Inyungu ya Farumasi y’Akarere itumye ibitaro bya Kabgayi bihabwa indi mbangukiragutabara

Akarere ka Muhanga kashyikirije ibitaro bya Kabgayi imbangukiragutabara yaguzwe mu nyungu ya Farumasi y’Akarere, ikaba igiye kunganira izisanzwe kuri ibyo bitaro zidahagije ngo abarwayi bahabwe serivisi nziza.

Musenyeri Smaragde Mbonyintege n'abagize inama y'ubutegetsi ya Farumasi bataha imbangukiragutaba yashyikirijwe ibitaro bya Kabgayi
Musenyeri Smaragde Mbonyintege n’abagize inama y’ubutegetsi ya Farumasi bataha imbangukiragutaba yashyikirijwe ibitaro bya Kabgayi

Ibitaro bya Kabgayi bigaragaza ko nibura habura izindi mbangukiragutabara ebyiri z’abarwanyi kugira ngo bibashe guha serivisi inoze abagana ibitaro bya Kabgayi bava mu bigo nderabuzima 16 bigize Akarere ka Muhanga.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Kabgayi Dr. Philippe Nteziryayo avuga ko yahoranaga inkeke kubera ibura ry’imbangukiragutabara zifasha abarwayi kugera ku bitaro baturutse hirya no hino mu Karere.

Agira ati “Tugira ibibazo byinshi byo kwakwa imbangukiragutaraba, ibyo bigatuma nanjye mbura icyo nkora n’icyo ndeka, dukorera hirya no hino mu Karere kandi no mu turere dukikije Muhanga nka Kamonyi na Ruhango, dukenera kandi n’izitwara abarwayi mu bitaro bikuru nka Kigali na Huye”.

Iyi modoka ifite moteri yo mu bwoko bwa V8 ifite ubushobozi bwo gukora ingendo ndende kandi nyinshi
Iyi modoka ifite moteri yo mu bwoko bwa V8 ifite ubushobozi bwo gukora ingendo ndende kandi nyinshi

Dr. Nteziryayo avuga ko kugeza ubu hamaze kuboneka imbangukiragutaraba esheshatu hakaba hakenewe nibura izindi ebyiri kugira ngo abagana ibitaro babashe kubona ingobyi zihagije zo kuhabageza.

Avuga ko kubera imiterere y’imisozi ya Ndiza ahabarizwa ibigo nderabuzima byinshi hakenewe imbangukiragutabara zifasha indi imwe yari isanzwe ku kigo nderabuzima cya Nyabikenke, yazengurukaga ku bindi bigo Nderabuzima bya Gasagara, Nyabinoni na Gitega mu Mirenge ya Nyabinoni na Kibangu.

Agira ati, “Tugiye kwicara tuganire mu micungire y’ibitaro uko hoherezwa indi mbangukiragutabara yunganira iyari isanzweyo kuko ntabwo iyi twabonye yaza kwicara ku bitaro gusa, hagiye kurebwa indi twoherezayo, ni ibyishimo kuri njyewe kuba duhawe iyi ngobyi y’abarwayi kuko ni njyewe wahamagarwaga, ngahura n’ibibazo byinshi”.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukagatana Fortuné avuga ko ubusanzwe uturere ari two dufite mu nshingano kugurira ibitaro byatwo ingobyi z’abarwayi ariko bakomeje gutekereza aho amafaranga yava.

Mukagatana ashyikiriza umuyobozi w'ibitaro bya Kabgayi ibyangombwa by'imbangukiragutabara nshya
Mukagatana ashyikiriza umuyobozi w’ibitaro bya Kabgayi ibyangombwa by’imbangukiragutabara nshya

Bamaze kwicarana n’ubuyobozi bwa Farumasi y’Akarere ngo bafashe umwanzuro wo gukoresha inyungu yabonetse ku gucuruza imiti, kugira ngo hagurwe imbangukiragutabara yo gufasha abarwayi kuko ari na bo bakiriya ba Farumasi.

Avuga ko nyuma yo kungurana ibitekerezo iyo mbangukiragutabara yahizwe mu mihigo y’umwaka w’ingengo y’imari wa 2019-2020, bikamenyeshwa Minisiteri y’Ubuzima na yo ikemeza ko niba hari amafaranga Farumasi yungutse nta kibazo aguzwemo imbangukiragutabara.

Mukagatana avuga ko imikorere n’imicungire myiza ya Farumasi ari yo yatumye haboneka inyungu ishobora no kugurwamo imodoka ihenze nk’iyo mbangukiragutabara dore ko iyaguzwe ifite agaciro kari hejuru ya Miliyoni 65frw kuko iri mu bwoko bw’imodoka zikomeye zizashobora gukora ingendo nyinshi kandi ndende nta kibazo zihuye na cyo.

Iyi ngobyi y'abarwayi yashyizwemo ibikoresho biteganywa n'amabwiriza ya Minisiteri y'Ubuzima agena imiterere y'imbangukiragutabara
Iyi ngobyi y’abarwayi yashyizwemo ibikoresho biteganywa n’amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima agena imiterere y’imbangukiragutabara

Agira ati, “Farumasi yakoze neza ku buryo hari izindi mu turere dutandukanye zitaka ibihombo ariko twebwe iyacu yakoze neza icungwa neza bituma tugera ku rwego rwo kuba yakunganira akarere kubona iyi ngobyi y’abarwayi”.

Mukagatana avuga ko uyu mwaka w’ingengo y’imari nta yindi mbangukiragutabara bazagura ariko umwaka utaha w’ingengo y’imari hazashyirwa mu mihigo kugura indi kuko n’ubwo iyo yabonetse bidakemura burundu ikibazo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka