Mu Rwanda abantu 65 bamaze gukira #COVID19

Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (MINISANTE) ryo ku wa Gatanu tariki 17 Mata 2020 rigaragaza uko icyorezo cya COVID-19 gihagaze mu Rwanda riragaragaza ko umubare w’abanduye icyo cyorezo umaze kugera ku bantu 143. Muri bo harimo 5 bashya bakaba babonetse mu bipimo 760 byafashwe mu masaha 24.

Iryo tangazo rivuga ko abakize bamaze kuba 65 (harimo 5 bashya), abakirwaye bakaba ari 78.

Kugeza ubu mu Rwanda ntawe urapfa azize COVID-19 nk’uko iryo tangazo ribigaragaza.

Abarwaye bose baravurirwa ahantu habugenewe kandi barimo koroherwa.

Minisiteri y’Ubuzima isaba abantu gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwaho cyane cyane gukaraba intoki kenshi kandi bakaguma mu rugo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka