U Bushinwa bwohereje abaganga muri Afurika bo gufasha kurwanya COVID-19

Itsinda ry’abaganga b’Abashinwa ryarangije kwerekeza ku ikubitiro mu bihugu bya Etiyopiya na Burkina Faso kugira ngo bashyigikire ingamba zo kurwanya icyorezo cya Coronavirus.

Umubare w’abo baganga wa nyawo nturamenyekana, ariko bahagurutse mu mujyi witwa Tianjin, mu Ntara ya Sichuan berekeza muri Afurika.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa yavuze ko bahagurutse mu gitondo cyo ku wa kane tariki 16 Mata 2020 berekeza muri ibyo bihugu.

Umuvugizi w’iyo Minisiteri Zhao Lijian, yagize ati: "Bazasangira ubunararibonye, batange inama mu bya tekinike mu gukumira icyorezo mu bihugu byombi bya Afurika, Ethiopia na Burkinafaso."

Ethiopia na Burkinafaso bibaye ibihugu bitatu nyuma ya Nigeria na yo iherutse kuvuga ko iteganya kuzana abaganga 18 b’Abashinwa muri iki gihugu kugira ngo bafashe kurwanya coronavirus, ariko abaganga baho bavuze ko batishimiye ko Leta iha akazi abaganga b’abanyamahanga kandi hari umubare munini w’abaganga b’imbere mu gihugu bicaye nta kazi bafite bamwe bakaba bamaze n’iminsi bandikira Leta ngo bagire icyo bafasha mu gukorera ubushake muri ibi bihe, ariko Leta ikaba yaranze kubasubiza ahubwo igitsimbaraye ku kuzana abaganga bo mu Bushinwa.

Ishyirahamwe ry’ubuvuzi rya Nigeria ryagaragaje impungenge z’uko abaganga b’Abashinwa batazamenyera umuco cyangwa ibibazo byo muri Nigeria.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka