The Mane yasohoye indirimbo ya Shizzo na Adolphe ivuga kuri COVID-19 ikanasabira amahoro Afurika
Umuhanzi Ben Adolphe wo mu Rwanda na Shizzo utuye muri Amerika bahuriye mu ndirimbo yo gusabira amahoro umugabane wa Afurika banaririmba ku cyorezo cya COVID-19 gitumye abantu benshi bahera mu mazu yabo kubera gahunda ya Guma mu rugo.
Ni indirimbo bise ‘AFRICA’ yari imaze igihe yaranditswe na Ben Adolphe ndetse atangira kuyikorera amajwi ariko ntiyayisoza ahita ayireka, ariko ayihagarika yarayumvishije mugenzi we Shizzo usanzwe ukorana bya hafi n’inzu ya The Mane.
Mu gihe muri Amerika gahunda yo kuguma mu rugo yari imaze gukazwa, nibwo Shizzo yibutse ko hari indirimbo yari yarumvanye Adolphe itarangiye, amusaba ko bayisubiranamo, bahuza amajwi bikozwe na Noxy Beat na we ukorana na The Mane indirimbo irarangira, ubuyobozi bwa The Mane buhitamo kuyishyira hanze.
Baad Rama uyobora The Mane yavuganye na Kigali Today iyi ndirimbo igisohoka, asobanura ko iki ari kimwe mu bikorwa byinshi bakoze muri iki gihe cyo kuguma mu rugo, anavuga ko hari ibindi bikorwa bitandukanye bagiye bakora bizagenda bijya hanze birimo n’indirimbo za Queen Cha na Marina hamwe na Shizzo wisunze iyi nzu vuba.
Ben Adolphe wanditse iyi ndirimbo, asanzwe ari umwanditsi n’umuririmbi wabyigiye mu ishuri ryo ku Nyundo, akaba yari asanzwe afashwa na Shizzo binyuze mu nzu ye yise Bugoyi, ariko ubu ibikorwa bya Shizzo bisa n’ibyihuje cyane na The Mane ari na yo mpamvu Shizzo yisanze arimo akorana na The Mane ku nshuro ye ya mbere.
Ku ruhande rwe, Adolphe yabwiye Kigali Today ko iby’imikoranire na The Mane batarabiganiraho, icyo barimo bakora muri iyi minsi gusa ubu ngo ni ukwita kuri iyi ndirimbo ngo barebe ko yagera kure.
Kanda munsi hagati wumve indirimbo ‘AFRICA’ ya Shizzo na Ben Adolphe
Inkuru bijyanye na: Coronavirus
- Umufaransa Remy Julienne wamamaye muri filime za James Bond yishwe na Covid-19
- Burera: Izuba, imvura na COVID-19 byabangamiye ubuhinzi
- Mu Rwanda abantu 9 bishwe na COVID-19, habonetse abanduye bashya 310
- Inkingo Miliyoni za Covid-19 ziragera mu Rwanda muri Gashyantare
- Rwarutabura (Nyamirambo) Kwirinda Coronavirus bisa n’aho bitabareba: Amafoto + Video
- Mu Rwanda abantu 5 bishwe na COVID-19, habonetse abanduye bashya 312
- Amakuru y’uwanduye COVID-19 azajya amenyeshwa abayobozi b’aho atuye
- Kigali: Bamwe kuguma mu rugo babigize ibihuha. Dore uko byifashe mu mafoto
- AS Muhanga yasubitse amasezerano y’abakozi
- Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Zimbabwe yahitanywe na Covid-19
- Hari abatorohewe no kugera mu rugo saa kumi n’ebyiri, abakora ingendo za ngombwa barafashwa
- Dore Serivisi z’ingenzi zemerewe gukomeza mu gihe cy’ingamba zo kwirinda Covid-19
- Mu Rwanda abantu 2 bishwe na COVID-19, habonetse abarwayi bashya 289
- Bishimiye ko abana bato basubiye ku ishuri, biyemeza kubafasha kwirinda COVID-19
- Abasubijwe muri Guma mu Rugo barasabwa gutinya COVID-19 kurusha uko batinya inzara
- Gukora Siporo muri Kigali utarenze Umudugudu wawe biremewe
- Abatunguwe na Guma mu Rugo i Kigali barafashwa gukora ingendo ku munsi wa mbere
- Umuti ugabanya ubukana bwa COVID-19 uragera mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu
- Mu Rwanda abantu 4 bishwe na COVID-19, habonetse abarwayi bashya 227
- Kigali: Abantu 12% banduye Covid-19 (ubushakashatsi)
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|