StarTimes ifatanyije na BTN TV barimo kwigisha abanyeshuri ba P6

StarTimes iratangaza ko ifatanyije na BTN TV barimo kwigisha abanyeshuri bo mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, binyuze kuri Televiziyo na StarTimes ON App.

StarTimes ivuga ko igihe cyose ihari kugira ngo ikomeze kubana n’abafatabuguzi bayo mu bihe bitandukanye.

Imenyesha ababyeyi n’abana biga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, ko badakwiye guhangayika kuko StarTimes ifatanyije na BTN TV barimo kubafasha gukomeza amasomo bari mu rugo.

Gahunda ya guma mu rugo irakomeje kandi n’amasomo arakomeje kubanyeshuli.

Abanyeshuli bo mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza bashobora gusubira mu masomo, harimo Imibare, Indimi ndetse n’ ubumenyi (Siyansi).

StarTimes ivuga ko abanyeshuli biga mu mwaka wa gatandatu baba bitegura kujya mu mashuli yisumbuye, bityo bikaba byiza iyo batangiye gusubiramo amasomo yabo hakiri kare, kugira ngo bazabashe gutsinda neza ibizamini bisoza umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza.

Gahunda yo gusubiramo amasomo ku banyeshuli biga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza inyura kuri BTN TV, igaragara kuri dekoderi ya StarTimes kuva kuwa mbere kugeza kuwa gatandatu saa tatu kugeza saa yine za mu gitondo, no kuva saa cyenda kugeza saa kumi z’umugoroba, ndetse no kuri apulikasiyo ya StarTimes (StarTimes ON App) igihe cyose umwana afite umwanya, ku buntu niba ufite ama inite.

Ubu abanyeshuli bo muwa gatandatu w’amashuri abanza bashobora gukurikira (MATH | Primary 6, TOPIC: Converting decimals to percentages; SCIENCE | Primary 6, TOPIC: Animal kingdom), bakareba byose bibereye mu rugo kuri StarTimes ON APP.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka