RIB irashakisha ukekwaho kwica umugore we

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwasohoye itangazo rivuga ko rurimo gushakisha umugabo witwa Zirikana Daniel ukekwaho icyaha cyo kwica umugore we.

Iryo tangazo risaba uwamubona kwihutira gutanga amakuru y’aho aherereye kuri Sitasiyo ya RIB cyangwa Polisi imwegereye.

Yanahamagara ku murongo wa RIB utishyurwa 166 cyangwa uwa Polisi 112.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ubwicanyi mu bashakanye buteye ubwoba ku isi hose.Raporo y’Umuryango w’Abibubumbye yerekana ko muli Mexico hicwa abagore 10 buri munsi.Muli Africa y’epfo,buri masaha atatu hicwa umugore.Imibare ya National Institute of Statistics of Rwanda (NISR) yerekana ko muli 2019,mu Rwanda habaye “Gatanya” zigera kuli 8941,biciye mu nkiko (Divorces).Uwo mwaka abateye igikumwe bali 43 000.Mu bintu bituma bashwana,ubusambanyi buza imbere.Abashakanye bacana inyuma babarirwa muli za millions nyinshi ku isi hose.Tuge twibuka ko Imana ishaka ko “Umugore n’Umugabo baba umubiri umwe” nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga..Bagomba gukundana,kwihanganirana,ntibacane inyuma,etc…Abanga kumvira Imana,izabakura mu isi bose ku munsi wa nyuma nkuko bibiliya ivuga.Niwo muti wonyine.Leta ntabwo zahagarika gushwana kw’abashakanye.

bitariho yanditse ku itariki ya: 12-08-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka