzobere mu birebana n’imyuka ihumanya ikirere muri REMA, akaba n’Umushakashatsi wa Kaminuza y’u Rwanda uzobereye mu myuka yanduza ikirere n’uko yakwirindwa, yasobanuye ko icyumweru cya mbere cya gahunda ya Guma mu rugo, mu Mujyi wa Kigali, umwuka uhumanye wagabanutseho 20%.

Mu Rwanda, ibinyabiziga (imodoka na moto) ndetse n’ibicanwa (inkwi n’amakara) biza ku isonga mu guhumanya ikirere. Dr Kalisa Egide, avuga ko kuba ibinyabiziga bitakigenda cyane ari cyo cyatumye ahanini ibyuka bihumanye bigabanuka, ariko hakiyongeraho na zimwe mu nganda zitagikora nk’uko bisanzwe.

 Kuri iyi karita, NASA yerekana uko ihumana ry'ikirere ryagabanutse mu bushinwa muri ibi bihe bya COVID-19
Kuri iyi karita, NASA yerekana uko ihumana ry’ikirere ryagabanutse mu bushinwa muri ibi bihe bya COVID-19

Gusa n’ubwo muri iyi minsi ikirere cy’isi cyaruhutse ikigero kinini cy’imyuka ihumanya, hari impungenge zikomeye ko nyuma y’iki cyorezo, abantu bazakuba inshuro nyinshi ibyo bakoraga, inganda zikarushaho kurekura ibyotsi byinshi bihumanya ikirere, ndetse n’abatwara imodoka, bakazazigendamo cyane, bagerageza kuziba icyuho mu bukungu batewe n’iki cyorezo.

Dr Kalisa, avuga ko izi mpungenge no mu Rwanda zihari, ariko ko hari ingamba zafashwe. Yagize ati: “Imodoka na Moto nizongera kujya mu muhanda, imyuka mibi na yo izatangira kugenda yiyongera gahoro gahoro.”

Icyakora mu Rwanda avuga ko hari ingamba zo kwirinda ko iki kibazo cyakongera, ndetse zimwe zo zatangiye gushyirwa mu bikorwa.

Yagize ati: “Turashaka ko mu Rwanda, na nyuma ya gahunda ya Guma mu rugo, imyuka ihumanya ikirere yakomeza kugabanuka. Mu ngamba zatangiye gukorwa, harimo nko kugabanya imodoka zishaje mu muhanda, izihari na zo zigakorerwa ubugenzuzi (Contole Technique), ku buryo zidasohora imyuka myinshi ihumanye. Hari kandi gahunda y’uko inganda na zo zatangira kujya zipima imyuka ihumanye zisohora, zikayigabanya ku buryo imyuka isohoka iba ku kigero cyemejwe (Standard) ku buryo mpuzamahanga.”

Mu mihanda ya Kigali nta bantu barimo, ibinyabiziga na byo ni bikeya
Mu mihanda ya Kigali nta bantu barimo, ibinyabiziga na byo ni bikeya

Dr Kalisa, akomeza avuga ko abatwara ibinyabiziga, bajya birinda guhagarara umwanya muremure, ikinyabiziga cyaka ariko kitagenda. Yagize ati: “Abashoferi mu gihe bahagaze, bajye bazimya imodoka, kuko burya imodoka yaka itagenda, ihumanya cyane ikirere kurusha imodoka igenda”

Buri mwaka, hafi miliyoni 7 z’abantu, bicwa n’indwara zituruka ku guhumana kw’ikirere, ikaba ari yo mpamvu buri gihugu ku isi cyagiye gisabwa gukora ibishoboka byose, kikagabanya ibikorwa bihumanya ikirere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Topsec ntiri huhemba aba guard(security) kdi buri gitondo bajya kukazi nkuko bisanzwe nikibabaje no baza kwishyuza aho aba security babo barinda ibi nibiki mwabantu mwe ndumva ntabumfura burimo mutubarize rwose ndabaahimiye

Elias yanditse ku itariki ya: 16-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka