Shadyboo na Bruce Melodie bafunzwe bazira kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

Polisi y’u Rwanda iratangaza ko yafunze umuhanzi Bruce Melodie na Shadyboo uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga, bakurikiranyweho kurenga ku mabwiriza ya Leta yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 no guteza urusaku.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera, yemereye Kigali Today ko aba bombi bafungiwe kuri imwe muri sitasiyo za Polisi mu Mujyi wa Kigali.

Yagize ati “Ni byo, bafungiwe kwangiza amabwiriza ya Leta yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 no guteza urusaku”.

Shadyboo asanzwe ari umugore uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane kuri Instagram.

Naho Bruce Melodie, afunzwe nyuma yo gutaha bwije akarenza amasaha yateganyijwe (saa tatu), bikavugwa ko yafatiwe mu Mujyi wa Kigali atwaye imodoka yihuta cyane.

Aba bombi mu mpera z’icyumweru bari bagiye gusura umuntu, bahageze ngo bacuranga imiziki isakuza cyane, ndetse mu gutaha barenza amasaha yagenwe (saa tatu), ari na bwo baje gutabwa muri yombi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka