REMA yamaganye ibyasimbuye amasashi birimo impapuro zanditseho

Nyuma y’icibwa ry’amasashi (bitewe n’uko yangiza ibidukikije), hagiyeho ibipfunyika (envelopes) bikozwe mu mpapuro zisa na kaki, ndetse haza no kwaduka abapfunyika mu mpapuro zisanzwe zanditseho.

Mu mpapuro zipfunyikwamo hari na za fotokopi z'indangamuntu
Mu mpapuro zipfunyikwamo hari na za fotokopi z’indangamuntu

Izi mpapuro zanditseho usanga zimwe abantu barazikoreyeho ibizamini, hari izanyuze mu biganza by’abacuruzi, ibitabo byo kwa muganga byandikwamo imikurire y’abana, fotokopi z’indangamuntu n’ibindi.

Umwe mu bacuruzi ukorera mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo, avuga ko mu gihe ‘envelope’ ya kaki imwe igurwa amafaranga 30, iy’urupapuro rusanzwe yo iba itarenza amafaranga 10, kandi abakiliya iyo bagura ibintu ntawemera kuzitangaho amafaranga.

Ati “Ni yo mpamvu abacuruzi banga gukoresha izi ‘envelope’ za kaki kuko zirahenda, wihaye kuzipfunyikiramo abantu nta kintu wakunguka rwose, kuko uba waziguze zihenze kandi wowe utari buzigurishe”.

Ikigo gishinzwe kubungabunga Ibidukikije (REMA), cyamaganye ‘envelopes’ zikozwe mu mpapuro zakoreshejwe, aho kivuga ko inzego zitandukanye zikwiye kubikurikirana.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya ihumana ry’ibidukikije muri REMA, Nsengiyumva Jacques, yagize ati “nta kigo kizwi ko gikora envelopes z’impapuro zakoreshejwe, ahubwo izo mpapuro zagurwa zigakoreshwa ibindi bitari ukuzipfunyikamo.

REMA iramagana envelopes ikozwe mu rupapuro rwanditsweho
REMA iramagana envelopes ikozwe mu rupapuro rwanditsweho

Kuzipfunyikamo byangiza igicuruzwa ubwacyo bikanangiza ubuzima bw’uwakiriye (niba ari ikiribwa), nyamara ntabwo envelopes za kaki zabuze kuko abazikora bafite nyinshi. Ahubwo mu Banyarwanda hari umuco wo kutemera kugendana n’ibigezweho”.

Nsengiyumva avuga ko abakora n’abakoresha ‘envelopes’ zavuye mu mpapuro zakoreshejwe, cyane cyane izipfunyikwamo ibiribwa bitabanje kozwa no gutekwa, bakwiye gushakishwa bakabihanirwa.

Nubwo abacuruzi bavuga ko icyaha cyo gupfunyikira abantu mu mpapuro zakoreshejwe bagikora bazi ingaruka, inzego zishinzwe ubuzima ntizibyemera kuko kuri izo mpapuro hashobora kuba haragiyeho umwanda n’ibintu bihumanya ubuzima.

Ku kibazo cy’uko abacuruzi bavuga ko ‘envelopes’ za kaki zibahenda bakemera gupfunyika mu mpapuro zakoreshejwe bazi ko ari amakosa, twakibajije rumwe mu nganda zikora ibipfunyika ruvuga ko batarahaza isoko.

Ibipfunyikwa bimwe bikozwe mu bitabo byo kwa muganga
Ibipfunyikwa bimwe bikozwe mu bitabo byo kwa muganga

Suman Gilder uyobora uruganda ‘Hardware World Ltd’, avuga ko babanje guhangana n’ikibazo cy’abasaba ‘envelopes’ zifite ubunini butandukanye, mbere yo gushaka ubwinshi bwazo.

Yagize ati “Kugeza ubu twe duhaza isoko ku rugero rwa 60%, ubu turateganya kongera ubwinshi kuko twabanje kureba niba abadusaba ‘envelope’ nimero ya mbere, nimero ya kabiri, iya gatatu, iya kane, ... tubasha kuzibona”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwabantu mwe, ziriya envelop zanditseho zangiza byinshi cyane.
Uwazihiga akazimara ku isoko, byaruta buri muntu akajya yijyanira muri boutique icyo bamupfunyikiramo.

nyiraminani yanditse ku itariki ya: 12-08-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka