Liban: Nyuma y’iturika ry’icyambu cya Beirut, abaturage barasaba ko Guverinoma yose yegura

Imyigaragambyo yarushijeho gukaza umurego ku Cyumweru tariki ya 09 Kanama 2020 mu Mujyi wa Beyrut, aho abaturage bahanganye n’inzego z’umutekano, uyu ukaba wari umunsi wa kabiri w’imyigaragambyo, basaba ko Guverinoma yose ya Liban yegura, nyuma y’iturika rikomeye ryabaye ku cyambu cya Beirut, rigahitana abagera ku 160.

Aba Minsitiri babiri kuri ubu ni bo bamaze kwegura.

Abigaragambya bakaba bari bahuriye ku biro by’Inteko Ishinga Amategeko, biherereye hafi y’ibituro by’abahowe Imana. Bari bafite ibyapa byanditseho amagambo anyuranye, aho bimwe byagiraga biti “Turashaka ko abagize Guverinoma bose begura”.

Amashusho yagiye akwirakwizwa n’ibitangazamakuru byo muri Liban, yerekana ko ku bwinjiriro bw’Inteko Ishinga Amategeko hatwitswe, ndetse abigaragambya benshi bakaba babashije kwinjira mu biro bya Minisiteri ishinzwe gutuza abantu no gutwara abantu n’ibintu.

Kuwa gatandatu tariki ya 08 Kanama 2020, ibiro bya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga byaratewe ndetse biratwikwa, naho ahakorera Ishyirahamwe ry’amabanki muri Libani, abigaragambya binjiyemo bamenagura ibikoresho byinshi.

Ku mugoroba wo ku cyumweru tariki 09 Kanama, Damianos Kattar, Minisitiri ushinzwe ibidukikije n’iterambere, yatangaje ko yeguye ku mirimo ye, aho yavuze ko yari arambiwe gukorana n’ubutegetsi budakoresha amahirwe yose bufite ngo buteze imbere abaturage.

Ku cyumweru kandi, Minisitiri ushinzwe gutangaza amakuru Manal Abdel Samad, yatangaje ko yeguye, na we avuga ko atakomeza gukorera guverinoma idashoboye, bikaba byarateje akaga ku cyambu cya Beirut.

Ikinyamakuru gisohoka buri munsi muri Liban ‘L’Orient-Le Jour’, kivuga ko gifite amakuru ko n’abandi ba minisitiri benshi bashobora kegura.

Umuyobozi wa Kiliziya Gatolika muri Liban, Bechara Boutros al-Raï, na we yasabye ko guverinoma yegura, niba idashoboye kuvugurura uburyo bw’imiyoborere.

Hagati aho, ibihugu binyuranye bikomeje gukusanya inkunga yo gufasha Liban, ariko bigasaba ko inkunga yahita igera ku baturage bidatinze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

waramutse Ines,
Mwakosora title, ntabwo ari muri Iran ni muri Liban.
Thanks

Emmanuel Nibishaka yanditse ku itariki ya: 10-08-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka