Ruhango: Ibyumba bishya bizigirwamo amashuri nafungura byatangiye gutahwa

Akarere ka Ruhango katashye ibyumba 59 by’amashuri n’ubwiherero 108 byuzuye ku nkunga ya Banki y’Isi byo mu mirenge icyenda yo muri ako karere.

Amashuri yatashywe agaragara neza
Amashuri yatashywe agaragara neza

Abaturage bavuga ko biyemeje gufatanya n’abarimu kurerera muri ibyo byumba bishya basaba n’abarimu kwihatira gutanga ubumenyi bufite ireme, naho ubuyobozi bukihutira kugeza amazi meza ku bigo bitayafite mbere y’uko amashuri atangira kugira ngo abana bazabone aho gukarabira mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID 19.

Mugambira Protogene avuga ko ibyumba byuzuye bisa neza ugereranyije n’ibyari bisanzwe, ku buryo nta gushidikanya ko abana baziga neza, ariko akifuza ko banarushaho guhugura abarimu bakazatangiramo uburezi bufite ireme.

Mugambira kandi yifuza ko hanozwa n’ibijyanye no kwirinda COVID-19 kugira ngo amashuri natangira hatazagira umwana wandura.

Ibyumba byujuje ibisabwa byose birimo n'ibibaho bine muri buri cyumba
Ibyumba byujuje ibisabwa byose birimo n’ibibaho bine muri buri cyumba

Agira ati “Iki kigo cyari kimeze nabi ariko urabona ko habaye heza cyane, baduhugurire abarimu bazigishe neza, natwe ababyeyi tuzarushaho kubafasha mu burere bw’abana bacu, batwegereze amazi kugira ngo amashuri natangira bizarusheho gufasha abana kwirinda icyorezo cya COVID-19”.

Habuburere François wo mu Murenge wa Byimana avuga ko abana be biga kuri GS Kageyo bacucitse none ubu bakaba bagiye kubona ibyumba byiza bigiramo bizanabafasha kwirinda COVID-19.

Agira ati “Abana bacu bigaga bacucitse twari dufite impungenge z’uko bazirinda Coronavirus kuko bicaraga bacucitse ariko ibi byumba ni igisubizo kuri bo kuko bazicara bisanzuye banirinze”.

Mukamukama Epiphanie utuye mu Murenge wa Byimana na we avuga ko ubucucike bwari buteye impungenge z’uburyo abana bazirinda Coronavirus, ariko igisubizo kimaze kuboneka nyuma yo kuzuza ibyumba by’amashuri.

Habarurema asaba abayeyi kwihutira kohereza abana ku mashuri ntawe usigaye
Habarurema asaba abayeyi kwihutira kohereza abana ku mashuri ntawe usigaye

Agira ati, “Abana basicara bisanzuye natwe twiteguye kubagurira udupfukamunwa ku buryo amashuri natangira natwe tuzaba twabahaye ibya ngombwa kandi twababwiye uko bazirinda icyorezo cya Coronavirus”.

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango Habarurema Valens avuga ko ibyumba bisaga 500 ari byo bigomba kuba byuzuye bitarenze ukwezi kwa nzeri kugira ngo abanyeshuri bazabe babonye aho bigira hisanzuye amashuri yongeye gufungura.

Avuga ko ikijyanye n’amazi atagera ku bigo by’amashuri hari gukorwa ibishoboka ngo amashuri azatangire amazi yahageze ariko na we agasaba ababyeyi kuzirikana gutegura abana kugira ngo bazitabire kugaruka ku mashuri igihe azaba afunguye.

Ubwiherero 108 na bwo bwamaze kuzura bwatashywe
Ubwiherero 108 na bwo bwamaze kuzura bwatashywe

Agira ati, “Icyo dusaba ababyeyi ni ukuzahita bohereza abana ku mashuri ntawe usigaye kuko amashuri meza yabonetse, abarezi nabo batoze abana gufata neza ibi byumba by’amashuri, ikijyanye n’amazi nacyo kizaba cyakemutse kugira ngo abana bazabone aho bakarabira birinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVISD 19.

Banki y’Isi yateye inkunga mu kubaka ibyumba by’amashiri 142 mu karere ka Ruhango, naho Leta y’u Rwanda itera inkunga mu kubaka ibyumba 360 abaturage babigizemo uruhare.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka